FC Barcelona izakina na Bayern Munich naho Real Madrid ikine na Borussia Dortmund
Muri tombola y’uko amakipe azahura muri ½ cy’irangiza muri UEFA Champions League yabaye tariki 12/04/2013, ikipe ya FC Barcelone yatomboranye na Bayern Munich naho Real Madrid itomborana na Borussia Dortmund.
Imikino yombi ya ½ cy’irangiza irimo amakipe yo muri Espagne no mu Budage gusa, izatangira tariki 23/04/2013 izaba ikomeye cyane, dore ko amakipe yose yageze muri icyi cyiciro yanyuze mu nzira zikomeye kandi akaba anahagaze neza muri iyi minsi.
Bayern Munich iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka mu Budage, ni yo izabanza kwakira FC Barcelone ifite ibikombe bine bya ‘Champions League’. Bayern ikazaba ishaka kongera kugera ku mukino wa nyuma yikurikiranya, n’ubwo umwaka ushize yatsinzwe na Chelsea ikayitwara igikombe.
Bayern Munich yageze muri ½ cy’irangiza isezereye Juventus yo mu Butaliyani, naho FC Barcelona isezerera Paris Saint Germain (PSG), yo mu Bufaransa.
Real Madrid igeze muri ½ cy’irangiza ku nshuro ya 24 bikaba ari n’umuhigo yihariye hamwe n’ibikombe icyenda bya ‘Champions League’ ifite, izabanza kujya gusura Borussia Dortmund mu Budage.
Aya makipe agiye kongera guhura muri ½ cy’irangiza nyuma yo guhurira mu matsinda ariko Real Madrid ikaba itarigeze itsinda Borussia Dortumund mu mikino ibiri yahuje ayo makipe yombi.
Real Madrid yageze muri ½ cy’irangiza nyuma yo gusezerera Garatasaray yo muri Turukiya, naho Borussia Dortmund isezerera Malaga yo muri Espagne.
Imikino ya ½ cy’irangiza ibanza izakinwa tariki 23/04/2013 na tariki 24/04/2013, naho iyo kwishyura ikinwe tariki ya 30/04 na tariki 01/05/2013. Umukino wa nyuma uzabera kuri Stade Wembley iherereye i Londres mu Bwongereza tariki 25/05/2013.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|