Umukino wa Kiyovu Sports na Rayon Sports uzakinwa kuri uyu wa gatandatu

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu rwanda (FERWAFA) ryemeye ubusabe bw’ikipe ya Rayon sports bwo kwimura umukino wagombaga kuyihuza na Kiyovu Sports, uvanwa ku cyumweru ushyirwa kuri uyu wa gatandatu tariki 20/04/2013 kuri Stade Amahoro i Remera.

Uyu mukino Kiyovu sports izaba yakira Rayon Sports wagombaga kuzaba ku cyumweru tariki 21/04/2013. Bitewe n’uko kuri uwo munsi akarere ka Nyanza gatera inkunga Rayon sports kazaba kari mu bikorwa byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, basabye ko umukino wakwimurirwa ku wa gatandatu kugirango ikipe ya Rayon sports izifatanye n’abatuye i Nyanza mu kwibuka.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Olivier Gakwaya, yavuze ko kuva umukino wigijwe imbere ari nta kibazo bizabatera kuko bagomba kubyitegura, ndetse ngo n’abakinnyi b’iyo kipe bose bameze neza kandi bazakina uwo mukino, uretse Iddy Nshimiyima utazawugaragaramo kubera amakarita abiri y’umuhondo afite.

Muri uwo mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona uzatangira saa cyenda n’igice, Kiyovu Sports iri ku mwanya wa karindwi, yaherukaga kubona intsinzi igitozwa na Kayiranga Baptiste, izaba ishaka intsinzi ya mbere nyuma y’imikino umunani yakinnye adatsinda na rimwe.

Rayon sports yo iri ku mwanya wa mbere kugeza ubu, izaba ishaka itsinzi izatuma isiga Police FC iyiri inyuma ikaba iyirusha inota rimwe gusa.

Mu mukino wa shampiyona ubanza wabeye tariki 03/11/2012, Rayon Sports yari yatsinze Kiyovu Sports ibitego 3-1.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kiyovo ibitego 9-rayon(???????)

micho yanditse ku itariki ya: 20-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka