Stade Huye izatangira gikinirwaho muri Kanama uyu mwaka
Ikibuga cya Stade Huye kizatangira gukinirwaho mu kwezi kwa munani uyu mwaka; nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’akarere ka Huye Eugene Muzuka mu nama nyunguranabitekerezo yo kureba iterambere ry’ikipe ya Mukura VS, yateranye tariki 03/04/2013.
Muri iyo nama yitabiriwe n’abayobozi ba Mukura, abafana bayo bafite amikoro ndetse n’abayobozi b’akarere ka Huye barimo n’umuyobozi wako Muzuka Eugene, haganiriwe cyane ku cyakorwa kugirango iyo kipe yo mu ntara y’Amajyepfo yitware neza muri shampiyona ndetse n’igikombe cy’Amahoro, ndetse n’indi mishinga y’iterambere ry’iyo kipe.
Ikibuga cya Stade Huye, ni imwe mu ngingo z’ingenzi zagarutsweho, dore ko ikipe ya Mukura Victory Sport imaze imyaka ibiri ikinira ku kibuga cya Stade Kamena, kimwe mu bibuga bibi mu Rwanda, nyuma y’aho imirimo yo kuvugirira Stade Huye itangiriye na n’ubu ikaba itararangira.

Muri icyo kiganiro nyunguranabitekerezo, umuyobozi w’akarere ka Huye yavuze ko mu kwezi kwa munani Stade Huye n’ikibuga cyayo bizaba byatangiye gukoreshwa, gusa ngo ntabwo bateganyaga ko imirimo izatinda kurangira nk’uko nyagenze.
Muzuka yagize ati, “Ibikorwa byo kubaka stade Huye ntabwo byigeze bihagarara nk’uko bamwe babitekereza, ahubwo tumaze gutangira kubaka byabaye ngombwa ko hahindurwa igishushanyo mbonera cyayo, bituma imirimo itinda kurangira. Gusa twizera ko bidahindutse, mu kwezi kwa munani Stade izafungurwa ndetse inakinirweho imikino yo kwizihiza yubile y’imyaka 50 Mukura imaze ishinzwe”.
Iyo stade niyuzura kandi ngo bizanafasha ikipe ya Mukura kongera guha imbaraga ikipe yayo y’abakinnyi bakiri batoya (Junior), kuko bazabona ikibuga cyiza cyo gukiniraho no kuzamura impano y’umupira bafite.
Mu rwego rwo gufasha ikipe ya Mukura kwitwara neza mu mikino ya shampiyona isigaye ndetse no kuzagukana igikombe cy’Amahoro nk’uko babyiyemeje, abari bateraniye muri iyo nama bose buri wese yagize ikintu yemera guha ikipe byaba mu bintu cyangwa amafaranga azafasha ikipe kwitegura neza iyo mikino.

Mu gihe hasigaye imikino itandatu ngo shampiyona irangire, Mukura Victory Sport iri ku mwanya wa kane n’amanota 32 ikaba irushwa amanota 10 na Rayon sport iri ku mwanya wa mbere.
Mu gihe amakipe nka Rayon Sport, Police FC, Kiyovu Sport n’ayandi yamaze gusezererwa mu gikombe cy’Amahoro, Mukura VS yo iracyarimo ndetse ikaba yarabonye itike yo gukina ¼ cy’irangiza aho izahura na AS Muhanga.
Mukura iramutse isezereye AS Muhanga muri ¼ cy’irangiza, muri ½ yazakina n’izaba yarokotse hagati ya Vision FC na Bugesera FC zombie zo mu cyiciro cya kabiri.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ariko icyo umunu uyibaza nuko stade yacu nukubera iki idashyirwa mubikorwa ngo bayirangize kandi gahunda yari yarateganyijwe yararangite.