Kapiteni wa Rayon Sport akaba yari na myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Burundi, Karim Nizigiyimana, bakunze kwita Makenzi yahagaritse burundu gukinira ikipe y’igihugu ku mpamvu z’umwuka mubi uyirangwamo.
Ikipe y’igihugu ya Cross Country yahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa kane yerekeza i Cape Town muri Afurika y’Epfo mu isiganwa ku maguru ryitwa "African Cross Country Championship” rizaba tariki 18/03/2012. Indi kipe ni iya Marathon yerekeje i Roma mu Butariyani mu isiganwa ryiswe Marathon International de Rome nayo izaba (…)
Bwa mbere muri shampiyona y’uyu mwaka hagaragaye ibitego byinshi ku ikipe imwe, ubwo APR FC yanyagiraga Marine FC ibitego 7 kuri 1 mu mukino wa shampiyona wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo kuwa gatatu tariki 14/03/2012.
APR Basketball Club yegukanye igikombe gihuza amakipe ane ya mbere muri shampiyona (Play Off), nyuma yo gutsinda Kigali Basketball Club (KBC) amanota 110 kuri 69, ku mukino wa gatatu wahuje ayo makipe yombi kuri Petit Stade i Remera tariki 10/03/2012.
Mbere gato y’uko Rayon Sport ikina na Police FC ku cyumweru, umutoza Jean Marie Ntagwabira yatunguwe no kubura Bokota Labama wagombaga kubanza mu kibuga kuri uwo mukino, bituma akinisha bamwe mu bakinnyi atari yateganyije.
Police FC na Rayon Sport zagabanye amanota nyuma yo kunganya ibitego 2 kuri 2 mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro i Remera ku cyumweru tariki ya 11 Werurwe.
Umukino wa gicuti wahuje ikipe Ruburikinya yo mu murenge wa Rubengera na Kivu Watt FC yo mu murenge wa Bwishyura tariki 10/03/2012 ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya ETO Kibuye warangiye amakipe yombi anganyije ibitego bibiri kuri bibiri.
Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi buratangaza ko guteza imbere siporo n’imyidagaduro ari inzira nziza yo kugeza abantu ku mubano mwiza urangwa n’ubusabane kandi bakagira ubuzima bwiza butuma bakorana umurava muri byose.
Nyuma y’igihe gito bageze mu Bubiligi, abakinnyi babiri b’Abanyarwanda Nirisarike Salomon na Rusheshangoga Michel babashije kwitwara neza mu mukino wabo wa mbere mu ikipe Antwerp FC.
Nyuma yo gutsindwa n’Isonga FC bigatuma ubuyobizi bw’ikipe ya APR FC bunenga imikinire yayo muri iyi minsi, iyi kipe yikosoye maze itsinda AS Kigali ibitego 2 ku busa mu mukino w’umunsi wa 15 wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo tariki 10/03/2012.
Rutahizamu wa Police FC n’Amavubi, Meddy Kagere, aratangaza ko iyi shampiyona nirangira azahita yerekeza hanze y’u Rwanda muri shampiyona ikomeye.
Umuhanzi Luc Dusfad ni umuhanzi ukunze kugaragaza impano zidasanzwe mu bintu binyuranye. Mu minsi ishize yahimbye umukino ukinishwa amaboko n’amaguru awita “Bloanball”.
Nyuma yo kunganya na Nigeria ubusa ku busa mu mukino wo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’Afurika wabereye i Kigali tariki 29/02/2012, u Rwanda rwazamutse imyanya itatu ku rutonde rw’uko ibihugu bikurikirana ku isi, rushyirwa ahagaragara na FIFA buri kwezi.
U Rwanda rwatorewe gutegura no kwakira imikino ya nyuma ihuza amakipe y’ibihugu by’Afurika mu mukino wa Volleyball y’abagore iteganyijwe kuba muri Gicurasi uyu mwaka.
Jean Marie Ntagwabira, umutoza wa Rayon Sport, aratangaza ko ibibazo by’amafaranga yari afitanye n’iyo kipe byakemutse, ubu icyo ashizeho umutima akaba ari umukino Rayon izakina na Police ku cyumweru tariki 11/03/2012 kuri stade Amahoro i Remera mu mujyi wa Kigali.
Isonga FC, ikinisha abakinnyi 10 gusa, yatunguye APR FC iyitsinda ibitego 2 kuri 1 mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro i Remera tariki 07/03/2012.
Police FC yatsinzwe na Nyanza FC ibitego 2 ku busa i Nyanza kuwa gatatu tariki 07/03/2012, bituma inganya amanota na Mukura yari iyikurikiye ku rutonde rwa shampiyona.
André Gasambongo yabonye amanota atatu ye ya mbere kuva yatangira gutoza AS Kigali muri Mutarama uyu mwaka. Yabigezeho atsinze Marine FC igitego 1 ku busa mu mukino wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuwa kabiri tariki ya 6 Werurwe.
Umwe mu Banyarwanda bakomeye mu mukino wo gusiganwa ku magare, Niyonshuti Adrien yarangije amarushanwa yari yaritabiriye muri Malaysia ari ku mwanya wa 54 mu bakinnyi 130 bari baritabiriye aya marushanwa. Ikipe akinamo ya MTN Qhubeka yegukanye umwanya wa 3.
Uwatozaga Chelsea, Andre Villas Boas, yasezerewe ku kazi ke nyuma y’amezi umunani yari amaze atoza iyo kipe ariko akagaragaza umusaruro mubi ndetse no gushwana na bamwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba b’iyo kipe.
Urugendo rwa Kiyovu Sport mu mukino mpuzamahanga rwarangiye itarenze umutaru, ubwo yatsindwaga na Simba yo muri Tanzania ibitego 2 kuri 1 mu mukino wo kwishyura wabereye i Dar Es Salaam muri Tanzania ku cyumeru tariki ya 4 Werurwe.
Ishoti riremereye umusore w’i Burundi, Pappy Faty, yateye mu izamu ku munota wa 62, niryo ryahesheje APR FC gukomeza mu mikino ya Champions League, ubwo yasezereraga Tusker yo muri Kenya iyitsinze igitego kimwe ku busa kuri stade Amahoro ku cyumweru tariki 04/03/2012.
Ikipe ya APR Basketball Club y’abagore yegukanye igikombe gihuza amakipe ane yabaye aya mbere muri shampiyona (Play Offs), nyuma yo gutsinda Kamunuza y’u Rwanda amanota 79 kuri 45 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Petit Stade i Remera kuwa gatandatu tariki 03/03/2012.
Jean Marie Ntagwabira wari umaze umwaka atoza Rayon Sport yahagaritse kuyitoza kubera ko ubuyobozi bw’ikipe bwanze kumuhemba we n’abakinnyi b’iyo kipe.
Amanota atatu Police FC yegukanye mu mukino wayihuje n’Amagaju tariki 03/03/2012 i Nyamagabe yatumye Police irara ku mwanya wa mbere by’agateganyo muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yasubukuwe kuri uwo munsi.
Ubwo amakipe yatangiraga gukina imikino ya shampiyona yo kwishyura (phase retour), tariki 03/03/2012, Rayon Sport yaraye ku mwanya wa kabiri nyuma yo kunyagira AS Kigali ibitego 4 kuri 1 kuri Stade ya Kigali ariko umutoza wa Rayon Sport, Jean Marie Ntagwabira, ashobora kwegura.
APR FC na Kiyovu Sport ntiziza kuba zorohewe kuri iki Cyumweru, ubwo aya makipe yombi ahagarariye u Rwanda mu mikino mpuzamahanga azaba akina imikino yo kwishyura mu marushanwa ya Champions League na Confederation Cup.
Mu gihe ikipe y’Amagaju yiteguye gucakirana na Polisi FC kuri uyu wa gatandatu tariki 03/03/2012 mu mukino wa shampiyona, umutoza w’ikipe y’Amagaju aratangaza ko iyi kipe “nta mufana igira”.
Nyuma y’aho Rayon Sport itandukaniye n’uwari umufatanyabikorwa wayo, Albert Rudatsimburwa, kubera ko yananiwe gushyira mu bikorwa imishinga y’iterambere yari yaremeye kuzakorera iyo kipe, itsinda ‘Imena’ riyobora Rayon Sport ryongeye kwiyambaza abafana ngo bafashe ikipe yabo.
Kutamenya kuboneza imipira mu izamu ni imwe mu mbogamizi ikomeye yatumye u Rwanda runganya ubusa ku busa na Nigeria mu mukino wo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’Afurika muri 2013.