“Twasanze kugumana na Micho ari ntacyo byazatugezaho”- Minisitiri Mitali
Minisitiri w’imikino mu Rwanda, Protais Mitali, aratangaza ko Minisiteri ayobora na FERWAFA bafashe icyemezo cyo gusezerera Milutin Sredojevic Micho watozaga Amavubi, nyuma yo kubona ko adashobora kuzageza u Rwanda ku nshingano yari yihaye ndetse no ku cyerekezo cy’umupira w’u Rwanda muri rusange.
Ubwo yatangazaga iby’iyirukanwa rya Micho ku mugaragaro imbere y’itangazamakuru kuri uyu wa kane tariki 18/04/2013, Minisiriri Mitali yavuze ko mu ntego zose umutoza Micho yari yiyemeje kugeraho ari nta n’imwe yagezeho, ari nayo mpamvu y’iseswa ry’amasezerano yari afitanye na Minsiteri y’imikino yanamuhembaga.
“Tugendeye ku musaruro mubi yagaragaje, bitandukanye cyane n’intego yari yihaye ubwo yafataga Amavubi, twasanze atashobora kuzatugeza ku cyerekezo cy’umupira wacu, harimo kubona itike y’imikino ya CHAN y’ubutaha ndetse no gutegura neza ikipe izakina CHAN tuzakira muri 2016”.

Kuva yatangira gutoza Amavubi mu Ugushyingo 2011 kugeza asezerewe tariki 17/04/2013, Micho byavugwaga ko yahembwaga amadolari ibihumbi 15 (Miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi), ntabwo yigeze yitwara neza, keretse mu mikino y’igikombe cya CECAFA cyabereye muri Tanzania mu Ukuboza 2011, gusa aha Minisitiri Mitali avuga ko nabyo atabishimirwa cyane kuko atari we wari wateguye ikipe.
Minsisitri Mitali yagize ati, “Imikino yose yakinnye yaba iya gicuti, ndetse n’iy’amarushanwa atandukanye, nta na hamwe yigeze yitwara neza nk’uko yari yabyiyemeje ndetse bikanashyirwa mu masezerano. Ntabwo yabashije kujyana Amavubi mu gikombe cya Afurika ndetse n’icy’isi, ndetse nta n’ubwo yabashije gutwara igikombecya CECAFA nk’uko yari yarabyiyemereye.
Gusa muri 2011 yageze ku mukino wa nyuma arahatsindirwa, ariko na none ntabwo twavuga ko ari akazi ke yakoze gusa, kuko ikipe yari yarateguwe n’abandi batoza we ahita ayifata, ibyo rero ntabwo twabishyira mu bigwi bye”.
Minisitiri Mitali yatangaje ko gusezerera Micho wari ugifite amasezerano yagombaga kurangira mu Ukwakira uyu mwaka, ngo nta kibazo bizatera kuko babanje kubitekerezaho, kandi ngo bazakurikiza ibyo amategeko ndetse n’amasezerano bari bafitanye nawe ateganya.
Atoza Amavubi, Milutin Micho w’imyaka 44 yakinnye imikino 24 harimo iya gicuti, iy’amajonjora y’igikombe cya Afurika n’icy’isi ndetse n’iy’amarushanwa ya CECAFA abiri yitabiriye, ariko yatsinzemo imikino umunani gusa.

Umukino wabaye imbarutso w’isezererwa rye, ni uwo Amavubi yatsinzwemo na Mali ibitego 2-1 kuri Stade Amahoro tariki 24/03/2013, ukaba waratumye amahirwe y’u Rwanda yo kujya mu gikombe cy’isi muri Brazil muri 2014 asa n’arangiye burundu.
Mu gihe Leya y’u Rwanda yihaye intego y’uko u Rwanda rugomba kuba ruri mu myanya 10 ya mbere mu mupira w’amaguru muri Afurika mu mwaka wa 2017, umutoza Micho asize uRwanda ruri ku mwanya wa 135 ku rutonde rwa FIFA ndetse no ku mwanya wa 39 muri Afurika, mu gihe yarusanze ku mwanya wa 114 ku isi no ku mwanya wa 28 muri Afurika.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|