APR VC y’abagore yasezerewe muri ¼ cy’irangiza mu mikino nyafurika

Ikipe ya APR Volleyball Club iri mu mikino y’igikombe cya Afurika gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo irimo kubera i Antananarivo muri Madagascar yasezerewe muri ¼ cy’irangiza itsinzwe amaseti 3-0 na Al Ahl yo mu Misiri mu mukino wabaye ku wa mbere tariki 08/04/2013.

APR VC yahagurutse mu Rwanda ifite intego yo kuzaza mu makipe ane ya mbere muri iryo rushanwa ntabwo yabigezeho, kuko Al Ahly ihagaze neza muri iryo rushanwa yayibujije kugera muri ½ cy’irangiza ikayitsinda amaseti atatu yihuse (25-18, 25-15, 25-20).

Uyu mukino wagoye cyane APR VC yashakaga kugera muri ½ cy’irangiza bwa mbere mu mateka yayo, mu gihe Al Ahly yo bakinaga, imaze kwegukana igikombe inshuro eshanu, ikaba iheruka kucyegukana muri 2009.

Nubwo APR VC yasezerewe muri ¼ cy’irangiza, kuri uyu wa kabiri tariki 09/04/2013 irakomeza guhatanira umwanya mwiza (classement) kuko ariyo igaragaza uko amakipe yitabiriye irushanwa akurikirana.

APR VC mu mikino nyafurika ibera muri Madagascar.
APR VC mu mikino nyafurika ibera muri Madagascar.

Mu huhatanira umwanya wa gatanu kugeza ku mwanya wa munani, APR VC irakina na Ndejje University yo muri Uganda, naho FAP yo muri Cameroun ikine na Pipeline yo muri Kenya.

Muri ½ cy’irangiza, Al Ahly yasezereye APR VC irakina na GS Petroliers yo muri Algeria. GS Petroliers yasezereye Ndejje University yo muri Kenya.

Undi mukino wa ½ cy’irangiza urahuza Bejaia nayo yo muri Algeria ikaza gukina na Prisons yo muri Kenya. Muri ¼ cy’irangiza Bejaia yasezereye FAP yo muri Cameroun, naho Prisons isezerera mugenzi Pipeline nayo yo muri Kenya.

Nk’uko byumvikanyweho hagati y’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda ndetse n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball muri Afurika, mbere ya buri mukino habanza gufatwa umunota wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka