Nshimiyimana Eric na Kayiranga Baptiste bahawe akazi ko gutoza Amavubi
Minisiteri y’imikino n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda bahaye Nshimiyimana Eric gutoza ikipe y’igihugu Amavubi akazungirizwa na Kayiranga Baptiste, nyuma yo gusezerera Umunya-Serbia Milutin Sredojevic ‘Micho’ kubera umusaruro muke.
Nyuma yo gusezererwa kwa Micho, amakuru yavugaga ko Nshimiyimana na Kayiranga bashobora guhabwa akazi ko gutoza Amavubi yabaye impamo kuri uyu wa kane tariki 18/04/2013, ubwo mu kiganiro n’itangazamakuru Minisitiri w’imikino, Protais Mitali, yatangaje ku mugaragaro ko aribo bazatoza iyo kipe bagategura amarushanwa ateganyijwe mu minsi iri imbere.
Minisitiri Mitali yavuze ko Nshimiyimana Eric wari usanzwe ari umutoza wungirije muri APR FC ndetse no mu Mavubi na Kayiranga Baptiste utari ufite akazi muri iyi minsi, yizeye ko bazitwara neza mu mirimo mishya bahawe, kuko ngo mbere yo kubaha ako kazi byabanje gutekerezwaho.
“Nyuma yo gusesa amasezerano n’umutoza Micho, Minisiteri y’imikino na FERWAFA, twifashishije inzobere kandi nazo zikabanza gusesesengura neza, twafashe icyemeze cyo guha ikipe y’igihugu Eric Nshimiyimana na Kayiranga Baptiste, kandi nk’Abanyarwanda bamenyereye umupira w’u Rwanda twizeye ko bazitwara neza”.
Nubwo Minisitiri Mitali n’abo bari bafatanyije mu gusobanurira itangazamakuru ibyerekeye akazi bahaye abo batoza bashya batavuze igihe runaka bazamara kuri ako kazi, yavuze ko basabwa gutegura neza imikino u Rwanda rusigaje mu gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi, ndetse bakanategura umukino u Rwanda ruzakina na Ethiopia mu rwego rwo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya CHAN.

Nshimiyimana na Kayiranga ni abatoza bafite inararibonye mu mupira w’amaguru w’u Rwanda, ndetse banamenyereye cyane ikipe y’igihugu.
Nshimiyimana wakiniye Amavubi mu gikombe cya Afurika muri 2004, uretse gutoza amakipe nka AS Kigali na APR FC, yanabaye umutoza wungirije mu Mavubi igihe kirekire, akaba yarakoranye n’abatoza b’Amavubi batandukanye nka Branco Tucak, Sellas Tetteh, akaba yari anungirije Milutin Micho.
Kayiranga uzamwungiriza nawe, uretse kuba yarakinnye umupira w’amaguru cyane cyane muri Rayon sports, yanatoje amakipe atandukanye mu Rwanda nka Rayon Sports, AS Kigali na Kiyovu Sports, yanatoje ikipe y’igihugu ayivamo muri 2006, ubu akaba yari amaze iminsi ari nta kazi afite nyuma yo gusezera muri Kiyovu Sports.
Uretse umutoza Milutin Micho wasezerewe, abandi batoza bakoranaga bo bagumanye imirimo yabo, bivuze ko Mugisha Ibrahim watozaga abanyezamu azakomeza gufatanya na Nshimiyimana na Kayiranga, ndetse Minisitiri w’imikino mu Rwanda akaba yavuze ko bagiye no gushaka ushizwe kugorora umubiri w’abakinnyi (Préparateur Phyisique) kuko basanze nawe akenewe mu ikipe y’igihugu.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|