Bobby Williamson yasezerewe ku kazi ko gutoza ikipe y’igihugu ya Uganda

Robert Bobby Williamson watozaga ikipe y’igihugu ya Uganda yasezerewe kuri iyo mirimo, nyuma yo gutsindwa n’ikipe y’igihugu ya Liberia, bikagabanyiriza Uganda amahirwe yo kuzajya mu gikombe cy’isi kizabera muri Brazil muri 2014.

Bobby Williamson ukomoka mu gihugu cya Ecosse, kuva yatangira gutoza ikipe ya ‘Uganda Cranes’, muri Kanama 2008, ntabwo yabashije kujyana iyo kipe mu gikombe cya Afurika ndetse n’icy’isi nk’uko yari yarabigize intego ubwo yafataga iyo kipe, ariko yabashije kwegukana igikombe cya CECAFA inshuro enye.

Williamson w’imyaka 51, yakomeje kugirirwa icyizere n’abayobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Uganda, kuko n’ubwo atabashije kubona itike yo kujya mu gikombe cya Afurika ariko ikipe ya Uganda yabaga yitwaye neza ndetse ikanabura iyo tike ku munota wa nyuma.

Icyizere yari afitiwe cyatakaye tariki 24/03/2013, ubwo uyu mutoza yatsindwaga umukino wo gushaka itike yo kuzakina igkombe cy’isi aho Uganda yatsinzwe na Liberia ibitego 2-0, bigatuma Uganda ijya ku mwanya wa nyuma mu itsinda J iherereyomo n’amanota abiri gusa.

Robert Bobby Williamson watozaga ikipe y'igihugu ya Uganda.
Robert Bobby Williamson watozaga ikipe y’igihugu ya Uganda.

Nyuma yo kumusezerera, Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Uganda (FUFA) bwo bwatangaje ko yirukanwe mu rwego rwo kuzana impinduka mu ikipe y’igihugu ya Uganda kuko babonaga ari ntaho bazagera nibakomezanya na we.

Ibrahim Sekagya wahoze ari Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Uganda yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko we asanga ari ntacyo Bobby Williamson atakoze ngo ateze imbere ikipe yabo.

Yagize ati “Icyo navuga ni uko Bobby, mu bihe ibyo aribyo byose, yakoze ibyashobokaga byose ngo ikipe yitware neza. Ariko buriya igihe cyacu cyari kitaragera, ariko reka dutegereze turebe uko mu minsi izaza bizagenda, gusa ndamwifuriza ibyiza aho azajya hose”.

Ikipe y’igihugu ya Uganda izongera gukina imikino yo guhatanira itike yo gukina igikombe cy’isi ikina na Angola na Libera muri Kamena uyu mwaka, gusa bigaragara ko iyo tike bamaze kuyibura.

Ikipe ya Uganda yakunze kubura amahirwe yo kujya mu gikombe cya Afurika ku munota wa nyuma. Muri 2011, Uganda yananiwe gutsindira Kenya i Kampala mu mukino, iyo iwutsinda, yagombaga guhita ibone itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cya 2012.

Muri 2012, Uganda yongeye kubura amahirwe kuri ubwo buryo, ubwo mu mukino wabereye i Kampala nabwo, yananirwaga kubona intsinzi imbere ya Zambia mu mukino wagombaga kuyihesha bidasubirwahi itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cya 2013.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka