Abarushanwa barushanijwe mu mikino itandukanye ndetse no mu mbyino zikangurira abantu kurwanya icyorezo cya malariya kimaze iminsi cyaribasiye imwe mu mirenge ituriye ibiyaga n’ibishanga yo mu karere ka Ngoma.
Mugabo Adolphe kapitene w’ikipe y’intore bise “Intore defense” asobanura uko bafatanije urugerero no gukora imyitozo yagize ati “Intore yishakira ibisubizo natwe twararebye tubona tugomba kugaragara mu marushanwa nkaya, iyo twarangizaga urugerero twashakaga akanya tukajya kwitegura iri rushanwa.”
Ikipe y’Intore yageze ku mukino wa nyuma ikina n’ikipe ya kaminuza ya Kibungo (INATEK) tariki 05/04/2013 ubwo amarushanwa yasozwaga. Aya marushanwa yari yatangiye mu kwezi kwa Kabili 2013, kurwego rw’utugari n’imidugudu.
Umukozi w’akarere ushinzwe imiyoborere myiza, Ngarambe Slyver, mu ijambo rye yashimye abitabiriye aya marushanwa maze abasaba kwimakaza umuco w’imiyoborere myiza barwanya indwara kugirango bagire ubuzima bwiza.
Yagize ati “Impamvu y’icyi gikorwa ni ugukangurira Abanyarwanda byumwihariko Abanyangoma kurangwa no kugira imiyoborere myiza nyuma ikanabaganisha ku buzima bwiza buzira indwara zugarije nka malariya.”
Izi ntore zimaze kwegukana icyi gihembo zatangaje ko zishimye cyane kandi ko zitanze isura nziza kuko no mu butumwa bw’imiyoborere myiza no kurwanya malariya biri mubyo bigishaga abaturage.
Bakomeza basaba ko habaho amarushanwa mu ntore zo mu ntara kuko muri iyo mikino naho bahatangira ubutumwa bwinshi bwo ku rugerero.
Umukozi w’akarere ka Ngoma ushinzwe urubyiruko umuco na sport, Rutagengwa Jean Bosco, yasabye abarushanijwe bose gukomeza gutanga ubutumwa bwabo bwo kurwanya malariya ntibikagarukire gusa mu marushanwa.
Abahawe ibihembo barimo n’ikipe y’amaguru y’umurenge wa Remera wabaye uwa mbere mu yindi mirenge utsinze uwa Mugesera. Hahembwe kandi n’itorero ryahize ayandi mu gutanga ubutumwa bunyuze mu ndirimbo.
Itorero Imirase y’umucyo ya Kibungo yahembwe amafaranga ibihumbi 100. Uwa mbere mu basiganwe ku magare yahembwe igare ndetse n’abasiganwe ku maguru nabo bahembwa amafaranga.
Aya marushanwa yateguwe n’akarere ka Ngoma ku nkunga y’umuryango Rwanda Development Organization (RDO) yatwaye amafaranga arenga gato miliyoni eshatu.
Jean Claude Gakwaya
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|