Kiyovu Sport yagambiriye gutsinda Rayon Sport ngo igarurire icyizere Abayovu
Umunyamabanga wa Kiyovu Sport Jean Marie Nsengiyumva aratanagza ko mu mukino wa shampiyona bakina na Rayon Sport kuri uyu wa Gatandatu tariki 20/4/2013 kuri Stade Amahoro, intego yabo ari ugutsinda, kuko bizatuma abakunda iyo kipe bongera kuyigirira icyizere no kugaruka ku kibuga.
N’ubwo Kiyovu Sport ihagaze nabi muri shampiyona, ikaba iri ku mwanya wa karindwi naho Rayon Sport iri ku mwanya wa mbere, ngo amateka y’aya makipe niyo azakora cyane muri uwo mukino kurusha uko amakipe ahagaze ubu.

Nsengiyumva ati: “Iyo twahuye na Rayon Sport ntabwo tureba ngo iyi n’iyi ihagaze neza, icyo tureba ni intsinzi imbere ya Rayon Sport, cyane ko abakunzi ba Kiyovu Sport n’iyo yaba ku mwanya wa nyuma, ariko gutsinda Rayon Sport birabanezeza kuva kera.
No mu mateka y’aya makipe yombi, iyo dutsinze Rayon sport turahumeka, ndetse n’ibibazo twari dufite bikagabanuka, abafana bakongera kugirira icyizere ikipe yabo ndetse bakagaruka ku kibuga, bakanongera kwitabira gufasha ikipe. Uyu mukino ni uw’agaciro kanini kuri twebwe”.
Mu gihe Kiyovu Sport yo ireba uyu mukino mu rwego rw’amateka no gushaka amafaranga kuri Stade, dore ko ari nayo izishyuza, Rayon sport yo ishishikajwe cyane n’amanota atatu, kuko byanze bikunze ngo barashaka igikombe cya shampiyona nk’uko twabitanagrijwe n’umutoza wayo Didier Gomes da Rosa.

Gomez ati: “Uyu mukino turawufata nk’uwa nyuma. Turabizi neza ko turamutse dutsinze imikino yose dusigaranye twatwara igikombe cya shampiona.
Ubu turiteguye, tumaze iminsi dukora cyane kandi neza. Abakinnyi biyemeje kuzatwara igikombe cya shampiona, kuko hashize imyaka myinshi batagitwara. Ejo rero twiteguye gukina umukino mwiza no kwitwara neza”.
N’ubwo kugeza ubu Rayon Sport iri ku mwanya wa mbere, mu mikino ibiri iheruka gukina ntabwo yabonye intsinzi, kuko yabanje gusezererwa na Bugesera FC mu gikombe cy’Amahoro, ikurikizaho kunganya na Police FC muri shampiyona.

Kiyovu Sport yo kugeza ubu imaze gukina imikino umunani yikurikiranya, idatsinda na rimwe, ndetse ikaba yari imaze iminsi mu bibazo by’ubukungu biri no mu byatumye Kayiranga Baptiste wayitozaga akanayigeza ku mwanya wa mbere ayisezeramo, none igeze ku mwanya wa karindwi.
Mu yindi mikino y’umunsi wa 21 iteganyijwe mu mpera z’icyi cyumweru, Amagaju arakina na APR FC i Nyamagabe, Espoir FC yakire AS Kigali i Rusizi, Isonga FC ikine na Mukura VS kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, naho Musanze FC yakirire La Jeunesse i Musanze.
Ku Cyumweru hazaba imikino ibiri, aho AS Muhanga izakina na Marine FC i Muhanga, naho Etincelles ikazakira Police FC kuri Stade Umuganda i Rubavu. Uyu nawo ni umwe mu mikino izaba ikomeye cyane, dore ko Police FC ishaka cyane amanota atatu azatuma ikomeza guhangana na Rayon sport ku gikombe cya shampiyona.
Etincelles ikunze gutesha amanota amakipe akomeye mu minsi ya nyuma ya shampiyona, ubu iri ku mwanya wa 13 ubanziriza uwa nyuma, ikaba ishaka uko yakwitwara neza ngo itazasubira mu cyiciro cya kabiri.
Kugeza ubu Rayon sport iri ku mwanya wa mbere n’amanota 42, ikurikiwe na Police FC ifite 41, APR FC ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota 35. Mukura VS ni iya kane n’amanota 32 naho AS Kigali ikaza ku mwanya wa gatanu n’amanota 30.
Etincelles FC iri ku mwanya wa 13 n’amanota 14, naho Isonga FC ikaza ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma n’amanota 12.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nyagasani mana udukize kiyovu natwe ba rayon musenge kiyovu itatuzukiraho.uganda ahoturi ni firimbi yanyuma