Mafisango Patrick wakiniraga ikipe y’igihugu (Amavubi) na Simba yo muri Tanzaniya yitabye Imana Imana azize impanuka kuri uyu wa kane tariki 17/05/2012 saa kumi za mu gitondo mu mujyi wa Dar Es Salaam.
Amagaju yarangije shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru itsinze Kiyovu Sport igitegokimwe ku busa mu mukino wabereye i Nyagisenyi tariki 15/05/2012. Igitego cyahesheje Amagaju intsinzi cyatsinzwe na Bangamwabo Karim ku munota wa 70.
Ishyirahamwe ry’imikino rizaba ritarabona ubuzima gatozi tariki 30/06/2012 ntirizongera gufashwa nk’uko byemerejwe mu nama y’inteko rusange ya komite y’igihugu y’imikino Olympique yabereye i Rubavu tariki 12/05/2012.
Igitego cya Sebanani Emmanuel “Crespo” wahoze ari umukinnyi wa APR FC nicyo cyahaye APR FC igikombe cya 13 ubwo Mukura yansindaga Police FC igitego kimwe ku busa tariki 15/05/2012 mu mukino wabereye ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryamaze kwemeza ko mu mwaka w’imikino utaha amakipe azava kuri 12 nk’uko byari bisanzwe akagera kuri 14.
Mu mikino ya nyuma y’amajonjora mu irushanywa rihuje amakipe yabaye aya mbere ku mugabane wa Afurika, ikipe y’abagore ya Rwanda Revenue Authority (RRA) yabonye itike ya ¼ nyuma yo gutsinda ikipe ya KCB amaseti 3-1.
Ndikumana Hamad (Katauti) na Patrick Mutesa Mafisango bahamagawe mu ikipe y’abakinnyi 32 bazakina imikino wa Algeria na Benin mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2014 naho Kalisa Mao ntiyahamagawe kubera imyitozo mike.
Iminota 5 y’inyongera yongewe ku mukino wahuzaga Manchester City na Queens Park Rangers (QPR) tariki 13/05/2012, yatumye Manchester City ibona ibitego 2 byatumye itwara igikombe, nyuma y’aho Manchester United zarwaniraha igikombe yizeraga kugitwara kuko yo yari yatsinze Sunderland igitego kimwe ku busa.
Mu rwego rwo gukomeza gutegura imikino yo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Brazil muri 2014, u Rwanda rurateganya gukina umukino wa gicuti na Irak, uwo mukino ukazabera mu gihugu cya Turukiya.
Umunsi wa 24 wa shampiyona wasigiye APR FC icyizere cyo gutwara igikombe nyuma y’uko Police FC itsindiwe kuri stade Umuganda na Marines FC 1-0 nubwo iyi igifite imikino ibiri.
Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda (RAF), kuri iki cyumweru tariki 13/05/2012, ryabonye ubuyobozi bushya nyuma y’amezi asaga 10 riyoborwa by’agateganyo.
Irushanwa ryo kuzamura ubumenyi n’ubushobozi bw’abakinnyi b’amagare bakorera mu makipe (Ascension de milles collines) rizaba tariki 19/05/2012. Iri siganwa rizitabirwa n’amakipe yose akorera mu Rwanda n’abanyonzi basagana 30.
Umukino wa 24 wa shampiyona wagombaga guhuza Kiyovu Sport na Mukura VS tariki 12/05/2012 ntiwabaye kuko Kiyovu itabonetse ku kibuga cya Kamena kandi nta mpamvu zatumye Kiyovu itaboneka ku kibuga zamenyekanye.
Musanze FC na AS Muhanga zizakina shampiyona y’icyiro cya mbere mu mwaka w’imikino utaha, nyuma yo gutsinda amakipe zari zihanganye muri ½ cy’irangiza mu mikino yo mu cyiciro cya kabiri yabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 12/5/2012.
Sudani y’Amajyepfo yemerewe kuba umunyamuryango wa CECAFA, ikaba nayo igiye gutangira kwitwabira amarushwanwa atandukanye aba buri mwaka nk’igikombe cy’abatarengeje imyaka 17, igikombe cya CECAFA cy’abakuru ndetse na CECAFA Kagame Cup.
Mu gihe amakipe menshi yo muri shampiyona y’u Rwanda asigaje gukina imikino ibiri, APR FC yo isigaje gukina umukino umwe izakina na Nyanza FC kuri uyu wa gatandatu tariki 12/05/2012 kuri Stade Mumena ariko ntabwo irizera gutwara igikombe.
Nubwo ari ibihugu bitandukanye cyane ku iterambere ry’umupira w’amaguru, birashoboka ko impera za shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda byamera nk’ibyabaye muri shampiyona ya Espagne (La Liga) muri uyu mwaka.
Hari ikizere ko Desire Mbonabucya watsinze ikizamini cy’abahagararira inyungu z’abakinnyi (football agent) cyakozwe muri Werurwe nawe ashobora kujya ku rubuga rwa FIFA nka mugenzi we, Muhombo Jean-Pierre; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga wa FERWAFA.
Umutoza wa Police FC, Goran Kopunovic, aratangaza ko adatewe ubwoba na Marine FC benshi bavuga ko ikunze gutesha igikombe amakipe ahanganye na APR FC. Police ifite umukino na Marine kuwa gatandatu tariki 12/05/2012 i Rubavu.
Nyuma yo gutsinda Isonga FC ibitego 2 ku busa mu mukino wa shampiyona w’ikirarane wabereye kuri stade Amahoro tariki 09/05/2012, umutoza wa Rayon Sport, Jean Marie Ntagwabira, yavuze ko iyo ntsinzi yamufashije gutegura neza igikombe cy’Amahoro.
Kuri uyu mugoroba ruraba rwambikanye hagati ya Atletico Madrid na Athletic Bilbao mu mukino wa nyuma wa Europa League. Atletico Madrid iheruka gutwara iki gikombe cya mbere ku mugabane w’uburayi mu mwaka wa 2010, naho Athletico Bilbao irifuza kugitwara bwa mbere mu mateka yayo.
Umuyobozi wa polisi ya komisariya ya Yumbi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’abandi bantu babiri bivuganywe n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu gace ka Punia mu ntara ya Maniema tariki 05/05/2012.
Nigeria, igihugu kiri kurangwamo amakimbirane aganisha ku ntambara, kugeza ubu ntiremeza niba ikibuga kizaberaho umukino wo kwishyura ikipe y’igihugu “Amavubi” izakinamo n’iya “Nigeria Super Eagles” tariki 14/06/2012 cyahinduwe, nk’uko bisanzwe bigenda ahandi.
Ikipe ya Volleyball y’abakobwa ya Rwanda Revenue Authority, igiye guhaguruka mu Rwanda yerekeza muri Kenya, yiyemeje kuzitwara neza mu marushanwa azahuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bagore, ku mugabane wa Afurika.
Musanze FC yiyongereye amahirwe yo kugaruka mu cyiciro cya mbere, nyuma yo gutsinda Esperance ibitego bibiri ku busa mu mukino wa ½ cy’irangiza wabereye i Musanze ku cyumweru tariki 6/5/2012.
Nyuma y’amezi asaga 10 mu ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri (RAF) harimo umwuka mubi, kuri iki cyumweru tariki 06/05/2012 abanyamuryango baganiriye n’umuyobozi mu biro bya Minisitiri w’Intebe, Barikana Eugene mu rwego rwo gushaka umuti w’icyo kibazo.
APR FC yakomeje kongera amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona itsinda Kiyovu Sport ibitego bitatu ku busa mu mukino wabereye kuri sitade Amahoro tariki 06/05/2012.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rigiye gutangira kwinjiza amafaranga avuye mu bucuruzi bw’umupira w’amaguru w’u Rwanda buzajya bukorwa na Sosiyete IFAP Sports.
Umunyarwanda Adrien Niyonshuti yegukanye umwanya wa gatatu mu marushanwa yo gusiganwa ku magare ya African Championships yasojwe tatiki 05/05/2012 yaberaga mu gihugu cya Morutaniya yiswe Mountain Bike.
Ikipe ya Chelsea yatwaye igikombe cya FA Cup itsinze Liverpool ibitego 2 kuri 1 mu mukino wa nyuma wabereye kuri Wembley Stadium kuri uyu wa gatandatu tariki 5/6/2012.