Peace Cup: AS Kigali na Bugesera FC ziyongereye amahirwe yo kujya muri ½

Mu mikino ya ¼ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro yabaye ku wa gatatu tariki 17/04/2013, ikipe ya AS Kigali na Bugesera FC ziyongereye amahirwe yo kuzajya muri ½ cy’irangiza nyuma yo gutsinda imikino yayo ibanza.

Ikipe ya AS Kigali yari yagiye gusura Musanze FC kuri Stade Ubworoherane i Musanze, yahatsindiye igitego 1-0. Mu mukino wo kwishyura AS Kigali izaba isabwa gusa kuzanganya ubusa ku busa mu rugo i Kigali, mu gihe Musanze FC izaba isabwa gutsinda ibitego 2-0 kugirango yizere gukomeza.

Indi kipe yiyongereye amahirwe yo kujya muri ½ cy’irangiza ni ikipe ya Bugesera FC yatsinze Vision ibitego 3-2 mu mukino wa ¼ cy’irangiza wabereye kuri Stade ya Mumena.

Muri uwo mukino, Bugesera FC yasezereye Rayon Sport muri ¼ cy’irangiza, ni yo yafunguye amazamu ariko nyuma Vision FC iza kuyishyura ndetse ishyiramo n’igitego cya kabiri.

Ikipe ya Bugesera yaje kwishyura icyo gitego, ndetse itsinda n’icya gatatu kuri penaliti ari nacyo cyanayihesheje intsizi, dore ko n’umukinnyi wa Vision wakoze ikosa ryavuyemo iyo penaliti yanahise ahabwa ikarita y’umutuku.

Nubwo yatsinzwe ariko, umutoza wa Vision FC, Rugamba Kassim, wanirukanywe ku kibuga mu minota ya nyuma y’umukino kubera kutavuga rumwe na Gervais Munyanziza wasifuraga uwo mukino, yavuze ko yatsinzwe kubera imisifurire mibi.

Umutoza Rugamba Kassim yavuze ko hari umukinnyi wa Bugesera wakoze umupira n’ukuboko mu rubuga rw’amahina ariko umusifuzi akanga gutanga penaliti, ngo ariko yizeye ko azasezerera Bugesera mu mukino wo kwishyura.

Mugenzi we wa Bugesera Camarade Issa we nubwo yatsinze kandi ikipe ye ariyo yari yasuye Vision, ngo ntabwo yakwizera ko azakomeza muri ½ cy’irangiza, kuko ngo mu minota 90 yindi basigaje gukina, hashobora kugaragaramo impinduka nyinshi, gusa ngo amahirwe yo gukomeza angana na 80%.

AS Kigali na Bugesera zabonye intsinzi nyuma ya APR FC na Mukura nazo zabonye intsinzi mu mikino ya ¼ ibanza. Imikino ya ¼ yo kwishyura izakinwa tariki 07/05/2013.

Muri iyi mikino y’igikombe cy’Amahoro cyatewe inkunga na ‘ Imbuto Foundation’ mu rwego rwo kurwanya Malaria, ikipe izaba iya mbere izahabwa Miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda, ikaba ari nayo izahagararira u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Confederation Cup).

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka