Nyuma y’imvururu zagaragaye ku kibuga i Rusizi ubwo Espoir FC yakinaga na Police FC tariki 19/01/2013, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda(FERWAFA) ryahanishije iyo kipe kuzakina na Etincelles kuri uyu wa gatandatu tariki 09/02/2013 ari nta bafana bahari.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda irasubukurwa kuri uyu wa gatandatu tariki 09/02/2013, hakinwa imikino y’umunsi wa 16, ahari umukino ukomeye ugomba guhuza APR FC na Police FC ku Kicukiro.
Nkurunziza Gustave na Antoine Sebarinda nibo bahatanira kuyobora Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), hakazamenyekana uwatsinze nyuma y’amatora azaba kuri uyu wa gatandatu tariki 09/02/2012 ku cyicaro cy’iryo shyirahamwe i Remera.
Ikipe y’u Rwanda ‘Amavubi’ na Uganda ‘Cranes’ zanganyije ibitego 2-2 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Amahoro i Remera ku wa gatatu tariki 06/02/2013.
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Nigeria, Stephen Keshi, afitiye icyizere abakinnyi be ko bashobora kubona itike yo gukina mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika, ubwo baza kuba bakina na Mali umukino wa wa ½.
Umutoza w’ikipe y’igihugu (Amavubi), Milutin Sredojevic ‘Micho’, arasaba abakinnyi be kwitwara neza bagatsinda Uganda mu mukino wa gicuti uhuza amakipe yombi kuri uyu wa gatatu tariki 06/02/2013 kuva saa cyenda n’igice kuri Stade Amahoro i Remera.
APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona ndetse n’icy’Amahoro umwaka ushize, izakina na Sunrise FC mu gikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka, bikaba byemejwe nyuma ya tombola yabaye tariki 04/02/2013 ku cyicaro cya FERWAFA.
Haruna Niyonzima na Mbuyu Twite bari bategerejwe mu Mavubi arimo kwitegura gukina na Uganda bamaze kugera i Kigali, bakaba batangiye imyitozo na bagenzi babo, mu gihe Olivier Karekezi na Salomon Nirisarike bamaze gutangaza ko batazaza gukina uwo mukino.
Uwizeyimana Bonaventure akinira mu ikipe ya Benediction y’i Rubavu, ni we wasize abandi bakinnyi 39 bari bahanganye mu isiganwa ry’amagare Kigali- Rusumo ryabaye ku cyumweru tariki 03/02/2013.
Ku cyumweru tariki 03/02/2013 kuri Stade ya Musanze, ikipe ya Gicumbi Handball Club yegukanye igikombe cy’umunsi w’intwari itsinze Police HC ku mukino wa nyuma, naho ESI Mukingi itwara igikombe mu bagore.
Cote d’Ivoire na Togo zahabwaga amahirwe yo gukomeza muri ½ cy’irangiza mu gikombe cya Afurika kibera muri Afurika y’Epfo, zatunguwe no gusezererwa na Nigeria na Burkina Faso, ubwo zakinaga imikino ya ¼ cy’irangiza ku cyumweru tariki 03/02/2013.
Nubwo yanze kwitabira CECAFA y’umwaka ushize, Mbuyu Twite ukinira u Rwanda yitwa Gasana Eric, yongeye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu (Amavubi) izakina umukino wa gicuti na Uganda tariki 06/02/2013.
Ikipe y’igihugu ya Ghana na Mali ni zo zabonye bwa mbere itike yo kuzakina ½ cy’irangiza mu mikino y’igikombe cya Afurika irimo kubera muri Afurika y’Epfo, mu mikino yabaye ku wa gatandatu tariki 02/02/2013.
Nyuma y’iminsi yari ishize shampiyona y’umukino wa Basketball mu Rwanda mu bagabo no mu bagore isubitswe kugirango hategurwe ikipe z’igihugu zitabiriye imikino y’akarere ka gatanu, kuri uyu wa gatandatu tariki 02/02/2013 shampiyon yarasubukuwe mu bagabo, hakinwa imikino itatu.
Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Afurika ryemereye Ikipe y’u Rwanda ya Basketball mu bagabo kuzitabira imikino y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cote d’Ivoire muri Kanama uyu mwaka.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ku mugaragaro ko ikipe y’igihugu Amavubi izakina umukino wa gicuti na Uganda tariki 06/02/2013, mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi.
Ubwo hakinwaga imikino y’umunsi wa 15 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, tariki 30/01/2013, amwe mu amakipe y’ibigugu APR FC, Rayon Sport na Mukura yatahanye amanota atatu, ariko Kiyovu Sport yongera gutakaza amanota yikurikiranya.
Mu mukino wa shampiyona y’umupira w’amaguru, ku cyumweru tariki 27/01/2013, ikipe y’akarere ka Muhanga izwi ku izina rya AS Muhanga yanganije na Etincelles mu mukino wahuje aya makipe kuri sitade ya Muhanga.
Ubwo hakinwaga imikino y’umunsi wa 14 wa shampiyona ku wa gatandatu ndetse no ku cyumweru tariki 27/01/2013, amakipe akomeye ndetse n’ayari amaze iminsi yitwara neza yanganyije imikino yakinnye, andi aratsindwa.
Ikipe z’u Rwanda mu bagabo no mu bagore muri Basketball, zabuze itike yo kuzakina igikombe cya Afurika, nyuma yo kubura umwanya wa mbere mu mikino y’akarere ka gatanu yasojwe ku wa gatandatu tariki 26/01/2013, i Dar Es Salaam muri Tanzania.
Nyuma yo kwegukana umwanya wa gatatu mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 yasojwe ku wa gatanu tariki 25/01/2013, ikipe y’u Rwanda yahise ibone itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Mexique.
Ku munsi wa 14, utangiza imikino yo kwishyura muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, APR FC na Police FC zanganyije imikino yayo ku wa gatandatu tariki 26/01/2013.
Ubuyobozi bwa federation y’umukino wa handball mu Rwanda buravuga ko mu minsi micye bwitegura gutangiza amakipe y’abana batarengeje imyaka umunani “Mini Handball”, bazajya bakina umukino wa handball.
Ikipe y’u Rwanda ya Basketball y’abagabo irakina umukino wa ½ cy’irangiza na Somalia mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki 25/01/2013, mu marushanwa y’akarere ka gatanu akomeje kubera i Dar Es salaam muri Tanzania.
Ndayisenga Valens ukina umukino w’amagare mu ikipe ya Amis Sportif ndetse n’ikipe y’igihugu, yerekeje muri Afurika y’Epfo kuri uyu wa gatanu tariki 25/01/2013, aho agiye gukorera imyitozo, no kongera inararibonye muri uwo mukino.
Ikipe y’u Rwanda ya Volleyball y’abatarengeje imyaka 17, irakina umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika cy’ingimbi kirimo kubera muri Algeria kuri uyu wa gatanu tariki 25/01/2013.
Akagari ka Buvungira ko mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke katsinze aka Ngoma ibitego 2-1 ubwo hatangizwaga amarushanwa y’Igikombe cyitiriwe Perezida Paul Kagame mu nzego z’ibanze ku rwego rw’akarere ka Nyamasheke.
Rutahizamu Meddie Kagere wari umaze iminsi akina muri Tuniziya, yagarutse mu Rwanda ahita afata icyemezo cyo kwerekeza muri Police FC, mu gihe Rayon Sport ari yo yari imaze iminsi mu biganiro nawe ndetse igatangaza ko bamaze kumvikana.
Ku mukino wayo wa mbere mu mikino y’akarere ka gatanu ibera muri Tanzania, ikipe y’u Rwanda ya Basketball mu bagabo yatsinzwe na Misiri amanota 96 – 57, ku wa mbere tariki 21/01/2013.
Ubuyobozi bwa federation y’umukino wa Handball mu Rwanda buravuga ko bugiye kwifashisha uburyo bw’umukino wo mu muhanda “street handball” mu rwego rwo kumenyekanisha uyu mukino wa handball.