Rutahizamu w’Ubutaliyani, Mario Balotelli, yatangaje ko mu mikino y’igikombe cy’Uburayi (EURO 2012) nihagira umuntu umuzanaho irondaruhu mu buryo ubwo aribwo bwose, azahita ava mu kibuga akamusanga aho ari akamwica.
Micho yasabye Tchad ko basimbuza abakinnyi 12 kugira ngo akomeze guha abakinnyi umwanya.
Umutoza wa Algeria, Vahid Halilhodzic, yatangaje ko Madjid myugariro w’ikipe y’igihugu ya Algeria, Bougherra, atazakina umukino bafitanye n’u Rwanda tariki 02/06/2012.
Umunyarwanda waje ku mwanya wa hafi mu Isiganwa ry’Amahoro ryabereye i Kigali kuri iki Cyumweru tariki 27/5/2012, yaje ku mwanya wa gatatu muri kimwe cya kabiri cy’iyi marathon cya kirometero 21, mu gihe mu birometero 42 yaje nyuma y’imyanya 11.
Umutoza Micho yasabye imbabazi Abanyarwanda, avuga ko nawe atashobora gusobanura icyateye kunyagirwa na Tuniziya ibitego 5-1, mu mukino wa gicuti waraye ubaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 27/05/2012.
Ikipe y’igihugu ya Algeria yatsinze iya Niger ibitego bitatu ku busa mu mukino wa gicuti wo kwitegura kuzakina n’u Rwanda. Uyu mukino wabereye kuri stade Tchaker iherereye mu mujyi wa Blida ku wa gatandatu tariki 26/6/2012.
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Milutin Micho, yagaye imyitwarire ya Uzamukunda Elias ‘Baby’ kugeza ubu utari wagera mu myitozo y’ikipe y’igihugu aho iri muri Tuniziya, mu gihe Uzamukunda we avuga ko yamusobanuriye impamvu ataraza kandi ngo akaba yumva zifite ishingiro.
Amarushanwa y’umukino wa Volleyball ukinirwa ku mucanga (Beach Volley) yaberaga mu karere ka Rubavu yarangiye u Rwanda rwegukanye umwanya wa gatandatu nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya Algeria.
Ubushakashatsi bwakozwe kuri Lionnel Messi umukinnyi ufatwa nka nimero ya mbere ku isi mu mupira w’amaguru, bwagagaje byinshi birimo ko adakunda ko hagira umukingiriza mu byo akora byose.
Umutoza w’igipe y’igihugu, Micho, aratangaza ko umukino wo kuri iki cyumweru uzamuhuza na Tuniziya uzamufasha kuzamura icyizere kandi ngo icyo kizere kiraboneka uko bagenda bakina imikino mpuzamahanga.
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu bazitabira International Peace Marathon izabera i Kigali tariki 27/05/2012 ngo bizeye kwitwara neza muri ½ cya marathon kuko ahandi nta bunararibonye bahafite; nkuko bitangazwa n’umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’ingororamubiri mu Rwanda, Rukundo Johnson.
Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira ku isi (FIFA), Sepp Blatter yatangaje ko umupira w’amaguru uta umwimerere iyo umukino urangiye bagaterae penaliti. Yabitangaje kuri uyu wa gatanu tariki 25/5/2012 mu nama ihuje abanyamuryango ba FIFA iri kubera muri Roumania.
Umutoza w’Amavubi wungirije, Eric Nshimiyimana, avuga ko kuba Amavubi yaratsinzwe na Libya mu mikino wa gicuti bakiniye muri Tuniziya, byabahaye isomo ryo gukomeza kwitegura neza Algeria, kuko Libya ikina kimwe nabo.
Kuri uyu wa gatanu tariki 25/05/2012 saa munani z’ijoro, ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagera irahaguruka i Kigali yerekeza i Asmara muri Erirea aho igiye kwitabira isiganwa ry’amagare ryo kuzenguruka icyo gihugu ‘Tour of Eritea’ rizatangira tariki 30/5/2012.
U Rwanda rwatsinzwe na Afurika y’Epfo mu mukino wa mbere wa Beach Volleyball mpuzamahanga y’abagore irimo kubera i Rubavu, ruhita rusezererwa. Rusigaje gukina imikino yo guhatanira imyanya myiza mu irushanwa.
Ubwo hazaba hakinwa umukino wa nyuma w’igikombe cy’umwami muri Espagne tariki 25/05/2012, Abafana ba Atletico Bilbao na FC Barcelona batangaje ko ubwo hazaba haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu bazavuza induru mu rwego rwo kongera gusaba ubwigenge bakomeje gusaba.
Ubwo imikino mpuzamahanga ya Beach Volleyball y’abagore iza kuba itangizwa ku mugaragaro kuri uyu wa kane tariki 24/05/2012 i Rubavu, ikipe y’u Rwanda ni yo itangira amarushanwa ikina na Afurika y’Epfo.
Umukino wo kwishyura uzahura u Rwanda na Nigeria tariki 17/06/2012 uzasifurwa na Desire Doue Noumandiez w’imyaka 42 akaba yaratangiye kuyobora imikino mpuzamahanga muri 2004.
U Rwanda rwatsinzwe umukino wa gicuti na Libya ibitego bibiri ku busa. Ngo uyu mukino wabaye tariki 23/05/2012 usigiye abatoza isomo rikomeye mu kwitegura umukino wa Algeria no kubona ubushobozi bwa buri mukinnyi; nk’uko byatangajwe n’umutoza wungirije w’Amavubi.
Minisiteri y’Umuco na Siporo irahamagarira Abaturarwanda kuzitabira igikorwa cy’Isiganwa Mpuzamahanga ry’Amahoro, rizaba kuri iki Cyumweru tariki 27/05/2012.
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Tunisia, Sami Trabelsi, yatangaje ko abakinnyi yahamagaye mu mukino wa gicuti uzabahuza n’u Rwanda bakeneye imyiteguro ikarishye no kubashyira ku murongo umwe kuko bamwe bari no mu biruhuko.
Imyitozo Rayon Sport yagombaga gutangira kuwa mbere tariki 21/05/2012 yahagaritswe n’ibiganiro hagati y’iyo kipe n’umuterankunga SORAS biri gutera intambwe ishimishije aho kuba ibirarane by’imyishahara; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga wa Rayon Sport, Gakwaya Olivier.
Penaliti y’intsinzi yateye ku mukino wa nyuma wa Champions League ishobora kuba inshuro ya nyuma Didier Drogba akinnye yambaye imyenda y’ubururu ya Chelsea; nk’uko yabitangarije bagenzi be kuri iki cyumweru.
Nyuma yo kujya gukorera imyitozo muri Tunisia, kuri uyu wa gatatu tariki 23/05/2012, Amavubi arakina umukino wa gicuti na Libya mu rwego rwo kwitegura umukino w’amajonjora y’igikombe cy’isi uzahuza Algeria n’u Rwanda tariki 02/06/2012.
Didier Drogba niwe wabaye intwari ku gikombe cya UEFA Champions League 2012 kuko yatsinze igitego cyo kunganya ndetse na penaliti y’intsinzi kandi avuga ko uwo mukino ari bimwe mu bihe bikomeye mu mupira w’amaguru yari ategereje.
Uwahoze ari Kapiteni w’ikipe y’igihugu, Ndikumana Hamad (Katauti), n’umunyezamu Ndayishimiye Jean Luc (Bakame) ntabwo batoranyijwe n’umutoza Milutin Micho mu bakinnyi yajyanye nabo muri Tuniziya kwitegura umukino uzahuza u Rwanda na Algeria tariki 02/06/2012.
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Protais Mitali, yasabye abakinnyi b’ikipe y’igihugu kuzaharanira ishema ry’u Rwanda mu mukino bafitanye na Algeria mu rwego rwo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Brazil muri 2014.
Bwa mbere mu mateka yayo, Chelsea FC yegukanye igikombe gihatanirwa n’amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’Uburayi (Champions League) nyuma yo gutsinda Bayern Munich penaliti 4 kuri 3, mu mukino wabereye i Munich mu Budage tariki 19/5/2012.
Umunyamabanga w’ishirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Gasingwa Michel, avuga ko buryo bubiri bwo kumenya niba igitego cyinjiye mu izamu buzakoreshwa buzagabanya ibibazo biri kugaragara mu mupira.
Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC buratangaza ko bugifitiye icyizere umutoza Ernie Brandts kandi ko azakomeza gutoza iyi kipe nyuma yo kwegukana igikombe cya Shampiyona cy’uyu mwaka, n’ubwo hari bamwe mu bafana bakomeje kunenga ubushobozi bwe.