Rayon Sport yakuye amanota atatu kuri Kiyovu Sport bigoranye

Rayon Sport yakomeje umuvuduko wo gushaka igikombe cya shampiyona, nyuma yo gutsinda Kiyovu Sport ibitego 2-1 bigoranye, mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa 21 wabereye kuri Stade Amahoro i Remera ku wa gatandatu tariki 20/04/2013.

Igice cya mbere cy’uwo mukino kitari kiryoheye ijisho, cyarangiye ari ubusa ku busa, ariko impinduka zaje kubaho mu gice cya kabiri, ubwo Tuyisenge Pekeyake yatsindaga igitego cya Kiyovu, maze Fuadi Ndayisenga akaza kucyishyura ndetse akanatsinda n’icya kabiri kuri penaliti.

Igice cya mbere cy’uwo mukino cyaranzwe no kwigana hagati y’amakipe yombi, ari nabyo byatumaga amakipe akina umukino udashimishije, ndetse nta n’ubwo cyabonetsemo amahirwe afatika yavamo igitego.

Nyuma yo kuva kuruhuka, Kiyovu Sport yagarukanye imbaraga isatira cyane Rayon sport, maze ku munota wa 53, Tuyisenge Pekeyake atsinda igitego cyiza cy’ishoti ry’imoso, ku mupira mwiza yari aherejwe na Jabiri Mutarambirwa wari Kapiteni wa Kiyovu Sport muri uwo mukino.

Icyo gitego ni cyo cyahinduye umukino, maze amakipe yombi atangira gukina umukino mwiza no gusatirana. Fuadi Ndayisenge wari wakomeje gushakisha igitego ariko ba myugariro ba Kiyovu Sport bakamuzitira, yaje kubacika ku munota wa 69, maze atsinda igitego cyo kwishyura.

Nyuma yo kunganya igitego 1-1, amakipe yombi yakomeje gushakisha intsinzi, kuruhande rwa Kiyovu Sport Julius Bakabukindi na Jabiri Mutarambirwa bagerageza ariko bananirwa kongera kubona igitego.

Abakunzi ba Rayon Sport bari bizeye igitego ubwo mu mikinota ya nyuma y’umukino Kambale Salita Gentil yateraga umupira mwiza ahagaze wenyine, ariko ugakubita umutambiko w’izamu.

Amahirwe ya Rayon Sport yategereje umunota wa nyuma w’umukino, ubwo Amissi Cedric utigaragaje muri uwo mukino nk’uko bisanzwe, yakorewe ikosa mu rubuga rw’amahina ubwo yashakaga gutsinda igitego, maze Louis Hakizimana wasifuye uwo mukino ahita atanga penaliti.

Iyo penaliti yatewe neza na Fuadi Ndayisenga ku munota wa 94, ni yo yahesheje Rayon Sport amanota atatu no gukomeza gushimangira umwanya wa mbere muri shampiyona isigaje imikino itanu ngo isozwe.

Nyuma yo gutsinda uwo mukino Rayon sport ikaba yagize amanota 45, ikaba irusha Police FC iru ku mwanya wa kabiri amanota ane, ariko nayo ikaba ifite umukino wayo na Etincelles kuri icyi cyumweru.

Didier Gomes da Rosa, umutoza wa Rayon Sport avuga ko yanejejwe cyane no gutsinda imwe mu makipe yari amuhangayikishije, ngo arakomeza gushikariza abakinnyi be kutirara, bagatsinda imikino yose uko ari itanu isigaye, hanyuma bakegukana igikombe baheruka mu mwaka wa 2004.

Kapiteni wa Kiyovu Sport Jabiri Mutarambirwa we avuga ko yababajwe n’ukuntu Rayon sport yabatsinze kandi ngo itabarushije gukina neza, akaba asanga byatewe n’inararibonye nkeya ya bagenzi be cyane cyane abakina inyuma.

Mu yindi mikino yabaye, APR FC yanganyije ubusa ku busa n’Amagaju i Nyamagabe, Espoir inganya nayo ubusa ku busa na AS Kigali i Rusizi, Musanze FC itsinda La Jeunesse ibitego 2-1 i Musanze, naho Isonga FC itsinda Mukura ibitego 2-1 kuri Stade ya Kigali.

Imikino ya shampiyona y’umunsi wa 21 irakomeza kuri icyi cyumweru tariki ya 21/4/2013, aho AS Muhanga ikina na Marine FC I Muhanga, naho Etincelles ikakira Police FC kuri Stade Umuganda i Rubavu.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

NDASHIMA IMANA CYANE YADUHAYE ITSINZI Y’EJO YARI IKENEWE CYANE KUGIRA NGO DUKOMEZA KUGIRA ICYIZERE CYO KUZATWARA SHAPIYONA Y’UYU MWAKA. ARIKO N’UMWANYA MWIZA WO GUSHIMIRA UMUTOZA N’ABAKINNYI BATACYITSE INTEGE KUGEZA KU MUNOTA WA NYUMA.

POLICE NTIBIRAYOROHERA GUKURA AMANOTA I RUBAVU KUKO IYO BAHANGANYE IBARA ISA NIYIYAHURA KUBERA KO IREBYE NABI YASUBIRA MU CYICIRO CA KABIRI.

Pastor RUTIKANGA Gabriel yanditse ku itariki ya: 21-04-2013  →  Musubize

NDASHIMA IMANA CYANE YADUHAYE ITSINZI Y’EJO YARI IKENEWE CYANE KUGIRA NGO DUKOMEZA KUGIRA ICYIZERE CYO KUZATWARA SHAPIYONA Y’UYU MWAKA. ARIKO N’UMWANYA MWIZA WO GUSHIMIRA UMUTOZA N’ABAKINNYI BATACYITSE INTEGE KUGEZA KU MUNOTA WA NYUMA.

POLICE NTIBIRAYOROHERA GUKURA AMANOTA I RUBAVU KUKO IYO BAHANGANYE IBARA ISA NIYIYAHURA KUBERA KO IREBYE NABI YASUBIRA MU CYICIRO CA KABIRI.

Pastor RUTIKANGA Gabriel yanditse ku itariki ya: 21-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka