Police FC yagiye gukina uyu mukino yamaze kumenye ko Rayon Sports yatsinze Kiyovu ibitego 2-1 bityo ikaba yayirushaga amanota ane, yirinze gukora ikosa imbere ya Etincelles maze ihakura intsinzi iremereye.
Muri uwo mukino, Rutahizamu Meddie Kagere yatsinzemo ibitego bibiri, ibindi bibiri bitsindwa na Innocent Habyarimana naho Peter Kagabo atsinda igitego kimwe, cyanatumye akomeza kuza ku isonga ry’abamaze gutsinda ibitego byinshi, kuko ubu afite ibitego 12 muri shampiyona.
Intsinzi ya Police FC ivuze ko hagati yayo na Rayon Sports hagumyemo ikinyuranyo cy’inota rimwe gusa, kuko Rayon Sports ifite amanota 45 naho Police FC ikagira 44.
Gutsindwa kwa Etincelles byatumye ihita ijya ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma n’amanota 14, ikaba yawusimbuyeho Isonga FC yazamutse ku mwanya wa 13 n’amanota 15 nyuma yo gutungura Mukura VS ikayitsinda ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali ku wa gatandatu.

Undi mukino wabeye ku cyumweru, AS Muhanga yatsinze Marine FC ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya Muhanga, bituma AS Muhanga ifata umwanya wa 10 naho Marine FC iguma ku mwanya wa 12.
Mu gihe habura imikino itanu ngo shampiyona irangire, biracyagoye cyane kumenya ikipe izegukana igikombe cya shampiyona, kuko Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere, irusha amahirwe makeya cyane Police FC kuko iyirusha inota rimwe.
Rayon sports isigaje gukina n’Isonga FC, Etincelles, AS Muhanga, Musanze FC na Espoir FC, mu gihe Police FC isigaje gukina na As Muhanga, Musanze FC, Espoir FC, Amagaju FC na AS Kigali.
Bigaragara ko uretse Rayon Sports na Police FC andi makipe ameze nk’ayamaze kuva ku gikombe, kuko APR FC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 36 irarushwa na Rayon Sports amanota icyenda, naho Mukura iri ku mwanya wa kane n’amanota 32 ikaba irushwa n’ikipe ya mbere amanota 13.
Shampiyona izakomeza ku wa gatandatu tariki 27/4/2013, ubwo hazaba hakinwa imikino y’umunsi wa 22.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|