Rusizi: Ubuvuzi bwa magendu bwahitanye umwana w’uruhinja
Nsabiyumva Erneste w’imyaka 36 wo mu murenge wa Muganza afungiye kuri sitasiyo ya Polisi i Kamembe akurikiranweho urupfu rw’umwana w’uruhinja ubwo yageragezaga kumuca ikirimi hanyuma bikamuviramo urupfu.
Nsabiyumva yemera ko yigeze kuvura magendo ariko ngo yari amaze iminsi yarayicitseho bityo agahakana ko ariwe waciye uwo mwana ikirimi.

Icyaha cy’ubuvuzi bwa magendo ngo nticyaherukaga nk’uko abashinzwe umutekano babitangaza bityo bakaba bashishikariza abaturage kwirinda ababashuka bavuga ko bazi kuvura kandi batarabyigiye kandi barihanangiriza abakora amakosa nkayo.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|