MINICOM mu rugamba rwo kuzamura umusaruro w’ingano mu Rwanda

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM) irashishikariza abahinzi b’ingano mu karere ka Burera, ndetse no mu Rwanda muri rusange, guhinga ingano nyinshi kandi nziza kugira ngo amafaranga yaguraga ingano hanze y’u Rwanda, ajye aguma muri abo bahinzi.

Tariki 09/01/2013 ubwo MINICOM yagiranaga ibiganiro n’amakoperative y’abahinzi b’ingano bo mu karere ka Burera, hagaragajwe ko inganda zo mu Rwanda zitunganya ingano zijya kugura ingano hanze y’u Rwanda zisigayo amafaranga menshi.

Emmanuel Hategeka, umunyamabanga uhoraho muri MINICOM, avuga ko mu mwaka wa 2011 amafaranga yasohotse mu Rwanda, ajya kugura ingano mu bindi bihugu, arenga miliyari 21 z’amafaranga y’u Rwanda.

MINICOM yafashe gahunda ku buryo umusaruro w’ingano ndetse n’ubwiza bwawo byiyongera maze ayo mafaranga akajya aguma mu Rwanda, bityo inganda zo mu Rwanda zitunganya ingano zihazwe n’ingano zahinzwe mu Rwanda.

Agira ati “Iyo turebye imibare ijyanye n’umusaruro w’ingano mu gihugu ndetse n’umusaruro uturuka hanze, dusanga tugifite ikinyuranyo kinini…dusanga rero hari ahantu hamwe dushobora guhindura mu buryo bwihuse, aho igihugu gishobora kwihaza mu musaruro w’ingano ukenerwa mu nganda, tukagabanya ibiva mu mahanga”.

Hategeka avuga ko ibyo bizagerwaho ari uko abahinzi b’ingano bahinduye imyumvire bakagira amakoperative akomeye, bagahuza ubutaka bunini bakabuhingamo ingano nyinshi kandi zifuzwa n’inganda.

Ibyo bizagerwaho kandi ari uko abo bahinzi bakoresheje ifumbire kandi bakagira uburyo bwo guhunika neza umusaruro w’ingano bazajya basarura kugira ngo inganda zijye zibagurira neza; nk’uko umunyamabanga uhoraho muri MINICOM abihamya.

Impungege

Abahinzi b’ingano mu karere ka Burera bijejwe ko bazahabwa ubwoko bushya bw’ingano buzabyara umusaruro mwinshi kandi wifuzwa n’inganda zitunganya ingano mu Rwanda.

Abo bahinzi bavuga ko ubwoko bw’ingano bari basanzwe bahinga butanga umusaruro mwinshi ariko ngo ntibugurwa n’izo nganda kuko zibabwira ko ubwo bwoko zitabwifuza.

Abahinzi b'ingano mu karere ka Burera barizezwa ko bazahabwa imbuto z'ingano zizabaha umusaruro mwinshi kandi mwiza.
Abahinzi b’ingano mu karere ka Burera barizezwa ko bazahabwa imbuto z’ingano zizabaha umusaruro mwinshi kandi mwiza.

Bakomeza bavuga ko ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyigeze kubaha ubundi bwoko bw’ingano bushya bwitwa KS Mwamba kugira ngo babuhinge kuko aribwo bwifuzwa n’izo nganda zitunganya ingano mu Rwanda. Ariko ngo ntibwigeze butanga umusaruro uko byifuzwaga.

Abo bahinzi bavuga ko bafite impungenge ko ubwo bwoko bundi bushya bazabaha, bushobora kubagendekera nka KS Mwamba, ntibutange umusaruro.

Innocent Habarurema, ushinzwe gahunda y’igihingwa cy’ingano muri RAB, yizeza abo bahinzi ko imbuto z’ingano nshyashya ziri kugeragezwa zitanga ikizere ko zizatanga umusaruro mwiza kandi mwinshi.

Izo mbuto z’ingano zageragejwe mu bice bitandukanye by’igihugu, ahantu hari ubutumburuke butandukanye. Nta gushidikanya ko no mu karere ka Burera, haba imisozi miremire, izo mbuto zishobora kuhera uko byifuzwa nk’uko Habarurema abitangaza.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka