Ibi umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, yabisezeranyije abaturage ba Rugabano tariki 07/01/2013, mu nama n’abayobozi b’ibanze ku miyoborere myiza, iterambere n’umutekano.
Nubwo bikiri muri gahunda, umuyobozi w’akarere Kayumba Bernard avuga ko hari icyizere ko bizashyirwa mu bikorwa, kuko bamaze kubyumvikano n’ababishinzwe.
Ati «twamaze kubyumvikanaho n’ikigo gishinzwe iterambere ry’icyayi n’ikawa, kuko byagira inyongeragaciro cyane hano mu murenge wa Rugabano koko wagaragaje ko witabiriye cyane gahunda yo gutera icyayi ».
Ni byo koko abaturage barabinyotewe nk’uko byemezwa na Ntivuguruzwa Desire, gitifu w’akagari ka Tyazo. Uruganda ruramutse ruje abaturage babasha kubona akazi kuko uruganda rukoresha abantu benshi bityo amafaranga akinjira n’iterambere rikiyongera.
Ntivuguruzwa ati « Hano hera icyayi cyinshi ariko igisoromwa kijya ku ruganda rwa Gasenyi bikagaragara ko kugitwara bigoye bitewe n’inzira ihari ariko tubonye uruganda hafi twajya tugisarurira hafi bityo nticyangirike ».
Akarere ka Karongi ni kamwe mu turere tw’u Rwanda tweza icyayi cyo mu misozi miremire harimo icyayi cya Gisovu giherutse kwegukana igihembo cya mbere ku isi, bita Cup of Excellency.
Usibye uruganda rw’icyayi rwa Gisovu, n’urwa Gasenyi rumaze amezi make rutangiye, akarere ka Karongi kanafite inganda nto zitunganya ikawa mu mirenge itandukanye nka Bwishyura, Gitesi, Mubuga n’iyindi.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|