Urubanza rwa Mugesera rwaje gutungurana rukorwa mu muhezo

Abahagarariye inteko iburanisha Leon Mugesera bateranye mu muhezo haburamo Perezida w’Urukiko, Athanase Bakuzakundi, uri mu batifuzwa na Mugesera, ubwo urubanza rwasubukurwaga kuri uyu wa gatatu tariki 09/01/2013.

Iyi nteko y’Urukiko rukuru yafashe icyemezo cyo kuburana mu muhezo, yagaragayemo Umucamanza mushya Alice Rulisa, waje asimbuye Maitre Bakuzakundi. Mugesera n’umwunganzi, Maitre Rudakemwa, we nabo bari batumijwe n’iyo nteko.

Nyuma y’iryo terana ry’igitaraganya, byatumye benshi bibaza niba uwo muhezo utigaga ku ihagarikwa ry’abo Mugesera yashyize mu majwi ubushize ubwo yavugaga ko hari abacamanza babiri mu bagize inteko yamuburanishaga adashaka ko bakomeza kumuburanisha.

Ubwo bongeraga kugaragara mu rukiko mu rwego rwo kwinjira mu mizi y’urubanza, Mugesera n’umwunganizi we batangiye basaba ko urubanza ruhagarara kugeza igihe urukiko rw’Ikirenga ruzatangira umwanzuro ku bujurire bwe buvuga ko Urukiko Rukuru rudafite ububasha bwo kumuburanisha.

Ibyo babiheraga ko ibyaha aregwa yabikoze mu mwaka w’1992, kandi Jenoside yakorewe Abatutsi yarabaye mu 1994. Gusa ubushinjacyaha bwo bwamugaragarije ko ubu bujurire bwe budashobora kubuza itangira ry’iburanishwa ry’urubanza mu mizi.

Ibyo byatumye habaho n’undi mwiherero wamaze iminota igera kuri 40, abacamanza bagaruka bemeza ko ubujurire bwa Mugesera mu rukiko rw’Ikirenga butabuza urubanza mu mizi gutangira.

Urukiko rwahise rumusomera bimwe mu birego aregwa byo gucura no gutegura umugambi wa Jenocide, gushishikariza abandi umugambi wa Jenocide, ubufatanyacyaha mu gukora Jenocide, ibyaha byibasiye inyokomuntu no kubiba urwango rushingiye ku moko no ku nkomoko.

Mu guhabwa umwanya wo kwiregura nibwo Mugesera wagejejwe mu Rwanda mu kwezi kwa 01/2012, yahise avuga ko mu nteko imuburanisha harimo abacamanza babiri adashaka ko bakomeza kumuburanisha.

Urukiko ruhita rusaba ko icyo kifuzo cyashyirwa mu nyandiko kikaba aricyo cyagombaga guherwaho kuri uyu wa gatatu.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka