Gisagara: Malariya yagabanutse ku kigereranyo cya 50%

Ikigo nderabuzima cya Mugombwa mu karere ka Gisagara kirishimira ko indwara ya Malariya yari ikunze kuhagaragara yagabanutse cyane ndetse ubuyobozi bwacyo bukavuga ko bwiteguye no kongera cyane imbaraga kugirango n’iyo nke ikihagaragara icike burundu.

Mu nama ubuyobozi bw’umurenge wa Mugombwa bwagiranye n’ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Mugombwa, abajyanama b’ubuzima n’abandi bitwa ko ari abavuga rikijyana mu baturage, tariki 08/01/2013, hishimiwe ko malariya yagabanutse ku gireranyo cya 50%.

Abari muri iyo nama babona ko ari intambwe nziza yo kwishimira n’ubwo batagomba kurekeraho ahubwo bagomba kongera imbaraga kugira ngo icike burundu.

Ikindi bishimira ngo ni ukuba umubare w’abagore babyarira mu ngo waragabanutse ndetse hakaba haniteguwe ko mu gihe kiri imbere bose bajya babyarira kwa muganga.

Ikigo nderabuzima cya Mugombwa.
Ikigo nderabuzima cya Mugombwa.

Habimana Abel, umujyanama w’ubuzima uhagarariye abandi, aravuga ko bishimiye cyane umwanya bahagazeho ubu kandi akavuga ko bazakomeza kugenzura ikoreshwa ry’inzitiramibu mu ngo n’ibindi byose bigamije kuyirwanya, avuga kandi ko n’ubukangurambaga ku babyeyi batwite buzakomeza.

Nyuma y’uko iyi ndwara igabanutse, kuri ubu ngo baba batangiye guhangana n’izindi ndwara ziri kugaragara muri iyi minsi zifata mu myanya y’ubuhumekero. Izi ndwara ngo kugera ubu baracyakora ubushakashatsi ntibazi ikiri kuzitera.

Soeur Marie Louise Musabyimana uyobora ikigo nderabuzima cya Mugombwa, yavuze ko ubu bafite ikibazo cy’indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero zifata abantu bagakorora, bakagira ibicurane, bakarwara umutwe ndetse akenshi bakanagira umuriro.

Ati “Ntituramenya niba ari ihindagurika ry’ikirere cyangwa niba hari indi mpamvu ariko turakomeza ubushakashatsi tubone kumenya ingamba zafatwa”.

Umurenge wa Mugombwa urakomeza guhamagarira abaturage bawo kwitabira kujya mu bwisungane mu kwivuza kugira ngo ube wava ku kigereranyo cya 70,9% uriho, n’ubwo ngo aho ugeze atari habi ariko ngo unakeneye kugera ku 100%.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ni ibyo kwishimirwa!!!!!! gusa byaba byiza tuyiranduye 100%!! malariya ntiyagakwiye kuba ikica abanyarwanda.

rutayisire xavier francois yanditse ku itariki ya: 6-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka