Abakunda umupira w’amaguru bahangayikishijwe no gutsindwa kwa AS Muhanga
Nyuma y’uko ikipe ya AS Muhanga igarukiye mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru ndetse stade ya Muhanga igakorwa neza, abakunzi ba ruhago bishimiye ko bagiye kongera kubona imikino myinshi hafi yabo ariko bahangayikishijwe nuko ikipe yabo itsindwa umusubizo.
Ibi abafana ba AS Muhanga n’abakunzi b’umupira w’amaguru barabivuga nyuma y’uko tariki 05/01/2013, Rayon Sport y’i Nyanza izwiho kugira abafana benshi mu mujyi wa Muhanga ihatsindiye AS Muhanga ibitego 3-1.

Nubwo ikipe ya Rayon Sport ifite gahunda yo kuzajya yakirira imikino yayo kuri stade ya Muhanga, Abanyamuhanga bavuga ko byarushaho kuryoha AS Muhanga nayo iri mu cyiciro cya mbere maze imikino ibera i Muhanga ikaba myinshi.
Iki cyifuzo ariko gisa nk’aho nta mahirwe gihabwa kuko AS Muhanga ubu iri ku mwanya ubanziriza uwa nyuma n’amanota 8 mu mikino 11.
Nyamara mbere y’uko umukino wahuje ayo makipe uba, abafana, abakinnyi ndetse n’abayobozi ba AS Muhanga bavugaga ko bagomba kuwutsinda ahanini bishinjikirije ko Rayon ngo ari ikipe ikunze gutungurwa n’amakipe yitwa ko ari mato.

Byarushijeho gutanga ikizere kuri AS Muhanga ubwo yabanzaga kwinjiza igitego mu izamu rya Rayon Sport.
Nyuma y’umukino rero abakunzi ba ruhago n’abafana ba AS Muhanga baribaza niba koko uriya mukino ariwo mperuka yabo (icyo bita imperuka yabo ni ugusubira mu kiciro cya kabiri) mu gihe hasigaye imikino 15 yose ngo shampiyona y’u Rwanda irangire.
Ernest Kalinganire
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|