Iyi kipe yiganjemo abakiri bato iraba igiye kwitabira irushanwa yegukanyemo umwanya wa karindwi ubwo yaherukaga kuryitabira umwaka ushize ndetse ikaba yari iri ku mwanya wa gatatu mu makipe yaturutse muri Africa.
Abakinnyi bagize Ikipe y’u Rwanda ni Byukusenge Nathan wavutse mu 1980, Rukundo Hassan wavutse mu 1990, Ndayisenga Valens wo mu 1994, Uwizeyimana Boneventure wavutse mu1993, Nsengimana Jean Bosco wo 1993 na Karegeya Jeremie wavutse mu 1993.

Abraham Ruhumuriza wari waje imbere mu Banyarwanda mu irushanwa riheruka ndetse akegukana umwanya wa kane mu banyafurika bose bari baririmo, ntago azitabira iry’uyu mwaka cyane ko muri gahunda ya FERWACY yo kubaka umukino w’amagare bahereye mu bakinnyi bakiri bato, muri Gabon hagiye ikipe y’abakinnyi bari mu myaka yo hasi uretse Nathan Byukusenge uzagenda abayoboye.
La Tropicale Amissa Bongo niryo siganwa riri ku rwego rwo hejuru ku mugabane wa Afurika aho ribarizwa ku ngengabihe ya UCI mu rwego rwa 2.1. Amasiganwa ya Tour du Faso, Tour du Rwanda na Tour de Marooc ni yo arigwa mu ntege.
Uyu mwaka iri siganwa rizagera mu bihugu bibiri kuko hari ama etape azagera mu gihugu cya Cameroun na ho mu makipe azitabira harimo atatu yakinnye Tour de France.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|