Ruhango: Yinjiza ibihumbi 600 buri kwezi abikesha ubworozi bw’inkoko
Rubagumya Omar afite umushinga w’ubworozi bw’inkoko akorera mu murenge wa Ruhango akarere ka Ruhango, umwinjiriza amafaranga ibihumbi 600 havuyemo ayo aba yashoye mu mushinga we.
Uyu mushinga Rubagumya yawutangiye mu mwaka wa 2009 awutangirana inkoko 2500 ubu amaze kugera ku nkoko zisaga 1000.
Uyu mworozi yagiye guhitamo uyu mushinga nyuma yo kubona ko amafaranga ibihumbi 200 yahembwaga mu bitaro bya Gatagara i Nyanza ntacyo yari kuzamugezaho.

Omar yatangiye gukora uyu mushinga ahereye ku dufaranga duke yagendaga yaka banki tugendanye n’inguzanyo ku mushahara “avance sur salaire”.
Intego ze n’uko agomba gukomeza agateza imbere ubu bworozi bw’inkoko kandi aha abantu benshi akazi ndetse anatanga umusanzu mu iterambere rw’igihugu.
Uretse kuba ubu bworozi hari aho bumaze kugeza nyirabwo, abatuye hafi y’ubu bworozi nabo bavuga ko bwabagiriye akamaro kuko bagiye habona akazi ndetse bakaba batakirwaza indwara ya bwaki kuko abana babo barya amagi.

Mbanziriza Islon atuye hafi y’ahakorerwa ubu bworozi, ni umwe mu babonye akazi muri izi nkoko, avuga ko bwatumye ashobora kwagura ubuhinzi bwe kuko yabonaga ifumbire nnayo yagiraga ndetse ubu nawe akaba yaratangiye korora inko ze za kijyambere ubu umuryango we ukaba umeze neza.
Omar nyiri ubu bworozi, aragira inama abantu y’uko badakwiye gutinya kwihangira umurimo cyane ku bashaka korora inkoko, kuko mu Rwanda hakenewe amagi menshi.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 44 )
Ohereza igitekerezo
|
Ese yoroye ubuhe bwoko bwinkoko? Kd nakomerezaho nabandi tumwigireho
Muraho nitwa nzabandora theogene ndashaka korora inkoka byimazeyo ndagirango mumfashe mumbwire inzira nabinyuzamo .ESE bisaba iki da
Muraho neza nanjye ndabikunze cyane kbx nibyiza
Muraho neza nanjye ndabikunze cyane kbx nibyiza
Muraho neza nanjye ndabikunze cyane kbx nibyiza
Uwo mushinga twawukunze, ahubwo mwaduha nimero ya Omar kuko irakenewe
Murakoze
Muraho.
Nishimira inama nibitekerezo byanyu kuko nanjye nifuzaga gukora umushinga wubworozi, ariko nagira ngo mbisabire niba bishoboka mukanyohereza numero z’uyu Omar maze nkamusaba inama zirambuye kumushinga w’inkoko.
Murakoze kdi mugume kuhatubera kuko muradufasha cyane.
Agace kabonekamo ibiryo byujuje ubuzirantenge ni akahe ?ko hanze aha bari gupfa gukora ibyo babonye byose
MAHORO MWESE NDIPFUZA KURORA INKOKO MUTUBWIRE IBIPFUNGURWA MUZIHA KUGIRA ZITANGE UMWIMBU NEZA
YES OMAR Ndifuza ko wangezaho tel yanyu kugirango menye aho mutuye nzabasure kubworozi bwawe bw’inkoko kubera najye nifuza kubikora.
muraho! nange nkeneye umworozi utanga imishwiy’inkokoz’amagi (croira) NO1 agatangan’amahugurwa akaba anashoborakuba yatugereza imishwi murugo mwaduhamagara kuri 0788759808,078427930. murakoze !!
Nwiriwwneza nagirango mbanenyeshoko Abifuzaga Korora inkoko batugana tukabahugura mbereyuko bazorora tukazibaha inkoko nziza zitagodanye zigedavuba wahamagara 0785238338
Mwaba mwifuza imashini zirarira zikanaturaga amagi.muri josh innovation murabihasanga. Imishwi yinkokokuva kumunsi 1-30 mwayibona byoroshye.. muduhamagare kuri 0785526424 cg 0728124466
Nanjye mwampa number ya owner of this project nziza
nange nishimiye uwo mugabo kunama nziza cane mwamfasha mukampa nambaze ko nifuza inkoko nange?iyange ni0727447641