Kenya: Yafashwe n’inda arimo gusezerana, ubukwe burahagarara

Umugeni wo gihugu cya Kenya yafashwe n’inda ubwo yarimo gusezerana n’umukunzi we mu rusengero rwitwa PCEA Sultan Hamud ariko inda iza kuba kidobya kuko yamufatiye mu rusengero bituma ubukwe buhagarara.

Ubwo bari batangiye kuvuga indahiro z’abashakanye imbere y’imana n’imbere y’itorero, umugeni yikubise hasi afashwe n’inda yari igeze igihe cyo kuvuka, inshuti n’abavandimwe bari bitabiriye ubwo bukwe barwana no kumwirukana ku bitaro bya Del Amore acyamabye ivara.

Akimara kugera kwa muganga yahise ajyanwa mu cyuma cy’ababyeyi bitegura kubyara, abaganga bihutira kumwitaho, ku bw’amahirwe hashize akanya gato abyara umwana w’umuhungu umeze neza; nk’uko ikinyamakuru The Standard dukesha iyi nkuru kibitangaza.

Ubukwe bwahise buhagaragara, umukwe asigara yumiwe n’inshuti n’abavandimwe na bo ibibazo ari byinshi.

Zimwe mu nshuti magara z’uwo mugeni zitangaza ko mbere y’ubukwe yabanje kujya kubonana n’umuganga amwizeza ko azabyara nyuma yo gusezerana.

Uwo mukobwa yari yarahishe inda ku buryo n’umukunzi we atamenye ko atwite mu gihe cyose yamurambagizaga; nk’uko ikinyamakuru The Standard gikomeza kibitangaza.

Ibyo bituma hibazwa niba nyuma y’ibyo ubukwe buzakomeza cyangwa umuhungu azakuramo akarenge kuko umukunzi we atamubwije ukuri atwite inda y’undi muntu kugeza ku munota wa nyuma.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

ewwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwww murarye muri menge

igweja yanditse ku itariki ya: 21-01-2013  →  Musubize

Abarambagiza muri iyi minsi mujye mushishoza kuko abakowa b’iki gihe abenshi bataye umuco.

yanditse ku itariki ya: 16-01-2013  →  Musubize

Ndashimira Today idutarira amakuru, tukamenya ngo burya hose ni uko. Ndanashimira Patric na Alex kuko batanze ibitekerezo byiza kandi bitarimo urukozasoni. Ariko nshigikiye cyane igitekerezo cya Patric. Bajye bapimwa mbere yo gushyingirwa(nubwo no kwa Muganga hari abakora amanyanga ngo bitamenyekana), nk’uko banabapima Sida. Ubundi se ko baba barigize abagore n’abagabo basambanira i wabo baba barushya Imana n’abantu mu biki? Rero ngo ni ibigezweho, ni amajyambere.....Iyi ni imirindi y’imperuka, kandi igihe gikwiriye cyo gukora k’Uwiteka kirasohoye kuko bahinduye ubusa amategeko ye.(Zaburi 119: 126). N’abakuriye amadini basabira umugisha aya mahano, bazahanirwa hamwe.

yanditse ku itariki ya: 11-01-2013  →  Musubize

Mbega ngo Satani aramushuka agasambana yarangiza akamukoza isoni nabi we!Ese buriya iyo abyara nyuma bwo urwo rugo rwari kuzubakwa koko mu gihe yari yarabihishe iyo ngirwa mukunzi ye!Mwise ingirwa mukunzi kuko uwo ukunda ntiwamupfunyikira amazi bene kariya kageni!Ukwiye kumubwiza ukuri agakomeza cyangwa akabivamo, naho ibyo abakobwa bamwe bakora byo gutwika inzu ariko ugakora uko ushoboye ngo umwotsi utagaragara sibyo kuko amaherezo rurasenyuka kuko rwubakiwe ku kinyoma!

Patrick yanditse ku itariki ya: 10-01-2013  →  Musubize

twasabaga ko mbere yogushingirwa habaho kwisuzumisha bakareka gukozisoni abatumiwe

gasore alexis yanditse ku itariki ya: 9-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka