Muri gahunda y’abasenateri yo gusura uturere mu rwego rwo kureba aho gahunda y’ubwisungane mu kwivuza igeze ishyirwa mu bikorwa n’uburyo yafashije abaturage, kuri uyu wa 09/01/2013 basuye akarere ka Gatsibo.
Abagize urwego rushinzwe ubwisungane mu kwivuza mu karere ka Gatsibo bagaragaje ko umwaka wa 2012 urangiye 34% by’abatuye Akarere ka Gatsibo aribo bonyine bamaze kwitabira iyi gahunda. Ibi byatumye Akarere kaza ku mwanya wa 17 ku rwego rw’Igihugu mu kwitabira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza.

Mu mpamvu zagaragajwe harimo kuba abaturage barategetswe kujya bishyurira kuri banki noneho ugasanga ama banki ariyo adindiza imyishyurire y’iyi gahunda. Indi mpamvu igaragazwa ngo kwaba ari ugutinda kwabayeho mu gushyira abaturage mu byiciro.
Senateri Musabeyezu Narcisse avuga ko abaturage batarumva neza akamaro k’ubwisungane mu kwivuza, yagize ati “bamwe mu baturage usanga batabyitaho kubera kutabigira ibyabo, turasaba abayobozi kumanuka bakajya mu baturage bakabumvisha akamaro ka mituweli”.
Ikindi gikunze kugaragara mu Karere ka Gatsibo ni abaturage bigira ibyigomeke ndetse bakagumura n’abandi, aho usanga aba baturage banga kwitabira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza kandi babifitiye ubushobozi.
Mu Karere ka Gatsibo hari ibitaro rusange bibiri n’ibigo nderabuzima 18 byose bikoresha iyi gahunda y’ubwisungane mu kwivuza.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|