Ngororero: Amavuriro n’ibitaro byibasiwe no gutoroka kw’abarwayi

Abayobozi b’ibigo nderabuzima n’ibitaro byo mu karere ka Ngororero bavuga ko imibare y’abarwayi batoroka ibitaro batishyuye ikomeza kugenda yiyongera bikaba bishobora kuzatera igihombo mu mirimo y’ibyo bigo.

Mu mwaka ushize, ibitaro bya Muhororo biri mu murenge wa Gatumba byahombye amafaranga miliyoni 9 kubera abarwayi batoroka batishyuye; nk’uko bitangazwa n’abakozi bo muri ibyo bitaro.

Iby’abarwayi batoroka batishyuye biri no mu bigonderabuzima. Mu cyumweru gishize, ku kigo nderabuzima cya Rususa, abantu barindwi batorotse ibitabo barigendera. Iyo mibare igenda yiyongera kuko mu kwezi kose k’Ukuboza umwaka ushize hari hatorotse abantu bane gusa.

Beninka Leoncie, uyobora ikigo nderabuzima cya Rususa avuga ko abatorotse mu cyumweru gishize batwaye amafaranga agera ku bihumbi 55. Zimwe mu mpamvu bakeka ko aba barwayi batoroka ni ubukene bw’amafaranga cyane cyane ko hari abatavuzwa na Leta kandi batishoboye.

Mu mwaka ushize, ibitaro bya Muhororo byahombye miliyoni icyenda kubera abarwayi batorotse bakagenda batishyuye.
Mu mwaka ushize, ibitaro bya Muhororo byahombye miliyoni icyenda kubera abarwayi batorotse bakagenda batishyuye.

Gusa uyu muyobozi avuga ko bafite impungenge ko abakora ibyo bazajya bagenda babitoza n’abandi baturage maze ingeso igakomeza gukura. Gusa ngo barimo gutanga imyirondoro yabo bantu mu tugari bavukamo ngo abashoboye kwishyura ariko ngo nabyo ntibiborohera.

Akenshi, ngo hari abaza kwivuza batari mu bwisungane mu kwivuza nyuma bamara gukira bagasanga amafaranga yarabaye menshi bagafata icyemezo cyo gutoroka, kandi ngo ibi biba gusa ku bari mu bitaro.

Imwe mu ngamba zafashwe kugira ngo ubwo bujura bugabanuke ni ukwaka ingwate abantu baje kwivuza nko gutanga amafaranga 2500 cyangwa ikinti kintu gifite agaciro k’ayo mafaranga ku batayafite.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka