Nyuma y’ibyumweru bitatu gusa mu mujyi wa Ruhango hatangijwe imyidagaduro y’ibimansuro, abagore baratangaza ko bahangayitse cyane kubera ko abagabo benshi ntibagitaha kare ndetse ngo n’ihaho bageneraga ingo zabo ryaragabanutse.
Umusore w’imyaka 28 yatawe muri yombi na Polisi ikorera mu karere ka Nyarugenge akekwaho kwiba insinga z’umuriro w’amashyanyarazi z’ikigo cy’igihugu gishinzwe amashyanyarazi, isuku n’isukura (EWSA) cyo ku Muhima agambiriye kuzigurisha.
Umushinjacyaha mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), Hassan Bubacar Jallow, yajuririye urubanza rwa Callixte Nzabonimana wabaye Minisitiri w’urubyiruko mu gihe cya Jenoside.
Impuguke z’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku miturire (UN Habitat) ziri gusura imidugudu itandukanye mu Rwanda mu rwego rwo kureba aho u Rwanda rugeze mu rwego rw’imiturire.
Munyarubuga André w’imyaka 63 yiyahuye ahita apfa, mu gitondo cya tariki 09/07/2012, kubera kutumvikana n’umuryango we. Uyu musaza yari atuye mu mudugudu wa Kambyeyi, akagari ka Gihinga, umurenge wa Gacurabwenge mu karere ka Kamonyi.
Minisiteri y’Ubuzima na Ambasade y’u Bufaransa byasinyanye amasezerano yo gufasha mu guha ubumenyi bukenewe kaminuza zigisha iby’ubuvuzi mu Rwanda.
Mutungirehe Evariste utuye mu murenge wa Ngororero mu kagali ka Mugano mu mudugudu wa Nyabisindu, mu rukerera rwo kuwa gatandatu tariki 07/07/2012, yatangiriwe n’abantu bataramenyekana baramukubita banamwambura amafaranga ibihumbi 307 ariko abikuramo ariruka.
Insoresore zitwaje amabuye n’inkoni zo mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo zirukanye uwitwa ko ari Umunyarwanda ubarizwa muri uwo mujyi, tariki 09/07/2012, zivuga ko zitabashaka ku butaka bwa Kongo.
Umugore witwa Uwikunda Beatrice uvuka mu Rwanda ariko washatse muri Uganda yafatiwe muri Uganda, mu gitondo cya tariki 09/07/2012 aregwa kwiba umwana w’amezi atanu mu Rwanda akamujyana muri Uganda kumugurisha.
Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) yahaye akarere ka Nyanza imashini 10 zibumba amatafari n’amategura nk’uko Niyitegeka Venant ushinzwe imiturire muri aka karere yabitangaje tariki 09/07/2012.
Nyuma y’umwaka n’amezi 4 habaye ubufatanye mu buhahirane hagati y’u Rwanda na Gabon, Abanyarwanda bafunguye amarembo yo kwereka Abanya-Gabon ibikorerwa mu Rwanda.
Nyirabagande Grace w’imyaka 51acumbikiwe kuri polisi ya Kabarore acyekwaho kwiyicira umugabo mu ijoro rishyira tariki 09/07/2012 mu mudugudu wa Kabeza, akagari ka Nyabukiri umurenge wa Kabarore.
Kuwa kane tariki 05/07/2012, abahanzi b’Abanyarwanda bifatanije n’Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Darfur mu gitaramo cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 ishize u Rwanda rubonye ubwigenge, n’izabukuru y’imyaka 18 rumaze rwibohoye.
Urupfu rw’umusirikare w’umunyakenya wishwe azira gushaka kuvuga amakuru yerekeye Kabuga ndese no gutahurwa amufotora rwihishwa nirwo rwabaye intandaro y’amakuru avuga ko umutwe w’ubutasi wo muri Kenya ukorana na Kabuga Felicien.
Umurambo wa Kayumba Vincent w’imyaka 73 y’amavuko wari utuye mu mudugudu wa Kamugaza, akagari ka Bunyogombe, umurenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango watoraguwe tariki 09/07/2012 munsi y’umukingo muri uwo mudugudu.
Tujilane Chizumila, ukuriye urwego rw’Umuvunyi muri Malawi, ari mu ruzinduko mu Rwanda guhera kuri uyu wa mbere tariki 09/07/2012, aho aje kwigira ku bunararibonye bwarwo mu gukemura ibibazo hagati ya Leta n’abaturage.
Ingabo z’ibihugu bigize umuryango wa Afrika y’Uburasirazuba (EAC) ziri mu nama i Kigali kuva tariki 09-13/07/2012 igamije kwemeza icyo buri gihugu gisabwa gutanga mu myitozo yiswe “USHIRIKIANO IMARA” izabera mu Rwanda mu kwakira uyu mwaka.
Ku muhanda Butare- Kigali, ukiva ku iteme rya Kayumbu mu murenge wa Cyeza ho mu karere ka Muhanga igiti kinini cyaguye mu muhanda kibuza imodoka zavaga i Kigali ndetse n’izajyagayo gutambuka.
Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 (Amavubi U20) yanyagiye Etincelles ibitego 4 ku busa mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Umuganda i Rubavu ku cyumweru tariki 08/07/2012.
Sibomungu Innocent, Niyibigira Vincent na Ndatsibuka bo mu murenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango bafungiye kuri polisi ya Kinazi guhera tariki 08/07/2012 bakekwaho guhitana ubuzima bwa Mukanyandwi Eugenie w’imyaka 32.
Ntihemuka Daniel w’imyaka 28 wo mu mudugudu wa Ruhuha, akagari ka Munini, umurenge wa Ruhangomu karere ka Ruhango yatwitswe n’umugorewe Yankurije Jeannette tariki 06/07/2012 amumennyeho inyama yari amaze guteka.
Ngiruwosanga Eugene ukomoka mu karere ka Muhanga amaze kwitaba Imana naho abandi bantu batanu bo mu murenge wa Byimana akarere ka Ruhango baracyarwana n’ubuzima bazira kurya inyama z’ingurube yarwaye indwara itaramenyekana.
Mu rwego rwo kwirinda umubyigano w’imodoka (ambouteillage) n’imihanda miremire ituma abagenda mu mujyi wa Kigali batinda kugera iyo bajya, ubuyobozi bw’uyu mujyi burimo kubaka no gushyira kaburimbo mu mihanda yambukiranya ibice biwugize.
Mu rugendo yagiriye mu murenge wa Butare, tariki 07/07/2012, umuyobozi wa polisi mu karere ka Rusizi, Supt. Gasana Yusuf, yashimiye byimazeyo inzego zose zikorera muri uwo murenge zaba iza gisivire n’iza gisirikare kuko bafatanya kugira ngo umutekano ugerweho.
Colonel Sultani Makenga, uyobora umutwe wa M23, tariki 08/07/2012, yatangarije abanyamakuru ko ingabo ze zigiye kuva mu duce zigaruriye mu burasirazuba bwa Kongo uretse aka Bunagana, ariko ntiyavuze igihe zizahavira.
Umuganga mu bijyanye n’indwara z’abagore ku bitaro bya Kaminuza i Butare, Dr. Kalibushi Bizimana Jean asobanura ko imwe mu miti yifashishwa mu kuboneza urubyaro ishobora gutuma nyiri ukuyifata abyibuha, ariko ngo ubundi ntibyakagombye kurenza ikilo kimwe ku mwaka.
Abatuye mu kagari ka Kibu mu murenge wa Mugombwa, mu karere ka Gisagara batewe impungenge n’abaturage bakomeje kwiyahura abandi ugasanga babigerageza bagateshwa.
Umwe mu bantu bazwi muri Showbiz Kalisa John uzwi ku izina rya Kjohn, yari azi abahanzi batatu bari buze gusezererwa mbere y’uko ibirori byo kubatangaza bigera ku mugoroba wa tariki 07/07/2012.
Bigirimana Gael, umukinnyi w’imyaka 18 ukomoka mu gihugu cy’u Burundi yasinye amasezerano y’imyaka itanu yo gukinira ikipe ya Newcastle United yo mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y’igihugu cy’Ubwongereza.
Umusuwisi Roger Federer yegukanye igikombe cya Wembledon ku nshuro ya 7 atsinze Umwongereza Andy Murray amaseti atatu kuri imwe mu mukino wari witabiriwe n’imbaga nini ku cyumweru tariki 08/07/2012.
Ku nshuro ya kabiri ikipe ya Rwamagana yegukanye igikombe cya shampiyona ya Goalball ikinwa n’abatabona nyuma yo gutsinda Kaminuza y’u Rwanda ibitego 13 kuri 3 ku mikino wa nyuma wabaye tariki 07/07/2012 mu nzu y’imikino y’abamugaye i Remera.
Abajura bibye mu rugo rwa Mushayija Yassin utuye mu mudugudu wa Nyanza, akagali ka Nyanza, umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza mu ijoro rishyira tariki 08/07/2012 baburirwa irengero.
Dominique Decherf wahoze ahagarariye igihugu cy’Ubufaransa mu Rwanda atangaza ko inyito z’amoko “Hutu na Tutsi” ari inyito zazanywe n’abazungu bagamije ivangura hagati y’Abanyarwanda.
Gahunda yo gushyira imyaka mu buhunikiro imaze gucengera mu baturage ariko uko bagenda bayitabira ni nako bagenda bayibonamo ibibazo bitandukanye nk’uko abahinzi bo mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza babitangaza.
Buregeya Etienne w’imyaka 21 wo mu mudugudu wa Kinama, akagari ka Munini umurenge wa Ruhango akarere ka Ruhango, afungiye kuri station ya polisi ya Nyamagana azira gucuruza urumogi.
Abagize inama njyanama y’Akarere ka Huye biyemeje gushishikariza abaturage bo mu mirenge bahagarariye kuboneza urubyaro, kwirinda SIDA ndetse no kwita ku burere bw’abana babo babarinda guhohoterwa.
Kuwa gatandatu tariki 07/07/2012 mu murenge wa Tumba mu karere ka Huye habereye umukino w’umupira w’amaguru wahuje Polisi y’Igihugu ikorera mu karere ka Huye n’Ishyirahamwe ‘Abisubiye’ rigizwe n’abahoze bacuruza ibiyobyabwenge.
Bus nini ya sosiyete Kigali Bus Service (KBS) itwara abagenzi, yagonze umwana w’imyaka itandatu y’amavuko arakomereka bikomeye; mu kagari ka Kayenzi, mu murenge wa Kagogo, mu karere ka Burera.
Cedru watunganya amashusho y’indirimbo “bibi” ya KGB yagiye muri Amerika atayarangije mu giha yari yarijeje abafana bayo ko aya mashusho azajya hanze mu mpera z’icyumwerukirangira tariki 08/07/2012.
Mu gihe cy’icyumweru abavuzi gakondo bamaze bavura ababagana ku cyicaro cyabo, nyinshi mu indwara zagaragaye ku barwayi barenga 150 bitabiraga ubuvuzi ku munsi ni iziterwa n’ukudakora neza kw’imitsi.
Ikipe y’intore z’abarezi b’akarere ka Burera mu cyiciro cy’abagabo yabonye itike yo gukina ¼ cy’irangiza mu irushanwa rihuza intore z’abarezi mu gihugu hose.
Abasigajwe inyuma n’amateka batagiraga aho baba n’abandi babaga mu mazu adashobotse mu mirenge ya Rambura na Muringa, bubakiwe amazu 52 kugira ngo barusheho gutura heza no guhabwa agaciro gakwiriye Abanyarwanda.
Polisi ikorera mu karere ka Nyarugenge yataye muri yombi abantu batatu bakekwaho kwiba ipikipiki ifite puraki RA 464 V ya Flavien Habyarimana ushinzwe ubuhinzi n’amashyamba mu murenge wa Rukumberi, akarere ka Ngoma.
Umurambo w’umwana w’umukobwa w’imyaka 3 wari watawe mu mugezi wa Murokora watoraguwe mu kagari ka Ruragwe, umurenge wa Rubengera mu karere ka Karongi kuwa gatanu tariki 06/07/2012.
Abasore bakina ku mugabane w’u Burayi Rusingizandekwe, Kabanda na Nirisarike bategerejwe mu myitozo y’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20, aho arimo gukorera imyitozo i Rubavu yitegura umukino ifitanye na Mali tariki 28/7/2012.
Ipikipiki yo mu bwoko bwa AG 100 ifite cya RA391C, yagonze umunyamaguru wagenderaga mu gice cyagenewe abanyamaguru, bitewe n’uko nta matara yari ifite kandi n’umuriro wabuze mu mujyi wa Huye.
Mukantabana Madeleine utuye mu mudugudu wa Nyanza, Akagali ka Nyanza, umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza yibasiwe n’imyanda y’ibitaro bya Nyanza urugo rwe rwose ruhinduka isayo, ku mugoroba wo kuwa Kane tariki 6/07/2012.
Umuholandi Louis Van Gaal wahoze atoza ikipe ya Bayern Munich, yagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu cye yasimbuye Bert Van Maarwijk wasezeye ku mirimo ye mu minsi ishize, nyuma yo kwitwara nabi agaszezerewa ku ikubitiro mu gikombe cy’u Burayi.
Amazi abiri y’ubucuruzi aherereye mu kagali ka Kiziguro Umurenge wa Nkungu, yaraye yibasiwe n’inkongi y’umuriro, arashya arakongoka n’ibikari byayo. N’ubwo nta muntu wahasize ubuzima, hangirikiye ibintu bifite agaciro ka miliyoni eshatu.