Sena y’u Rwanda yemeye umushinga w’itegeko rishyiraho ibigenerwa abanyapolitiki birimo amafaranga yo kwakira abashyitsi, koroherezwa mu ngendo ndetse no kubona amacumbi kuri bamwe; byiyongera ku mishahara bahabwa izazamuka guhera muri uku kwezi kwa Nyakanga.
Raina Luff ukomoka muri komini ya Waterloo mu Bubiligi ubu akaba atuye mu karere ka Muhanga, araregera indishyi z’amafaranga miliyoni 32 kubera ko abantu 10 bakoranaga muri komite y’umushinga wakoreraga muri Centre Culturel ya Gitarama bamusebeje.
Inama y’umutekano yaguye y’akarere ka Nyamasheke yabaye tariki 11/07/2012 yafashe ingamba zo kwegera abaturage bakabasobanurira uko bakwiye kwitwara ngo birinde impanuka y’umuriro cyane cyane muri ibi bihe by’impeshyi.
Abafatanyabikorwa b’akarere ka Gatsibo hamwe n’izindi nzego zifite ibyo zikora muri ako karere ziramurikira abaturage ibyo zibagezaho mu rwego rwo kubafasha gusobanukirwa uburyo bagera kubyo bifuza mu iterambere n’imibereho myiza.
Abaturage batuye umurenge wa Butare mu karere ka Rusizi barasaba inzego zibishinzwe ko zabakura mu bwigunge baterwa no kutumva radiyo cyangwa ngo barebe television dore ko nta muriro w’amashanyarazi bagira.
Mu gihe hari abaturage bavuga ko impfu za hato na hato z’inka mu karere ka Kayonza ziterwa nuko abavuzi b’amatungo batazitaho, veterineri w’akarere avuga ko izo nka zapfuye zizize indwara kimwe n’uko n’irindi tungo ryapfa.
Icyumba cyihariye cy’urukiko rusesa imanza mu Bufaransa cyemeje ko Claude Muhayimana atazoherezwa mu Rwanda kubera ko ngo ubutabera bwo muri icyo gihugu biziteye umutekano we mu Rwanda.
Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda ruri mu myiteguro yo kwakira Inama mpuzamahanga y’Urugaga rw’Abavoka bo mu bihugu bikoresha Igifaransa izaba tariki 17-19/12/2012.
Perezida Paul Kagame ari mu bitabiriye inama yari igamije kuganira uburyo abagore n’abakobwa miliyoni 120 bo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bagerwaho na gahunda zo kuboneza urubyaro.
Uwahoze ari ikirangirire mu mupira w’amaguru, Diego Armando Maradona, yasezerewe n’ikipe ya Al Wasl yo muri Leta Zunze Ubumwe bw’Abarabu yari amaze umwaka umwe atoza.
Imbogo 30 zimaze iminsi ibiri ziri mu baturage bo mu mudugudu wa Mucucu mu murenge wa Murundi n’abo mu kagari ka Kageyo mu murenge wa Mwili nyuma yo kuva muri pariki y’Akagera zikabura uko zisubiramo kubera uruzitiro rurimo kubakwa.
Ubwo korali Abagenzi yibukaga abahoze ari abaririmbyi bayo bazize Jenoside mu karere ka Ruhango, tariki 08/07/2012, nta baturage baje kwifatanya nayo ndetse ngo n’umuyobozi wahageze ntiyafashwe uko bikwiye.
Umusore witwa Murwanashyaka Faustin, ubwo yavaga ku Gisenyi ataha iwabo mu karere ka Nyamagabe, yageze muri gare ya Muhanga ahahurira n’abatekamutwe batatu bamutwara amafaranga ibihumbi 41 na telephone ntiyarabukwa.
Urugereko rw’ubujurire bw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwanze ubujurire bwasabaga ko Ladislas Ntaganzwa natabwa muri yombi atakoherezwa kuburanira mu Rwanda.
Tariki 11/07/2012 abagize komite nyobozi y’umuryango wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Nyanza bakoranye inama yo kunoza imyiteguro y’imyaka 25 uwo umuryango umaze ushinzwe.
Polisi ikorera mu karere ka Nyagatare, tariki 08/07/2012, yatawe muri yombi abantu batatu bakekwaho kugurisha ibiti byitwa “umushikiri” mu gihugu cya Uganda.
Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Muhanga kuri uyu wa kabiri tariki 11/07/12, yamennye ibiyobyabwenge byiganjemo inzoga z’inkorano bifite agaciro ka miliyoni zirenga esheshatu.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere umwuga w’Ibaruramari (iCPAR) kirahamagarira Abanyarwanda bakora umwuga w’ibaruramari kukigana bakaba abanyamuryango bakanoroherezwa gukorera mu bihugu byo hanze.
Umuryango w’Abagide mu Rwanda urakangurira abagore n’abakobwa kumenya uburenganzira n’inshingano zabo mu rwego rwo gukumira ingaruka ziba ku buzima bwabo n’abana babo.
Umubare w’ababyeyi bakoresha uburyo bwo kubineza urubyaro bugezweho wavuye kuri ugera ku 10% muri 2005 bigera kuri 45% muri 2012. Kimwe mu bimenyetso cy’igabanuka ry’ubwiyongere bukabije mu Rwanda, mu gihe isi ihangayikishijwe n’ubwiyongere bukabije bw’abayituye.
Mu rwego rwo kwitegura umukino wa Mali uzaba tariki 28/07/2012, ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 izakina na mugenzi wayo ya Tanzania ku wa gatandatu tariki 14/7/2012 i Dar Es Salaam muri Tanzania.
Lion Imanzi umenyerewe cyane mu bitaramo bya PGGSS 2 yatangaje ko atazahagarika kuba umushyushyarugamba (MC) wa PGGSS 2 kugeza irangiye bitandukanye n’amakuru yavugaga ko yaba yasezeye kuri ako kazi.
Mu rwego rwo kwitegura imikino y’akarere ka gatanu izabera mu Rwanda tariki 17-26/07/2012, ikipe y’u Rwanda y’abahungu batarengeje imyaka 18 yakinnye na CSK maze ibatsinda amanota 62 kuri 56 mu mukino wabereye kuri petit Stade i Remera tariki 10/07/2012.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu mu Rwanda yageneye Imbanzabigwi mu gukumira ibyaha (Community Policing Commitees) zo mu Ntara zose n’umujyi wa Kigali, telefone igendanwa mu rwego rwo kujya zitanga amakuru vuba kandi mbere y’uko icyaba kiba.
Ikipe y’igihugu ya Basketball y’abakobwa batarengeje imyaka 18 yatsinzwe na APR BBC y’abakobwa bakuru mu mukino wa gicuti wabereye kuri Petit Stade i Remera tariki 09/07/2012, mu rwego rwo kwitegura imikino y’akarere ka gatanu izabera mu Rwanda tariki 17-26/7/2012.
Umuhanzi Jay Polly n’umukunzi we, Nirere Afsa, biravugwa ko baba bibarutse umwana n’ubwo Jay Polly we atari yabyemeza.
Umutoza wa APR FC, Ernie Brandts, ifite icyizere cyo kuzitwara neza, ikipe ye ikagera kure mu mikino ya ‘CECAFA Kagame Cup’ izabera i Dar es Salaam muri Tanzania tariki 14-28/07/2012.
Kuri uyu munsi isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’abayituye, Umujyi wa Kigali wasabye abawutuye kubyara bake, gukoresha neza umutungo kamere w’ubutaka ndetse no kurengera ibidukikije.
Mukansengimana Collette w’imyaka 21 y’amavuko utuye mu mudugudu wa kirundo, akagali ka Butara, umurenge wa Kigoma, akarere ka Nyanza yatawe muri yombi na polisi y’igihugu akekwaho kuvanamo inda abigizemo uruhare.
Bamwe mu bagore bigeze gukina imikino ngororamubiri bemeza ko byabafashije kugira uruhare mu kwifatira ibyemezo no kubarinda mu gihe cy’imyororokere. Ibi kandi binemezwa n’ubushakashatsi bwabikozweho.
Ahitwa Kondele mu Ntara ya Kisumu muri Kenya hafatiwe umwarimu wari aryamanye n’umukobwa yigishaga, bombi bari mu buriri bw’ababyeyi b’uwo mukobwa.
Icyiciro cya kabiri cy’umushinga wo kugeza amazi meza ku baturage cyatashywe ku mugaragaro tariki 10/07/2012 mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi. Ibyiciro by’uwo mushinga wose uko ari bitatu bizarangira bigejeje amazi meza ku bantu basaga ibihumbi 15 mu Ntara y’Uburengerazuba.
Mu ishuri ryisumbuye rya APRODESOC ribarizwa mu murenge wa Nemba mu karere ka Gakenke haravugwa ubucuti hagati y’abakobwa n’abahungu (copinage) ku buryo abatabikora bagenzi babo badatinya kubita ibifura.
Umuryango Nyafurika w’Itangazamakuru (APO) na Banki y’Afurika Itsura Amajyambere (BAD) bashyize umukono ku masezerano yo korohereza akazi abazatangaza amakuru ku Nama y’Ubukungu y’Abagore muri Afurika izabera Lagos muri Nigeria tariki 13-14/07/ 2012.
Umuhanzi Murara Jean Paul asanga atari ngombwa gukora igitaramo mu gihe cyo kumurika albumu. Kuri we yumva ko gushaka uburyo bushya wakoramo ibintu ari byo byarushaho kuba byiza.
Kuwa kabiri tariki 10/07/2012, mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo habereye imyigaragambyo y’abagore b’abasirikare bamagana Leta bavuga ko ireka abagabo babo bagapfa ari nako bavuma Abanyarwanda.
Inama njyanama y’akarere ka Rubavu yemeje ko guhera tariki 18/07/2012 imirenge yose igize akarere ka Rubavu izaba ifite abanyamabanga nshingwabikorwa bashya; nk’uko umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sheikh Bahame Hassan, yabitangaje.
Nkurunziza Pierre w’imyaka 35 afungiye kuri station ya polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango guhera tariki 07/07/2012 akekwaho kuba ari we warashe umumotari warasiwe mu karere ka Ruhango itariki 30/05/2012.
Minisiteri y’Ubuzima igiye gutangiza ikigo cy’icyitegererezo cyo kuvura no kurinda indwara za kanseri. Ikigo kizaba icyerekezo muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba mu gufasha ibyaro.
Abitandukanyije n’inyeshyamba zo mu mashyamba ya Kongo bagera kuri 309 bari bari mu ngando mu kigo cya Mutobo, mu karere ka Musanze basubijwe mu buzima busanzwe kugira ngo bakomeze bakorere u Rwanda mu buryo butandukanye.
Umunya-Mexique witwa Manuel Uribe ari hafi kuzuza imyaka 47 y’amavuko kuri ubu afite ibiro 200. Amaze gusohoka mu nzu inshuro eshatu mu gihe cy’imyaka itandatu ariko afite icyizere ko azongera gusohoka ku nshuro ya kane ndetse akanakora ubukwe.
Umugabo yanyoye zo mu bwoko bwa Mitzing mu kabari k’uwitwa Rugerinyange François kari mu mujyi wa Nyanza agenda atishyuye maze arakubitwa ahinduka intere tariki 10/07/2012.
Komiseri mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro (RRA), Ben Kagarama, arashimira imikoranire myiza iri hagati y’abikorera bo mu karere ka Rusizi n’ikigo ayobora.
Umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bivuga igifaransa (OIF) watangije gahunda imeze nk’ubudehe mu bihugu bine bya Afurika birimo n’u Rwanda. Iyi gahunda izamara imyaka itatu yatangiranye ingengo y’imari y’amayero ibihumbi 300 mu turere twa Nyanza, Ngororero na Rutsiro.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, yasabye abatwara abagenzi kuri moto kumenya amategeko agenga koperative ndetse no gutekereza ku kindi bakora kitari gutwara moto gusa.
Umuyobozi w’umutwe Union des Patriotes Congolais, Thomas Lubanga, kuwa kabili tariki 10/07/2012 yakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 14 n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rukorera mu Buholande (ICC).
Mu Rwanda haje indi sosiyete yitwa Canal+ icuruza imirongo ya televiziyo na radio hifashishijwe icyogajuru (Satelite). Ubu buryo ngo buje guhangana n’imiterere mibi y’ikirere n’imisozi byo mu Rwanda.