Kabarore: Indimi z’amahanga zibangamiye bamwe mu bacuruzi

Abacuruzi bo mu Mirenge ya Kabarore na Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo, bavuga ko kutamenya Icyongereza n’Igiswahili zikunze gukoreshwa mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ari imbogamizi zibakomereye cyane.

Musanganya Emmanuel ucururiza mu murenge wa Kabarore, avuga ko kujya kurangura ibicuruzwa muri Tanzania na Uganda bihana imbibe n’aka Karere batazi Igiswahili n’Icyongereza bibagora.

Uyu mucuruzi aviga ko kuba u Rwanda ruri mu muryango wa EAC bituma ibicuruzwa biboneka ku mafaranga make, ndetse n’umusoro ukaba waragabanyijwe ariko ngo umucuruzi ntiyakora ubucuruzi bwe neza atamenye indimi zikoreshwa ku isoko.

Santeri ya Kiramuruzi ifite ubucuruzi bukomeye mu Karere ka Gatsibo.
Santeri ya Kiramuruzi ifite ubucuruzi bukomeye mu Karere ka Gatsibo.

Yagize ati "Hari nk’igihe umucuruzi akenera icumbi no kuvugana n’abandi, bikaba ikibazo iyo atazi indimi zaho kuko usanga y’ifashisha abazizi.” Ngo iyo bagiye kurangurira nko mu bindi bihugu bagomba kwifashisha Abanyarwanda baba muri ibyo bihugu mu kubasemurira, bakabishyura amafaranga atari make.

Uyu mucuruzi asanga indimi zikoreshwa mu bucuruzi zikwiye kwigwa, cyane cyane nk’Igiswahili, Icyongereza ndetse n’Ikigande. Cyakora avuga ko hari abacuruzi bamwe na bamwe bagerageza kwiga kuvuga ururimi rw’ikigande, kuko rwo rutagoye cyane nk’izindi.

Abacuruzi bo muri santeri ya Kiramuruzi bavuga ko mu rwego rw’imihahiranire ku bihugu byo muri EAC, hagakwiye kubaho abashora amafaranga yabo mu kwigisha indimi.

Ikindi n’uko izo ndimi zikenewe ku isoko ryo muri uyu muryango. Kuko byabafasha kurushaho kujijuka no kumvikana n’abandi baturage bo muri ibyo bihugu.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka