Ngoma: Abahinzi bakoranye na RAB barirahira ibishyimbo bya mushingiriro

Nyuma yo kuvugurura ubuhinzi bwabo babifashijwemo n’ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi (RAB), abahinzi bo muri koperative IMBARUTSO bo mu murenge wa Karembo barishimira ibishyimbo bya mushingiriro (MAC 44) kuko umusaruro wikubye hafi kane.

Ubundi kuri hegitari iyo bahingaga ibishyimbo bisanzwe bigufi bezaga munsi ya toni imwe none ubu ngo nyuma yo gukorana na RAB ikabaha imbuto nziza ya MAC 44 ya mushingiriro biteguye kweza toni zirenga eshatu kuri hegitari.

Uhagarariye koperative IMBARUTSO, Alexis, wiyise mukirigita faranga kubera igishyimbo yahinze hagitari imwe ariko ngo yiteguye gufata inyungu itari hasi ya miliyoni mu musaruro azakuramo.

Yagize ati “Harakabaho RAB kuko twebwe rwose ubu twavuye mu bukene. Umusaruro wikubye kane ndetse n’igiciro kiriyongera isoko naryo RAB yararitwijeje kuri 500 Rwf ku kilo”.

Abahinzi bahawe imbuto ya MAC 44 binyuze mu bahagarariye amashyirahamwe mu murenge.
Abahinzi bahawe imbuto ya MAC 44 binyuze mu bahagarariye amashyirahamwe mu murenge.

Uretse kuba aba bahinzi bazabona amafaranga bakuye mu buhinzi, ngo ubumenyi mu buhinzi bahawe na RAB nayo ni impamba ikomeye izabafasha kwiteza imbere kabone nubwo RAB yaba itakibafasha.

Bamwe bagereranya inyungu bakura muri ibi bishyimbo nka diploma kuko nabyo bibaha amafaranga menshi angana n’ay’abahemberwa diploma zabo.

Banguwiha we yavuze ko kubera ibyiza by’igishyimbo gihinzwe kijyambere abanyamuryango bikubye inshuro icumi kuva mu mwaka wa 2010 ubwo batangiraga guhinga kijyambere.

Yagize ati “Koperative yacu KOREMU yo mu murenge wa Rukira, twatangiye turi abanyamuryango 90 none kubera uburyo abandi babonye inyungu iri mu guhinga kijyambere, cyane cyane ibishyimbo nka MAC 44 ubu tumaze kugera ku banyamuryango 900.”

Umukozi ushinzwe ubushakashatsi bw’ibishyimbo muri RAB, Musoni Augustin, yasabye abahinzi kujya bahinga kijyambere kuko aribyo bitanga umusaruro mwinshi ku butaka buto. Yongeyeho ko uburyo bwo guhinga kijyambere buzakemura ikibazo cy’ubutaka buke mu kwihaza mu biribwa nk’ibishyimbo.

Gahunda yo guhinga kijyambere no kongera umusaruro ku buso buto ikomatanye n’iyo guhuza ubutaka hahingwa igihingwa kimwe kibereye ubutaka. Igishyimbo kibaye icya kabili mu gushimwa n’abahinzi ko kibinjiriza agafaranga nyuma y’ikigori.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka