Kayonza: Abasenateri bari kureba uko mitiweri ikora n’uburyo yafashije Abanyarwanda

Itsinda ry’Abasenateri bo muri komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu, imibereho myiza n’ibibazo by’abaturage riri gusura akarere ka Kayonza mu rwego rwo kureba uko gahunda y’ubwisungane mu kwivuza (mitiweri) ikora n’icyo imariye Abanyarwanda.

Ibyo ngo biri muri gahunda Sena y’u Rwanda yihaye yo kureba imikorere ya za mitiweri kugira ngo aho bazasanga hari ibibazo bibangamira abanyamuryango ba mitiweri bizakorerwe ubuvugizi maze bishakirwe ibisubizo; nk’uko nk’uko Senateri Narcisse Musabeyezu yabidutangarije.

Agira ati “Mitiweri ni igikorwa Leta yashyizemo imbaraga kandi gifitiye Abanyarwanda akamaro, niyo mpamvu Sena yifuje kumenya iko ikora kugira ngo tumenye uko ikora neza tunagire inama Leta yo gukosora ahari ibibazo kugira ngo mitiweri irusheho gukora neza”.

Sena yohereje Abasenateri mu ntara zose kureba uko mitiweri ikora. Abanyamuryango ba mitiweri mu gihugu hose ngo bavuga ko mitiweri ifitiye akamaro kanini Abanyarwanda nk’uko Senateri Musabeyezu abivuga.

Mu turere tumwe, abaturage bagiye bafata iya mbere mu gufasha bagenzi babo batishoboye kugira ngo bagire ubushobozi bwo kujya biyishyurira imisanzu ya mitiweri.

Yashimye uburyo inzego za mitiweri zikora, ariko anavuga ko kuba mitiweri itagera ku ntego za yo ku gipimo cy’ijana ku ijana abayobozi b’inzego z’ibanze babigiramo uruhare.

Senateri Musabeyezu asoma raporo ya 2012 ya mitiweri.
Senateri Musabeyezu asoma raporo ya 2012 ya mitiweri.

Hari bamwe mu bajyanama b’ubuzima bavuga ko kuba umubare w’abakoresha ubwinsungane mu kwivuza bwa mitiweri utazamuka cyane mu karere ka Kayonza byaba biterwa n’ubukene bw’amafaranga buri mu baturage.

Gusa ubukene ngo ntaho buhuriye no kutishyura imisanzu ya mitiweri kuko hari abaturage bakomoka mu mirenge ikennye ariko bagira ubwitabire bwinshi; nk’uko senateri Musabeyezu yakomeje abivuga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabarondo, Ntirenganya Gervais, na we yemera ko harimo uburangare kuri bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze badakora ubukangurambaga buhagije kugira ngo abaturage biyumve muri gahunda ya mitiweri.

Yavuze ko umurenge wa Kabarondo by’umwihariko ufite gahunda yo kurushaho kwegera abaturage kugira ngo basobanukirwe ibyiza bya mitiweri bityo barusheho kuyibonamo.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka