Hari urubyiruko rwigira imyuga mu kigo cy’urubyiruko (YEGO Center) cya Gisagara rurangiza kwiga rukabura amafaranga yo kugura ibikoresho byo gushyira mu bikorwa ibyo rwize, bituma muri aka karere bifuza ko cyakwemerwa n’urwego rw’Igihugu rushinzwe imyuga n’ubumenyingiro (RTB) bityo abakirangijemo bakabasha kubona inguzanyo (…)
Leta y’u Bwongereza yiyemeje gusubiza ubutunzi bw’imitako ndangamurage ikoze muri zahabu n’ubutare yigeze kwambarwa n’abaturage bo mu bwami bwa Asante, igasahurwa muri Ghana mu myaka isaga 150 ishize.
Igihugu cy’u Rwanda nyuma yo kwemezwa nk’igihugu kizakira igikombe cya Afurika cya Handball cya 2026, cyashyikirijwe idarapo nk’ikimenyetso gishimangira igihugu kizakira iki gikombe
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) yagaragaje imirongo migari ngenderwaho izafasha kuzana impinduka, mu bikorwa bitandukanye by’isanamitima, mu rwego rwo kunoza imikorere n’imikoranire mu rugendo rwo kubaka ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Abaturage b’Umurenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, bari kumwe n’abayobozi babo, tariki 26 Mutarama 2024, basuye Ingoro Ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, iherereye ku Kimihurura ahakorera Inteko Ishinga Amategeko, muri gahunda y’ibikorwa byateganyijwe mu gihe hizihizwa ukwezi k’Ubutwari.
Perezida wa Guinée Conakry, Lt Gen Mamadi Doumbouya na Madamu we Lauriane Darboux Doumbouya, basoje urugendo rw’iminsi itatu bagiriraga mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024, baherekezwa na Perezida Paul Kagame na Madamu we ku kibuga cy’indege i Kanombe.
Imibiri 14 y’abazize impanuka y’ubwato mu kiyaga cya Mugesera gitandukanya Uturere twa Ngoma na Rwamagana, ni yo imaze kuboneka, mu gihe hagishakishwa indi ibiri.
Pasiteri Ezra Mpyisi yitabye Imana ku myaka 101 y’amavuko. Amakuru y’urupfu rwa Muzehe Mpyisi yamenyekanye atangajwe n’abo mu muryango we kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024.
Abaturage bafashe umugabo uri mu kigero cy’imyaka 50 wo mu Mudugudu wa Cyogo, Akagari ka Kilibata, Umurenge wa Rugendabari mu Karere ka Burera, bamushyikiriza Polisi, aho bamukekaho gusambanya intama y’umuturanyi we akanayica.
Ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri (Rwanbatt-1) mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo zambitswe imidari mu rwego rwo gushimirwa uruhare rwazo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.
Abaturage basaga 40 bari bari mu bwato bwavaga mu Murenge wa Rukumberi uherereye mu Karere ka Ngoma bagana mu Murenge wa Karenge wo mu Karere ka Rwamagana, mu bikorwa by’ubuhinzi barohamye mu Kiyaga, umunani muri bo bahasiga ubuzima abandi 31 barohorwa bakiri bazima hakaba hari gushakishwa abandi.
Madamu Jeannette Kagame yakiriye Lauriane Darboux Doumbouya, Madamu wa Perezida Doumbouya, uri mu ruzinduko yatumiwemo na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame.
Ubuyobozi bw’Umuryango Iteka Youth Organization ukorera mu Rwanda usanzwe utegura Iserukiramuco ‘Iteka African Cultural Festival’ bwatangaje ko bwifuza kugeza ibikorwa by’iri serukiramuco mu gihugu hose mu buryo bwo kugira uruhare mu kukimenyekanisha binyuze mu bukerarugendo.
Muri Kenya, Urukiko rukuru rwemeje ko icyemezo cya Guverinoma ya Kenya, cyo kohereza abapolisi muri Haiti, kinyuranyije n’amategeko, bityo ko bihagarara.
Ibigo byigenga birinda umutekano biravuga ko bigiye kurushaho kwita ku bakozi babyo, hubahirizwa icyo bateganyirizwa n’amategeko agenga umurimo, kugira ngo barusheho gutanga umusaruro baba bitezweho.
Perezida wa Guinée, Lt Gen Mamadi Doumbouya na Madamu we Lauriane Doumbouya, bari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mutarama 2024, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, bunamira inzirakarengane ziharuhukiye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mutarama 2024 mu Karere ka Kicukiro ku muhanda w’ahazwi nka Rwandex habereye impanuka y’imodoka yataye umuhanda, igonga ipoto y’amashanyarazi, yangiza n’ubusitani bwo hagati mu muhanda.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mutarama 2024, muri Village Urugwiro, Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Guinée Conakry, Lt Gen Mamadi Doumbouya, bagirana ibiganiro byihariye (tête-à-tête), byakurikiwe n’ibiganiro byitabiwe n’abandi bayobozi ku mpande zombi.
Mu gihe mu mashyirahamwe atandukanye bakomeje guhamagara abakinnyi b’amakipe y’Igihugu bagomba kwitegura imikino ihuza ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba (East African Community Games), Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) ryamaze gushyiraho abazatoza amakipe y’Igihugu.
Mu ma saa cyenda z’igitondo cyo ku wa gatandatu tariki 20 Mutarama 2024, nibwo humvikanye inkuru y’uko ikigo cy’ishuri cya EAV Rushashi TSS, cyafashwe n’inkongi y’umuriro yibasiye icumbi abahungu bararamo.
Kompanyi yitwa National Cement Holdings Limited, nyuma yo kwegukana uruganda rwa CIMERWA PLC ku rugero rwa 99.94%, irizeza ko igiye kongera ingano ya sima ku isoko ry’u Rwanda. Kwegukana uru ruganda byagezweho mu buryo bwa burundu tariki 24 Mutarama 2024, nyuma yo kubyumvikanaho n’abari basanzwe bafite imigabane muri CIMERWA.
U Rwanda ruratangaza ko mu rwego rwo guteza imbere ubufatanye mu bucuruzi na Kenya, rugiye kubaka ibikorwa remezo ku butaka rwahawe buherereye ku cyambu cyo ku butaka cya Naivasha, mu koroshya kwakira ibicuruzwa biva ndetse n’ibyoherezwa mu Rwanda.
Laëtitia Umugwaneza, wabaye mu gihe cy’icyumweru kirengaho iminsi hafi y’aharimo gukurwa imibiri muri iyi minsi, mu Murenga wa Ngoma mu Karere ka Huye, avuga ko abahaguye ari ababaga bafatiwe kuri za bariyeri zari hafi yaho, kandi ko bagiye bategekwa kwicukurira.
Mu rwego rwo korohereza Abanyarwanda n’abandi bakenera imodoka zikoresha amashanyarazi, CFAO Mobility Rwanda Ltd, ku bufatanye na BYD, bagejeje ku isoko izo modoka.
Abayobozi mu nzego z’uturere baratorwa, bagahabwa inshingano zitandukanye hakiyongeraho n’imihigo ikubiyemo ibyo bazageza ku baturage. Iyi mihigo hari abayesa bikabahesha kurangiza manda ariko kandi hari n’abo byanga bikabaviramo kwegura cyangwa kweguzwa. None se ujya wibaza abavuye muri iyi myanya mu buryo bumwe cyangwa (…)
Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 25 Mutarama 2024, Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi, bagirana ibiganiro byagarutse ku kurushaho gushimangira umubano mwiza n’ubufatanye busanzweho, mu nzego zitandukanye zifitiye inyungu ibihugu byombi.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), butangaza ko gukoresha ifumbire yo mu bwiherero bigira ingaruka ku buzima bw’abantu, bitewe n’uburyo ikwirakwiza inzoka zo mu nda.
Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), cyabujije abagombozi kuvura abarumwa n’inzoka, mu rwego rwo kubarinda ubumuga, impfu n’indwara ziterwa n’umwanda hamwe n’imiti babashyiramo.
Abanyeshuri ba Gahima AGAPE, rishamikiye ku Itorero rya EAR, ibikoresho byabo byiganjemo ibiryamirwa biherutse gushya kubera impanuka y’umuriro, bahawe matela, amashuka n’ibindi bikoresho nk’amakaye byatanzwe ku bufatanye bw’Akarere ka Ngoma na Minisiteri ishinzwe gukumira ibiza (MINEMA).
Umushyikirano wabaye ku nshuru ya 19 ukamara iminsi ibiri kuva tari ya 23-24 Mutarama 2024, abawitabiriye barebeye hamwe ibimaze kugerwaho mu nzego zitandukanye, Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda atangiramo impanuro, hanafatwa ingamba zitandukanye zo gukomeza kubaka Igihugu.
Uburyohe bwa AFCON bukomereje muri 1/8 aho udakwiye gucikwa n’ibi birori byo gukuranwamo ku mukino umwe gusa hashakwa amakipe umunani azagera muri 1/4.
Musenyeri Baltazar Ntivuguruzwa, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, ari i Vaticani mu ruzinduko yatangiye ku itariki 22 Mutarama 2024, aho yagiranye ibiganiro na Papa Francis.
Mu Karere ka Huye hari abahinzi b’umuceri binubira kuba hari abatera amashyamba hafi y’ibishanga bawuhingamo, hanyuma ayo mashyamba agatuma bateza.
Mu Murenge wa Rusasa Akarere ka Gakenke, inkuba yakubise abana batatu b’abakobwa, ubwo bari inyuma y’ishuri bakina, bagezwa ku kigo nderabuzima aho bitaweho n’abaganga, bose bakaba bamaze gusubira iwabo.
Kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2024, Inama y’Abaminisitiri yarateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ifatirwamo imyanzuro itandukanye.
Perezida wa Guinea, Lieutenant Général Mamadi Doumbouya, yageze mu Rwanda aherekejwe na Madamu we Lauriane Doumbouya, kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Mutarama 2024 mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu rugamije gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.
Banki ya Kigali yakuyeho ikiguzi cyo gucunga konti yo mu mafaranga y’u Rwanda cyari gisanzwe cyishyurwa n’abakiliya bafite konti ku giti cyabo buri kwezi guhera tariki ya 22 Mutarama 2024.
Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2024, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yayoboye inama y’Abaminisitiri, ari na yo ya mbere yo muri uyu mwaka wa 2024.
Général Mamady Doumbouya ni Perezida w’Inzibacyuho wa Guinée Conakry kuva mu kwezi k’Ukwakira 2021, nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Alpha Condé tariki 05 Nzeri 2021.
Abayobozi batandukanye baturutse hirya no hino ku Isi, bagaragaje uruhare rukomeye rw’ikoranabuhanga mu gukemura ibibazo byugarije urwego rw’ubuvuzi ku Mugabane wa Afurika.
Mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye kuva tariki 23 kugeza ku ya 24 Mutarama 2024, urubyiruko rwo mu Karere ka Nyanza rwagaragaje ko rwifuza ikigo cy’urubyiruko, mu gace k’Amayaga.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryasubitse imikino ine y’umunsi wa 18 wa shampiyona, irimo amakipe ane azitabira irushanwa ryo kwizihiza Umunsi w’Intwari 2024, riteganyijwe gutangira mu mpera z’iki cyumweru.
Mu ijambo risoza Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19, yatangiye ku wa 23 kugera ku wa 24 Mutarama 2024, Perezida Paul Kagame yanenze abayobozi batuma sisitemu idakora neza, bitewe no kudahanahana amakuru, abaza impamvu binanirana.
Harerimana Emmanuel, ni umwe mu bitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19, yatangiye ku itariki 23 isozwa ku ya 24 Mutarama 2024, aturuka mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, akaba yatanze ubuhamya bw’uko imiyoborere myiza yamuhinduriye ubuzima, yarangiza na we agahindura ubw’abandi ahereye ku bamwegereye mu (…)
Inzego zishinzwe ubuzima mu gice cya Kenya gikora ku Nyanja, zirimo gukora iperereza ku burwayi bw’amaso yandura bwadutse mu karere.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, arasaba abantu kugabanya igipimo cy’inzoga banywa, byaba na ngombwa bakazireka burundu, kuko byagaragaye ko zigira ingaruka zikomeye ku mubiri, cyane ko impuguke zivuga ko kugira ngo icupa rimwe ry’inzoga rive mu mubiri bisaba amasaha 16.
Ikipe ya APR FC yasezereye AS Kigali ku giteranyo cy’ibitego 2-1 mu mikino ibiri ya 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro nyuma yo kunganya 1-1 mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2024.
Nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi(RICA) gitangiye ibikorwa byo kugenzura niba ahacururizwa inyama, bapfunyika mu bikoresho byabugenewe bidashyira ubuzima bw’abaguzi mu kaga, abacuruzi bazo bagaragaza ko icyo cyemezo kitaboroheye, kuko badafite ibyo (…)
Umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Damini Ogulu wamamaye nka Burna Boy, ari ku rutonde rw’abahanzi bazaririmba mu birori byo gutanga ibihembo bya Grammy awards, akaba ari we muhanzi wa mbere w’injyana ya Afrobeat ugiye kuri uru rutonde.
Indege y’igisirikare cy’u Burusiya yari itwaye imfungwa z’intambara za Ukraine zigera kuri 65, yakoze impanuka igeze ahitwa ku mupaka wa Ukraine, abarimo bose bahasiga ubuzima.