Igihembwe cy’ihinga 2025 A ubuso buhingwa bwiyongereyeho 10% - RAB

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, ushinzwe ibihingwa, Jean Claude Izamuhaye, avuga ko iki gihembwe cy’ihinga 2025 A, ubuso buzahingwa bwiyongereyeho 10% ugereranyije n’ubwahinzwe igihembwe cy’ihinga gishize.

RAB itangaza ko igihembwe cy'ihinga 2025 A ubuso buhingwa bwiyongereyeho 10%
RAB itangaza ko igihembwe cy’ihinga 2025 A ubuso buhingwa bwiyongereyeho 10%

Avuga ko igihembwe cy’ihinga 2025 A hazahingwa ku butaka buhujeku bihingwa byatoranyijwe bungana na hegitari 802,637.

Avuga ko ibi byagezweho hashingiwe ku guhinga ubutaka bwose bushobora guhingwa no guhinga 70% by’ubutaka bwagenewe ubworozi hagahingwaho ibihingwa bigira uruhare mu kwihaza mu biribwa kandi bigafasha no mu bworozi nk’ibigori, soya n’ibishyimbo.

Agira ati “Byagezweho hagendewe ku bintu bibiri, hari uguhinga ubutaka bwose bushobora guhingwa no guhinga 70% by’ubutaka bwagenewe ubworozi hagahingwaho ibihingwa bigira uruhare mu kwihaza mu biribwa kandi bikanafasha mu bworozi nk’ibigori, ibishyimbo na soya.”

RAB irasaba abahinzi gutegura imirima hakiri kare kugira ngo imvura izagwe bahita batera imbuto
RAB irasaba abahinzi gutegura imirima hakiri kare kugira ngo imvura izagwe bahita batera imbuto

Ku bigori hazahingwa hegitari 274,379, hegitari 361,901 z’ibishyimbo, hegitari 59,453 z’ibirayi, hegitari 16,605 z’umuceri, hegitari 66,426 z’imyumbati, hegitari 7,305 za soya, hegitari 8,078 z’ingano na hegitari 8,491 z’imboga.

By’umwihariko Intara y’Iburasirazuba ikazagira uruhare rungana na 48.7% by’ubuso buzahingwaho ibigori, 24.5% ku bishyimbo, 56.1% ku muceri, 11.6% ku myumbati, 22.7% kuri soya, 37.7% ku mboga na 0.2% ku birayi.

Izamuhaye, asaba abahinzi gutegura imirima hakiri kare kugira ngo imvura izagwe bahita batera imbuto by’umwihariko abafite inzuri bagahinga 70% by’inzuri kugira ngo babashe kubona umusaruro w’ubuhinzi kandi banabone ubwatsi bw’amatungo yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka