Gaza: Israel yemeye gutanga agahenge mu gufasha abana gukingirwa imbasa

Israel yemeye gutanga agahenga mu ntambara irwanamo na Hamas muri Palestine, kugira ngo abana bo muri Gaza ahari kubera iyo ntambara, bashobore guhabwa urukingo rw’imbasa nk’uko byatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO).

Isarael yemeye guhagarika intambara by'agahe gato kugira ngo abana bo muri Palestine bakingirwe imbasa
Isarael yemeye guhagarika intambara by’agahe gato kugira ngo abana bo muri Palestine bakingirwe imbasa

Gahunda y’ikingira ry’imbasa irareba abana bagera ku bihumbi 640 bo mu gace ka Gaza, kandi izatangira ku Cyumweru tariki 1 Nzeri 2024, nk’uko byemejwe na Rik Peeperkorn uhagarariye WHO muri Palestina.

Byatangajwe ko izo nkingo z’imbasa zizatangwa mu byiciro bitatu bitandukanye, hakazabanza agace ko hagati muri Gaza, mu Majyepfo no mu Majyaruguru ya Gaza.

Muri buri gace inkingo zizajya zitangira gutangwamo muri utwo dutatu, imirwano izajya ihagarikwa mu minsi itatu yikurikiranya guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (6h00), kugeza saa cyenda z’igicamunsi (15h00).

Uko kwemeranya ku gahenge k’intambara mu rwego rwo gukingira imbasa abana bo muri Palestina, bije nyuma y’iminsi mike abakozi b’Umuryango w’Abibumbye batangaje ko hari umwana w’amezi 10 wagaragawemo n’imbasa, uwo akaba ari uwa mbere ugaragaweho iyo ndwara muri Gaza mu myaka 25 ishize.

Biteganyijwe ko hazatangwa doze z’inkingo z’imbasa zigera kuri Miliyoni 1.26 zitangwa mu kanwa nk’ibitonyanga (nOPV2) izo zikaba zaramaze kugera muri Gaza, na doze ibihumbi 400 zo gushimangira, nazo zitegerejwe kugera muri Gaza mu gihe cya vuba.

Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko iyo gahunda izakurikiranwa na Minisiteri y’ubuzima ya Palestina, n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), ndetse n’Ishami rya UN ryita ku mpunzi zo muri Palestina (UNRWA).

Abakozi bo mu nzego z’ubuzima bagera ku bihumbi bibiri (2000) ngo ni bo bahawe amahugurwa ku buryo bwo gutanga urukiko rw’imbasa.

WHO yatangaje ko yihaye intego yo gukingira nibura 90% by’abana bari mu kigero cyo gukingirwa muri Gaza hose, intego ikaba ari ukurandura iyo virusi y’imbasa muri Gaza. Virusi y’imbasa, ngo yandura akenshi binyuze mu myanda n’amazi mabi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka