BK Group yageze ku rwunguko rwa miliyari 47.8 Frw mu mezi atandatu ya 2024

BK Group iratangaza ko mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka yazamuye urwunguko ho Miliyari 47.8 Frw, urwo rwunguko rukaba rwariyongereye ugereranyije n’umwaka ushize mu bikorwa byose bya BK Group.

Ubuyobozi bwa BK Group bugaragaza ko yageze ku nyungu ya miliyali 47.8 Frw mu mezi atandatu ya 2024
Ubuyobozi bwa BK Group bugaragaza ko yageze ku nyungu ya miliyali 47.8 Frw mu mezi atandatu ya 2024

Ni imibare yatangajwe ku wa 30 Kanama 2024, aho BK Group mu bigo byayo, yagaragaje ko urwunguko rwayo rwiyongereyeho miliyari 47,8 Frw bivuze ko rwazamutseho 29,5% ugereranyije n’umwaka ushize.

Muri iyi raporo BK Group yagaragaje ko umutungo rusange w’ikigo wazamutseho 10.1% mu mezi atandatu ya 2024 kugeza tariki 30 Kamena 2024, ugera kuri miliyari 2,333.2 Frw, mu gihe umutungo w’abanyamigabane wazamutseho 13% ugera kuri miliyari 414.2 Frw.

Mu bindi byatumye BK Group igera ku nyungu izamutse kuri urwo rwego, harimo amafaranga abakiliya bizigama yiyongereyeho 6% bingana na miliyari 1,463.7 Frw.

Mu gutanga inguzanyo zisanzwe n’inguzanyo ku mishahara, byatumye yunguka miliyali imwe na miliyoni zisaga 410 Frw, bingana na 14%, mu gihe mu bindi bikorwa byayo by’ishoramari byayungukiye asaga miliyari 414 Frw bingana na 13%.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Dr Uzziel Ndagijimana yagaragaje ko imikorere myiza y'icyo kigo ariyo yatumye bagera kuri uwo musaruro
Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Dr Uzziel Ndagijimana yagaragaje ko imikorere myiza y’icyo kigo ariyo yatumye bagera kuri uwo musaruro

Umuyobozi mukuru wa BK Group Dr. Uziel Ndagijimana avuga ko kugera kuri urwo rwunguko, byatewe n’imiyoborere myiza y’icyo kigo, n’uburyo ubukungu buhagaze neza mu Rwanda

U Rwanda ni Igihugu gihagaze neza mu bukungu kandi bigaragara ko buzamuka mu nkingi zitandukanye, kuva icyorezo cya Covid-19 gicogoye, nk’uko imibare igaragaza ko u Rwanda rwazamutseho 9,7% by’ubukungu bwarwo, rukaba ruteganya kugera nibura ku 10% mu mwaka wa 2027, mu gihe ifaranga ry’u Rwanda rigomba gukomeza ukwihagararaho ridatakaza agaciro.

Banki ya Kigali BK nka kimwe mu bigo bizana inyungu itubutse muri BK Group, Umuyobozi mukuru wayo, Dr. Diane Karusisi, avuga ko bishimira inyungu babonye mu mezi atandatu ashize, binyuze mu gutanga inguzanyo ku bigo by’abashoramari n’abakiriya bose ba BK.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi yagaragaje ko Banki ya Kigali yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry'ikigo
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi yagaragaje ko Banki ya Kigali yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’ikigo

Agira ati, "Duhagaze neza mu murongo ugereranyije n’uko twari twiyemeje uyu mwaka, kimwe mu byatumye dukomeza guhagarara neza ni ukwishyura no kwinjiriza ikigo aho nibura twazamutseho 8% mu kigereranyo cya buri mwaka".

Ashingiye ku nyungu yabonetse no kugabanya ibihombo, Dr. Karusisi avuga ko ishami rya BK Group abereye Umuyobozi mukuru, nyuma yo kwishyura imisoro ryageze ku rwunguko rwa miliyari 46 Frw, bingana na 22.8% .

N’ubwo kwishyura inguzanyo zatanzwe ari kimwe mu byakomye mu nkokora Banki ya Kigali, Dr. Karusisi avuga ko bafite icyizere cyo gukomeza kuzigaruza no gukomeza gutanga serivisi nziza, ku kigeraranyo cya 29,7% ugereranyije n’uko bisanzwe bigenda buri mwaka aho biyemeza 25%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka