Ibiciro mu Rwanda byagabanutseho 5.4% -NISR

Raporo nshya y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko ibiciro muri rusange mu Rwanda byagabanutseho 5.4% muri Nyakanga 2024 ugereranyije n’uko kwezi mu mwaka ushize wa 2023.

Ikigo cy'Igihugu cy'ibarurishamibare cyatangaje ko ibiciro mu Rwanda byagabanutseho 5.4%
Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare cyatangaje ko ibiciro mu Rwanda byagabanutseho 5.4%

Ubusanzwe iyo raporo izwi nka The Producer Price Index (PPI) igaragaza ihindagurika ry’ibipimo by’ibiciro ku bikorerwa mu Rwanda.

Muri iyo raporo nshya igaragaza ko ibiciro muri rusange mu Rwanda byagabanutseho 5.4% muri Nyakanga uyu mwaka ugereranyije n’uko kwezi mu mwaka ushize, ikavuga ko byatewe ahanini n’iganabanuka rya 6.9% ku biciro by’imirimo yo gutunganya ibikorerwa mu nganda, na 1.5% yiyongereye ku biciro by’ibikomoka ku mabuye y’agaciro.

Uretse ibiciro byagabanutse muri rusange mu Rwanda ku kigero cya 5.4%, iby’ibikorerwa imbere mu Gihugu nabyo byagabanutse ku kigero cya 7.1% mu kwezi gushize muri uyu mwaka, ugereranyije n’uko kwezi mu mwaka ushize.

Igabanuka ry’ibikorerwa imbere mu Rwanda muri Nyakanga 2024 ugereranyije na Nyakanga 2023, ryaturutse ku musaruro w’ubuhinzi wari wifashe neza muri ayo mezi muri uyu mwaka ugereranyije n’ay’umwaka ushize, kuko icyo gihe mu Rwanda habaye ibiza byibasiye i Ntara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru, byangiza imirima n’imyaka myinshi.

Muri Nyakanga uyu mwaka nta bibazo by’umusaruro u Rwanda rwagize kuko hirya no hino mu gihugu abahinzi bari barimo gusarura, ku buryo ibiribwa bitegeze bibura ku masoko.

Ibyoherezwa mu mahanga byo byagabanutse ku kigero cya 1.3% muri Nyakanga uyu mwaka ugereranyije no muri uko kwezi mu mwaka ushize.

Iryo gabanuka ryaturutse ahanini ku kuba ibiciro by’ikawa byaragabanutse ku kigero cya 5.2% nubwo icyayi cyazamutseho 4.1% naho ibikomoka ku mabuye y’agaciro bizamukaho 1.5%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka