Nyagatare: Hari impungenge ko umusaruro w’umuceri uzaba muke kubera ibura ry’amazi
Bamwe mu bahinzi b’umuceri mu Karere ka Nyagatare batewe impungenge n’umusaruro w’umuceri ushobora kuba muke kuko hari abataratera imbuto kubera kubura amazi awuhira bitewe n’uko ikiyaga gihangano cya Cyabayaga cyasibye ndetse n’ingomero za Karungeri na Ngoma zidakora kubera impamvu zitandukanye.
Umurima wa Koperative COPRIMU, ihinga umuceri mu kibaya cy’umugezi w’umuvumba hegitari 12 ntizigihingwa kubera ibiza ndetse n’igabanuka ry’amazi mu kiyaga gihangano cya Cyabayaga.
Umucungamutungo wayo, Fortune Murangwayire, avuga ko iki kibazo cyatangiye guhera mu mwaka wa 2020 nyuma y’aho ikiyaga gihangano kigiriyemo itaka ryinshi amazi aragabanuka ndetse n’urugomero rwa Karungeri rwuzuramo umucanga mwinshi.
Ati “Hano Mirama hegitari 12 nizo zitakigeramo amazi ku buryo nta muceri ukihahingwa byose ariko byatewe n’ibiza byatumye ikiyaga cya Cyabayaga cyuzuramo itaka ryinshi amazi gifata aragabanuka ndetse n’urugomero rwa Karungeri rwuzuramo umucanga ku buryo rutakiyobora amazi.”
Umwe mu bahinzi avuga ko kuba atagihinga umuceri byamugizeho ingaruka kuko amafaranga yabonaga mu buhinzi bwawo yari menshi ugereranyije n’ayo abona mu bigori cyangwa ibishyimbo asigaye ahahinga.
Yagize ati “Jye sinabona uko mvuga igihombo kuko niba hegitari narakuragamo toni eshanu z’umuceri nkabonamo miliyoni ebyiri zirenga ku gihembwe cy’ihinga urumva ntaho bihuriye n’ibihumbi 800 mbona uyu munsi ku bigori.”
Umucungamutungo wa Koperative CODERVAM, Umurerwa Aisha, avuga ko ikibazo cy’amazi cyababereye imbogamizi mu buhinzi kuko hafi hegitari 300 kuri 400 basanzwe bahinga ba nyirazo bakererewe ihinga bityo bikazagira n’ingaruka mbi ku musaruro wari witezwe.
Agira ati “Twandikiye n’Akarere mu minsi yashize kubera ko hari hegitari 300 twabonaga ko dushobora kuraza. Bizagira ingaruka ku musaruro kuko twakabaye tubagara icya kabiri dutera ifumbire ubu akaba aribwo turimo kurwana no guhinga no gutera”
Akomeza agira ati “Ikindi ubu uwahumbitse umuceri azawutera wararengeje igihe warashokonkoye niko navuga. Urumva ko umusaruro uzaba muke.”
Umuyobozi w’umuryango w’abakoresha amazi muri Koperative CODERVAM, Anatole Maniraguha, avuga ko iki kibazo cyatangiye mu mwaka wa 2015 ubwo urugomero rwa Ngoma rwacikaga ntirwongere kohereza amazi mu miyoboro yuhira.
Avuga ko nk’umuryango w’abakoresha amazi icyo bakora ari uburyo bwo kwirwanaho bakoresheje imifuka kubera ko batabasha kubona amafaranga yubaka uru rugomero bushya.
Ati “Rwarasenyutse burundu twe dukoresha uburyo bworoheje butaramba kuko dukoresha imifuka irimo itaka. Urumva n’iyo amazi ashoboye kuboneka turayasaranganya bigatuma abantu badaterera cyangwa ngo babagarire igihe byose ingaruka ikaba kurumbya kuko umuntu yeza nka 60%.”
Avuga ko ubu muri P2 na P3 bataratera imbuto kandi byakabaye byararangiranye n’ukwezi kwa Nyakanga.
Yifuza ko urugomero rwa Ngoma rwakorwa vuba ndetse n’urwa Karungeri rwo rwamaze kubakwa bushya rugatangira gukora kuko ahagombaga guca umuyoboro uzanamo amazi abaturage batarahabwa ingurane.
Ikindi nanone bifuza ko ikiyaga gihangano cya Cyabayaga nacyo cyasiburwa ku buryo gifata amazi menshi.
Uretse ikiyaga gihangano cya Cyabayaga mu Karere ka Nyagatare cyasibye, n’icya Rwangingo na Kiriba mu Karere ka Gatsibo ni uko gusa cyo hakaba haraciwe imirwanyasuri ibuza ko itaka rituruka mu misozi igihanamiye ryakongera kumanuka ndetse n’inkengero zacyo haterwa ibisheke.
Mu bindi biyaga bihangano bikora ariko ku buryo bitagifata amazi menshi harimo icya Rugeramigozi mu Karere ka Muhanga ndetse n’icya Base.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ubuhinzi bw’umuceri buhoramo ibibazo, niba bitakemuka muzahinge ibigori bigire inzira.n’ubundi iyo miceri ni iy’abanyamujyi.