U Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga iziga ku ikoranabuhanga mu buhinzi
U Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga iziga ku ikoranabuhanga ritandukanye ryifashishwa mu buhinzi, hagamijwe kongera umusaruro wabwo bityo ikibazo cy’inzara yugarije abatari bake ku Isi kikaba cyakemuka.
Ni inama izwi nka ACAT (African Conference on Agricultural Technologies) yateguwe ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’Ikigo cya Afurika cyita ku ikoranabuhanga mu buhinzi (African Agricultural Technology Foundation-AATF), ikazabera i Kigali kuva ku itariki 9-13 Kamena 2025.
Iyi nama izitabirwa n’abantu b’ingeri zinyuranye barimo abayobozi bakuru mu nzego za Leta mu bihugu bitandukanye, abashakashatsi, abafata ibyemezo, abanyenganda, impuguke mu buhinzi, abahinzi, abashoramari, abagore n’urubyiruko bazaturuka hirya no hino ku Isi n’abandi, bose bahangayikishijwe no kongera umusaruro w’ubuhinzi.
Umuyobozi mukuru wa AATF, Dr. Canisius Kanangire, avuga ko iyi nama ari ingirakamaro cyane kuko izahuza abantu bafite ubumenyi butandukanye bakungurana ibitekerezo ku guhashya inzara.
Agira ati “Ku bijyanye n’ubuhinzi kuri uyu mugabane wa Afurika, dukeneye abashakashatsi bazana udushya mu ikoranabuhanga, n’abafata ibyemezo hagashyirwaho amategeko azashyigikira gahunda yo guhanga udushya. Dukeneye kandi abashoramari ngo ibyavumbuwe bishyirwe mu bikorwa bibone kugera ku bahinzi, ndetse habeho n’uburyo bwo gutunganya umusaruro, kuwubika kugira ngo ntiwangirike ndetse abahinzi bakabonerwa amasoko. Ibi byose ntibyashoboka hatayeho inama nk’iyi”.
Dr Kanangire yanagarutse ku ikoranabuhanga ry’ibihingwa byahinduwe (byahinduriwe uturemangingo/GMO), aho asanga ari ngombwa ko byitabwaho kuko biri mu bihugu bike muri Afurika.
Ati “Mu bihugu bya Afurika 15 byiyemeje kugerageza ibihingwa bya GMO, icyenda (9) byonyine ni byo byatangiye gukora ubucuruzi bwabyo. Ibyo ni Afurika y’Epfo, Ghana, Nigeria, Eswatini, Malawi, Kenya, Ethiopia, Sudan na Burkina Faso. Ni ngombwa rero ko dushyira imbaraga hamwe bityo ibihugu byacu ntibicikanwe n’iri koranabuhanga rya GMO, harebwa uko imbogamizi rihura na zo zakurwaho”.
Igihingwa gihindurirwa uturemangingo (DNA) hagamijwe ko wenda cyongera umusaruro, kucyongeramo intungamubiri kidasanganywe (vitamins), cyihanganira izuba, cyihanganira indwara, kiticwa n’imvura nyinshi, kidakenera guterwa imiti irwanya ibyonnyi cyangwa iyakoreshwaga ikagabanuka cyane, kukigabanyiriza igihe cyo kwera n’ibindi byinshi bitewe n’ikibazo kibangamiye abahinzi kigomba gukemuka.
Ibyo bihingwa rero bitanga umusaruro mwinshi ari na wo ukenewe mu guhaza abatuye Isi, ifite kugeza ubu barenga Miliyoni 735 bugarijwe n’inzara, iri koranabuhanga na ryo rikazagarukwaho muri ACAT 2025, cyane ko no mu Rwanda ryahageze kuko hari ibihingwa birimo gukorerwaho ubushakashatsi nk’imyumbati, gusa ntibirajya ku isoko, ariko itegeko ribigenga ryaratowe. Iryo koranabuhanga rikaba rikurikiranwa n’umushinga wa OFAB (Open Forum on Agricultural Biotechnology in Africa) wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI).
Umujyanama mu bya Tekiniki muri MINAGRI, Dr Rutikanga Alexandre, avuga ko iyi nama ihishiye byinshi abakora mu by’ubuhinzi n’ubworozi.
Ati “Ikigamijwe uyu munsi ni ukumenyesha Abanyarwanda, Abanyafurika n’Isi muri rusange, ko iyi nama ya ACAT 2025 ibahishiye byinshi bijyanye n’ikoranabuhanga mu buhinzi, bigamije gufasha mu kongera umusaruro ukaba mwinshi kandi mwiza, urimo intungamubiri zikenewe”.
Ati “Muzi ko dufite n’ikibazo cy’ihindagurika ry’ikirere riteza ibyago bityo n’umusaruro ukagabanuka, haba mu Rwanda n’ahandi ku Isi. Niba ari uguhangana n’izuba biradusaba kuhira, imisozi iriduka cyangwa imyuzure, byose biratwangiriza. Ibyo rero kugira ngo duhangane na byo biradusaba ikoranabuhanga, ni yo mpamvu rero tuzahuza abashakashatsi, abanyabwenge n’abandi kugira ngo twungurane ubumenyi ku ikoranabuhanga rigezweho ryo guhangana n’ibyo bibazo”.
Inama ya ACAT igiye kuba ku nshuro yayo ya kabiri, ku nshuro ya mbere ikaba yarabereye i Nairobi muri Kenya.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|