Gakenke: Amazi yahejeje abantu batatu mu kirombe
Mu murenge wa Ruli Akarere ka Gakenke, haravugwa amakuru y’impanuka, aho batatu mu bacukuraga amabuye y’agaciro bahejejwe mu kirombe n’amazi.
Nk’uko Umuyobozi w’akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine abitangaza, ngo iyo mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku itariki 29 Kanama 2024, aho abakozi ba sosiyete icukura amabuye y’agaciro yitwa COMIKAGI, bageze ku mazi bacukura maze arabazamukana, abenshi bariruka batatu baheramo.
Ati "Baracukuye bagera ku mazi, atoboka aho bari bari ababishoboye bariruka batatu baheramo, twaraye tugerageza gukoresha Dynamo ngo tuvome amazi kugira ngo turebe ko twabageraho, ariko bigaragara ko amazi afite imbaraga, turacyagerageza ubundi bushobozi kugira ngo turebe ko twabavanamo".
Arongera ati "Abacukuraga bari benshi, ariko abahezemo ni batatu, abenshi bakibona ayo mazi barirutse ariko kubera imbaraga amazi yari afite batatu ntabwo babashije kuvamo, ikiri gukorwa hari indi kampani twiyambaje ya Rutongo Mines ngo iduhe abandi bantu bashobora kudufasha kuvoma ayo mazi kugira ngo turebe ko twabageraho".
Uwo muyobozi yavuze ko hamaze gufatwa ingamba zo kuba bafunze icyo kirombe, hagakorwa ubushakashatsi ku kibazo cy’ayo mazi, mu kwirinda ko abantu bakomeza kuhagirira ibibazo.
Icyo kirombe cya Kampani yitwa COMIKAGI, giherereye mu Mudugudu wa Nyamugari, Akagari ka Gikingo mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke cyagiye giteza impanuka mu bihe bitandukanye aho no mu mpera za 2023, cyagwiriye Bavakure Gerald ubwo yarimo gusana inzira zigana muri icyo kirombe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|