Ubusazwe wasangaga mu Rwanda abahinzi bahinga kuva mu kwezi kwa Nzeri kugera mu kwezi kwa Kamena, aho igihe cy’impeshyi wasangaga nta buhunzi bukorwa bitewe n’uko cyabaga igihe cy’izuba ndetse n’abahinzi bakaruhuka.
Gusa uko abantu biyongera niko bavumbura n’uburyo butandukanye butuma no mu gihe cy’impeshyi bashobora kubyaza umusaruruo ubutaka bagashaka ibibatunga.
Ni muri urwo rwego Karere ka Rubavu abahinzi b’imboga n’imbuto bavuga ko kumenya gukoresha imborera bituma bahinga mu mpeshyi bakeza.
Byukusenge Zainabo, uhinga igice cya hegitari mu murenge wa Nyakiriba, avuga ko gukoresha ifumbire mborera byatumye umusaruro wiyongera.
Agira ati "Nari nsanzwe mpinga mu gihe cy’imvura, ubutaka bukaruhuka mu gihe cy’izuba kubera tutashobora kubona amazi yo kuvomera, ariko ubu Kilimo trust yadufashije gukoresha ubutaka mu gihe cy’izuba duhangana n’imihindagurikire y’igihe, ubu ngiye kweza amashu n’ibitunguru byahinzwe mu kwezi kwa gatandu, mbikesheje ubumenyi nungutse."
Abahinzi bavuga ko bigishijwe gukora ifumbire y’imborera, mu gihe cy’izuba bayishyira mu murima, igafasha imyaka yabo guhangana n’izuba.
Ati "Ubu buryo butuma dukoresha ifumbire y’imborera, bigaha imirima yacu ubushobozi bwo guhangana n’izuba, iyo tugize Imana imvura ikagwa, iyi fumbire ibika amazi mu butaka. Ikindi ni uko byatumye tugabanya ifumbire mvaruganda twakoreshaga, bituma imirima yacu itangirika."
Abahinzi bo mu Karere ka Rubavu bavuga ko ubutaka bw’ibirunga bukeneye ifumbire y’imborera, mu gihe gukoresha ifumbire mvaruganda cyane byangiza umurima. "Gukoresha imborera uretse kongerera ireme n’ubutaka bitanga n’umusaruro mwiza."
Habumugisha Jean d’Amour ukuriye koperative ikora ubuhinzi bw’imboga avuga ko bafite ubuhinzi bwiza buhingira igihe ndetse bikagabanya ibihombo by’umusaruro wangirika kubera kubura amasoko.
Ibihingwa by’imboga birimo; amashu, ibitunguru, tungurusumu na karoti ubu biraboneka mu mirima mu Murenge wa Nyakiriba, mu gihe abaturage bavuga ko bagombye kuba barahagaritse guhinga kubera izuba.
Akarere ka Rubavu gafite ubutaka bw’ibirunga, ni ubutaka butagira imigezi ku buryo bashobora kuvomera, cyakora ngo gukoresha ifumbire y’imborera nabo bibafasha guhangana n’izuba ry’impeshyi.
Andrew Gashayija Umuyobozi wa Kilimo trust Rwanda, avuga ko bafashije abahinzi babarirwa mu 2600 gufata neza ubutaka no kurinda ibidukikije bongera umusaruro.
Agira ati "Turimo guhemba abahinzi bitwaye neza mu kubungabunga ubutaka babona musaruro ufasha Abanyarwanda kurwanya imirire mibi kandi barengera ubutaka."
Akomeza agira ati "Ubuhinzi turimo kwigisha abahinzi uyu munsi, ni ubuhinzi burengera ibidukikije, buhangana n’imihindagurikire y’ikirere, kandi umuhinzi agashobora kubona umusaruro uhagije. Ibi bituma ubutaka bukoreshwa neza haba abakora ubuhinzi uyu munsi nabo mu gihe kizaza."
Mu Karere ka Rubavu abahinzi barenga 2600 bafashijwe gukora ubuhinzi burinda ubutaka, kandi abakoze neza barashimirwa harimo gukora ifumbire y’imborera no kubika umusaruro ugashobora kumara igihe kirekire.
Gashayija avuga ko abahinzi bahize abandi 60 bahembwe ibikoresho bibafasha mu buhinzi bifite agaciro ka miliyoni 30.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|