Imanza zimunga ubukungu bw’Igihugu mu bizitabwaho cyane mu mwaka w’Ubucamanza wa 2024-2025
Kuri uyu wa Mbere tariki 2 Nzeri 2024, hatangijwe Umwaka w’Ubucamanza wa 2024-2025, witezwemo kongera imbaraga mu bikorwa by’ubutabera birimo kunoza imiburanishirize y’imanza zimunga ubukungu bw’Igihugu harimo ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin, muri iki gikorwa yavuze ko mu mwaka w’ubucamanza wa 2024-2025 hazashyirwa imbaraga mu gutanga ubutabera Abanyarwanda bifuza ariko bikaba bitagerwaho hatabaye ubufatanye bw’inzego ziri mu runana rw’ubutabera.
Ati: “Gutanga ubutabera ku Banyarwanda bifuza ni igikorwa k’ingenzi cyane cyane iyo ubirebeye mu ruhare bigira muri gahunda ndende yo kubaka Igihugu kigendera ku mategeko, kandi kiyubahiriza kimwe ku bagituye bose. Ibi nti byagerwaho hatabayeho ubufatanye busesuye mu nzego ziri mu runana rw’ubutabera arizo Minisiteri y’Ubutabera, Ubushinjacyaha n’Urugaga rw’Abavoka n’abandi”.
Perezida w’urukiko rw’Ikirenga yamenyesheje abitabiriye iki gikorwa ko u Rwanda ruzakira inama y’Abacamanza bo mu bihugu biri mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza.
Ati: “Guhera mu Cyumweru gitaha kizatangira tariki 9 nzeri 2024, u Rwanda rugiye kwakira inama y’Abacamanza bo mu bihugu biri mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, iyo nama ikazibanda ku butabera burengera ibidukikije”.
Insanganyamatsiko y’iyo nama iragira iti: “Ubutabera burengera ibidukikije”.
Muri iki gikorwa ngarukamwaka kimurikirwamo ibyo urwego rw’Ubucamanza rwagezeho mu mwaka ushize ndetse n’intego rufite mu gihe kiri imbere, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yavuze ko mu mwaka w’ubucamanza wa 2024-2025, watangijwe none, hazibandwa kandi ku kunoza gahunda y’iburanisha ry’imanza n’isomwa ryazo by’umwihariko izimunga ubukungu bw’igihugu harimo ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo.
Hari kandi imanza zerekeye ibyaha byakozwe n’abana, imanza ku cyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no gushyiraho gahunda y’umwihariko mu kuburanisha imanza z’umuryango.
Dr Faustin Ntezilyayo, yagaragaje ko ibyo bizibandwaho, biri mu byasabwe cyane cyane mu gihe cy’icyumweru cy’Ubucamanza byumwihariko cyane ku byaha bimungu ubukungu bw’Igihugu n’ibindi.
Yakomeje agaragaza ko indi gahunda yihariye, aruko, Inkiko zizakomeza kuburanisha ry’ibirego bishingiye ku kiburanwa gifite agaciro gato, cyane cyane ku bagira amasezerano y’ubucuruzi kuzitabira mu nkiko z’ibanze aho kugira ngo bazijyane mu nkiko z’ubucuruzi.
Hazakomeza gushyirwa imbaraga kugana gahunda y’ubuhuza mu manza mu gukemura amakimbirane ababurana batagombye kugana inkiko.
Kuri ubu u Rwanda rumaze kugira abantu barenga 800 b’abahuza b’umwuga bifashishwa muri gahunda y’ubuhuza kandi abo bafasha bavuga ko bibagirira umusaruro kuruta kujya mu nkiko.
Muri uyu mwaka mushya w’Ubucamanza kandi hazakomeza gushyirwa imbaraga mu kongera ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu nkiko, aho biteganyijwe ko hazavugururwa sisiteme z’uburyo bukomatanyije bwo gucunga no gukurikirana amadosiye hifashishijwe ikoranabuhanga (IECMS) ndetse na Sisiteme y’isuzumamikorere hakoreshejwe ikoranabuhanga, hagamije ko bizafasha gukora neza no gutanga serivisi inoze ku bagana inzego z’Ubutabera.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|