Madagascar: Hashyizweho itegeko rihanisha umuntu wese usambanya umwana gukonwa

Muri Madagascar, hasohotse itegeko rikomeje kwamaganwa n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu rihanisha umuntu wese usambanya umwana gukonwa hakoreshejwe kubaga, aho gukoresha imiti.

Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina yashyize umukono ku itegeko ryo gukona abansambanya abana
Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina yashyize umukono ku itegeko ryo gukona abansambanya abana

Ni itegeko bivugwa ko ryakomeje guteza impaka kuva ryatorwa n’Inteko Ishinga Amategeko ya Madagascar kugeza ubwo risinywe na Perezida Andry Rajoelina mu cyumweru gishize.

Ikinyamakuru BBC, cyatangaje ko muri Gashyantare uyu mwaka wa 2024, Madagascar yatoye yemeza iryo tegeko, ryohererezwa Perezida Andry Rajoelina kugira ngo arisinye ribone gutangira kubahirizwa.

Nyuma y’impinduka zimwe na zimwe zakozwe muri iryo tegeko, ubu nibwo ryasohotse nk’itegeko, Leta ya Madagascar ivuga ko hari hakenewe uburyo bukaze bwo guca intege abasambanya abana ku ngufu muri icyo gihugu.

Muri gereza zo muri Madagascar hafungiye abantu babarirwa mu bihumbi bakatiwe n’inkiko zibahamya icyo cyaha cyo gusambanya abana.

Ibinyamakuru byo muri Madagascar, byatangaje ko icyo gihano kizaba kigizwe no kubaga imyanya y’imyororokere y’uwahamijwe icyo cyaha, bagahagarika ubushobozi bw’imirerantanga (ku bagore) n’udusabo tw’intangangabo (ku bagabo) bwo kurekura intanga ibyara no kuba yakongera kwifuza gukora imibonano mpuzabitsina.

Iryo tegeko rivuga kandi ko mu kubikora hazubahirizwa uburenganzira bwa muntu bwo kudakorerwa iyicarubozo. Gusa, abaharanira uburenganzira bakomeje kunenga icyo gihano bavuga ko gihabanye n’uburenganzira bw’ibanze bwa muntu.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2024, ubucamanza bwo muri Madagascar, bwemeje ko muri icyo gihugu gituwe n’abaturage hafi miliyoni 29, habayeho ubwiyongere bukabije bw’ibyaha byo gusambanya abana.

Muri Mutarama 2024 gusa, habaruwe ibirego 133 bijyanye n’ibyaha byo gusambanya abana ku ngufu, mu gihe mu mwaka ushize wose hari habaruwe ibirego 600 byo gusambanya abana.

Gukona umuntu hakoreshejwe kubaga ni byo byemejwe muri iryo tegeko, ryavanyemo ingingo yo gukona hakoreshejwe imiti, ibyo urukiko rwasanze binyuranyije n’itegeko nshinga, nk’uko ibinyamakuru byo muri Madagascar bibivuga.

Mu gihe abaturage ba Madagascar bavugwa ko bashyigikiye iryo tegeko ari benshi, imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, nka Amnesty International, yo yaryamaganye ivuga ko ari “ubugome bukabije”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Madagascar izakona umuntu uzasambanya umwana uri munsi y’imyaka 17.Bazamukorera ibyo bita surgical or chemical castration bizahagarika hormones zituma umuntu ashaka kubikora.Bisobanura ko uwo muntu atazongera kubishaka.Nubwo abantu bahanisha gufunga abasambanyi,kubica cyangwa kubakona,Imana yaturemye yo izabahanisha kubima ubuzima bw’iteka muli paradis.Bisobanura ko batazazuka ku munsi w’imperuka.Nicyo gihano nyamukuru izahanisha abantu bose bakora ibyo itubuza.Abayumvira,nubwo aribo bacye nkuko bible ivuga,izabahemba kubaho iteka mu isi izaba paradis cyangwa mu ijuru bivugwa muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Hasome.

masabo yanditse ku itariki ya: 2-09-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka