Burkina Faso: Abasirikare b’u Burusiya basubiye iwabo mu rugamba rwo kurwanya Ukraine
Bamwe mu basirikare b’u Burusiya ba Brigade Bear bari bamaze igihe gito bakorera muri Burkina Faso nk’Abacanshuro, basubiye iwabo mu Burusiya kugira ngo bajye gutanga umusanzu mu kurwanya ingabo za Ukraine zimaze ibyumweru bicyeya zigabye igitero gikomeye ku butaka bw’u Burusiya.
Izi ngabo z’uburusiya zisubiye gutanga umusada iwabo nyuma y’uko agace ka Koursk kigaruriwe n’Ingabo za Ukraine, nk’uko byatangajwe n’Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP.
Viktor Yermolaev, Komanda wa Brigade Bear, yabwiye ikinyamakuru Le Monde, ko bamwe mu basirikare yari ayoboye batashye bagiye kurwana mu Burusiya.
Yagize ati, "Twabonye Abanya-Ukraine barahisemo intambara. Ubwo icyabaye cyarabaye, intambara ni umwuga wacu, nta kindi cyubahiro k’umusirikare uretse kurinda Igihugu cye cy’u Burusiya".
Ingabo z’u Burusiya zatunguwe n’igitero cy’ingabo za Ukraine mu gace ka Koursk, ku itariki 6 Kanama 2024.
AFP yatangaje ko abasirikare b’u Burusiya 100 muri 300 bari muri Burkina Faso ari basubiye iwabo nk’uko byemejwe n’umuyobozi w’iyo Brigade Bear, inshingano yabo muri Burkina Faso ikaba yari ugutanga umusanzu mu kugarura umutekano muri icyo gihugu no kurinda Perezida wacyo Capt. Ibrahim Traoré.
Viktor Yermolaev yagize ati, "Birumvikana hari abasigaye muri Burkina Faso, ibirindiro byacu biracyahari n’ibikoresho byacu ndetse n’imbunda n’amasasu twazanye ntabwo byose twabisubiza mu Burusiya”.
Ohereza igitekerezo
|