Chidimma Adetshina yabaye Miss Universe Nigeria 2024
Chidimma Adetshina nyuma yo kwangwa mu bari bahataniye Ikamba rya Nyampinga wa Afurika y’Epfo kubera inkomoko ye itaravuzweho rumwe, yabaye Miss Universe Nigeria 2024.
Chidimma Vanessa Onwe Adetshina yikuye mu irushanwa rya Miss South Africa nyuma yo kubisabwa kuko se afite inkomoko muri Nigeria naho Nyina afite ibisekuru byo muri Mozambique.
Nyuma yo kuva mu irushanwa rya Nyampinga wa Afurika y’Epfo binyuze mu ibaruwa yanditse asezera, yavuzeko ari impamvu ze bwite, nyuma atumirwa muri Miss Universe Nigeria 2024 nawe yitabira ubwo butumire.
Nyuma y’agahinda ko gukurwa mu bakobwa 11 bari bageze mu cyiciro cya nyuma bahatanira Ikamba rya Nyampinga wa Afurika y’Epfo, yambitswe inkamba rya Miss Universe Nigeria 2024 mu birori byabereye i Lagos, maze agaragaza imbamutima ze.
Chidimma Adetshina yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’u Bufaransa (AFP) ko urugendo rutari rworoshye kandi yishimiye uwo ari we n’uko yashyigikiwe.
Ati: “Uru ni urugendo rwari runkomereye…. Nishimiye uwo ndi we kandi ndashima urukundo neretswe n’uko nashyigikiwe. Ibi ni byo nashakaga, mu by’ukuri ndishimye.”
Chidimma Adetshina mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki 31 Kanama ni bwo yatowe.
Kuba uyu mukobwa w’imyaka 23 abaye Miss Universe Nigeria 2024, bivuze ko azahagararira iki gihugu mu irushanwa rya Miss Universe riteganijwe kuzaba kuwa 16 Ugushyingo 2024 muri Amerika muri Arena CDMX muri Mexico City.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Guha ivanguramoko intebe nibintu bibicyane dukwiye kunga ubumwe nibyo byatugirira umumaro