Espagne: Umukino udasanzwe wo guterana inyanya witabiriwe n’abarenga ibihumbi 22
Ku wa Gatatu tariki ya 28 Kanama 2024, ahitwa Buñol mu gihugu cya Espagne, habereye umukino udasanzwe wo guterana inyanya uzwi nka La Tomatina, witabiriwe n’abasaga ibihumbi 22 baturutse hirya no hino ku isi.
Uyu mukino ngarukamwaka ukorwara buri wa Gatatu wa nyuma w’ukwezi kwa Kanama, ukorwa abantu baterana inyanya bikajyana no gukubita ibitwenge baseka kugeza ubwo Umujyi bawuhinduye umutuku.
Ni umukino umaze imyaka myinshi kuko watangijwe mu 1945 aho abawitabira baturutse mu bice bitandukanye by’Isi barwana baterana inyanya ziba zarangiritse.
Bivugwa ko uyu mukino wo guterana inyanya ari wo wa mbere uhuriza hamwe abantu benshi ku isi. Uretse kuba ugitangira warakorwaga mu buryo bwo kwishimisha, mu 2013 watangiye kuba ihuriro ry’ubukerarugendo ndetse n’umubare w’abaryitabira ugenda wiyongera.
Ibi byatumye hanashyirwaho ibiciro ku banyamahanga bitabira uyu mukino, aho bishyura amayero 15, ni ukuvuga abarirwa mu bihumbi 22 by’Amafaranga y’u Rwanda. Ni mu gihe abaturage ba Buñol bawitabira ku buntu.
Ibiro nyaramakuru by’Abongereza, Reuters byatangaje ko toni 150 z’inyanya, arizo abitabiriye uyu mukino bakoresheje ndetse ko zimwe zinakurwa mu bihugu bituranye na Espagne.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|