Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2024, yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bihuriye mu Muryango w’Ibihugu bitagize aho bibogamiye (Non-Aligned Movement-NAM) irimo kubera muri Uganda. Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, ahagarariye Perezida wa (…)
Arnold Alois Schwarzenegger wamamaye muri filime ku izina rya Komando, yatawe muri yombi n’inzego za gasutamo ku kibuga cy’indege cya Munich mu Budage azira kunanirwa kumenyekanisha imisoro y’isaha ihenze yafatanywe yo mu bwoko bwa Audemars Piguet.
Kubera impamvu z’amasomo, Joseph Kabila Kabange, wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, akaba na Senateri ubuzima bwe bwose, ntazitabira umuhango w’irahira rya Perezida Félix Tshisekedi, uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki 20 Mutarama 2024, kuri Stade ya ‘Martyrs de la Pentecôte’ i Kinshasa.
Umuhanzi ukomoka muri Nigeria, David Adeleke uzwi cyane ku izina rya Davido, wamamaye mu njyana ya Afrobeats yongeye gukora amateka yo kugurisha amatike yose y’igitaramo agashira ku isoko.
Ku bantu bakunze gukora ingendo mu mihanda minini nk’umuhanda Kigali- Rusumo, Kigali-Huye, Kigali- Gatuna, Kigali-Rusizi, n’ahandi, bajya babona amagambo aba yanditse ku makamyo atwara imizigo, ariko no muri Kigali izo kamyo zanditseho amagambo atangaje ziraboneka, ikibazo kikaba ari ukumenya ngo abayandikaho, baba bashaka (…)
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yatsinzwe umukino wa kabiri w’igikombe cya Afurika na DR Congo ibitego 38-20.
Hari abantu bagira indwara y’imirari ntibamenye ikiyitera, ndetse ko ari indwara ivurwa igakira umuntu akongera kugira amaso meza kandi areba mu cyerekezo kimwe.
Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zikomeje kwifashisha indege zidatwarwa n’abapilote zizwi nka ‘drone’ mu mirwano ikomeye ibahuje n’inyeshyamba za M23 by’umwihariko muri Teritwari ya Masisi.
Umuturage witwa Ndayisaba Emmanuel wo mu Mudugudu wa Cyonyo, Akagari ka Bushoga, Umurenge wa Nyagatare, yamaranye umufuniko w’icupa ry’inzoga mu nda iminsi 10 ubona kumuvamo.
Abayobozi b’Uturere n’Umujyi wa Kigali biyemeje gukuraho imbogamizi urubyiruko ruhura na zo mu buzima rubayeho zigatuma rujya mu buzererezi. Abayobozi b’uturere baherutse kubiganiraho ubwo bari mu bikorwa byo gusura urubyiruko ruri mu bigo bya NRS bigororerwamo urubyiruko rwiganjemo urwafatiwe mu buzererezi no mu gukoresha (…)
Nyuma y’uko Leta yaguze Bisi 100 zo gutwara abagenzi hagamijwe korohereza abashoramari mu gutwara abantu n’ibintu mu mujyi wa Kigali, no kwirinda ko abantu batinda ku mirongo nk’uko byahoze, ubu abatsindiye isoko bamaze kuzishyikirizwa ndetse zatangiye no gutwara abagenzi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buributsa abaturage kuzirika ibisenge by’inzu zabo, ndetse no gukora ku buryo inkuta zitinjirwamo n’amazi, mu rwego rwo kwirinda ibiza.
Umukozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA) ushinzwe kugenzura ubuziranenge, isuku n’akato k’ibikomoka ku matungo, Gaspard Simbarikure, yasobanuye uburyo abantu bakwiye kubungabunga ubuziranenge bw’inyama, aho yavuze ko inyama zujuje ubuziranenge ari (…)
Ku ruhande rw’inama y’ihuriro mpuzamahanga y’ubukungu, World Economic Forum, iri kubera i Davos mu Busuwisi, tariki 16 Mutarama 2024 nibwo hatangijwe ku mugaragaro umushinga wiswe "Timbuktoo" n’ikigega cyawo bigamije guteza imbere ibikorwa by’ishoramari muri Afurika.
Mu Buhinde, umugabo yaheze mu bwiherero bwo mu ndege kubera urugi rwanze gufunguka, abakora mu ndege bananirwa kugira icyo bamufasha, kugeza indege igeze aho yari igiye.
Ubuyobozi bw’ingabo za Congo, FARDC, bwatangaje ko bwakiriye abasirikare babiri bari bafatiwe mu Rwanda, nyuma yo kuvogera umupaka ku ntera irenga kilometero bagakora ibikorwa byo kwambura abaturage, ndetse umwe akaraswa agapfa ubwo yarimo arwanya inzego z’umutekano.
Umuryango w’abantu bane ugizwe n’umugore, umugabo n’ abana babiri, wo mu Mudugudu wa Karunyura, Akagari ka Kabeza, Umurenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze, uhangayikishijwe no kutagira aho kuba nyuma y’uko inzu yabo ifashwe n’inkongi y’umuriro badahari.
Minisiteri y’ibikorwa remezo iravuga ko bisi zemerewe abanyarwanda zaje, ubu zikaba zarahawe ba rwiyemezamirimo ndetse kuri uyu wa gatanu ziri butangire gukorera mu mihanda zahawe.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2024, mu Turere twa Gisagara na Huye mu Ntara y’Amajyepfo, haratangira shampiyona ya Volleyball ya 2024 mu cyiciro cya mbere.
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier, ku wa Kane tariki 18 Mutarama 2024, yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler, byabereye mu Nteko Ishinga Amategeko, byibanze ku mubano w’ibihugu byombi no kureba uko Inteko Ishinga Amategeko y’Amerika n’iy’u Rwanda, bikomeza gutsura umubano.
Abanyeshuri 72 biga mu ishuri ry’Indangaburezi mu Karere ka Ruhango, nibo bamaze kujyanwa kwa muganga, kubera indwara y’ibicurane iri kubafata bakaremba, ku buryo bisa nk’ibidasanzwe muri icyo kigo.
Muri ibi bihe usanga hirya no hino ibigori bigurishwa ari byinshi byokeje, hakaba n’ibigurishwa bihiye, ariko nanone abahinzi barema amasoko hirya no hino mu Karere ka Huye bavuga ko babuzwa kubijyanayo.
Umugabo w’imyaka 27 y’amavuko yafunzwe nyuma yo gukekwaho gusenya inzu yabanagamo n’umugore we n’abana, agamije guhima uwo bashakanye.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo, burasaba abatuye utugali 6 tugize uyu Murenge kubyaza umusaruro amasomero rusange bahawe n’Umuryango witwa Umuhuza ubifashijwemo n’inzego zitandukanye zirimo Komisiyo y’u Rwanda ikorana na UNESCO(CNRU) hamwe na Banki ya Kigali.
U Rwanda rwatangiye gutanga ibinini ku babyeyi batwite mu rwego rwo kubafasha kongera amaraso, bigatanga amahirwe yo kugabanya impfu ku bana bavuka no kurwanya igwingira.
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko umugabane wa Afurika ufite impano ariko zikaba zikibura rimwe na rimwe ubujyanama n’inkunga zo kuzishyigikira kugira ngo zibashe kubyara umusaruro.
Abaturiye umuhanda Huye-Kitabi baravuga ko umaze kwangirika inshuro eshatu wikurikiranya nyuma y’uko usanwe kandi ibyo bigahora biba ahantu hamwe, ari nako ubangiriza imyaka n’imirima.
Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, tariki 17 Mutarama 2024 bongeye gutora gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.
Umukinnyi wa Filime z’urwenya ukomoka muri Amerika, Quinta Brunson yakoze amateka yo kuba umwirabura wa mbere wegukanye igihembo muri Emmy Awards mu myaka 40 yari ishize.
Perezida Paul Kagame wari uri mu Nama Mpuzamahanga yiga ku bukungu bw’Isi (World Economic Forum) i Davos mu Busuwisi, BBC yamubajije ku kibazo kijyanye n’abimukira u Bwongereza bwagombaga kohereza mu Rwanda, n’icyo u Rwanda ruteganya gukora mu gihe abo bimukira baramuka bataje.
Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana n’intumwa ayoboye aho ari mu ruzinduko muri Qatar, yagiranye ibiganiro na mugenzi we Sheikh Khalifa bin Hamad bin Khalifa Al-Thani, byagarutse mu kurushaho gufatanya mu rwego rw’umutekano mu bihugu byombi.
Mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi, Akagari ka Musezero Umudugudu w’Amajyambere, habereye impanuka ya Gaz yaturitse, inzu yari ituwemo na Kabagwira Clarisse irakongoka, hangirika ibintu bifite agaciro k’asaga Miliyoni 3,800,000Frw.
Abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), barimo aba Ofisiye ndetse n’abafite andi mapeti, basoje imyitozo ihanitse igenewe abarwanira ku butaka (Advanced Infantry Training/AIT), bari bamazemo amezi arindwi.
Ikipe ya APR FC yatsinze AS Kigali igitego 1-0 mu mukino ubanza wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ku wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2024.
Umuhanzikazi Marina Deborah, bwa mbere yatangaje ko nta mukunzi afite ndetse ahakana amakuru yakomeje kuvugwa mu bitangazamakuru bitandukanye, ko akundana na Yvan Muziki.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagaragaje ko uburyo bwiza bwo kugera ku ntego z’Isoko rusange rya Afurika, ari uguhuriza hamwe imbaraga z’abikorera n’iza Leta.
Umukino wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro wari guhuza Addax SC na Mukura VS ukabera i Rugende kuri uyu wa Gatatu wasubitswe kubera ikibuga kitari kimeze neza.
Ku wa 15 Mutarama 2024 Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidèle yavuze amagambo akomeye yakiriwe mu buryo butandukanye ubwo yakomozaga ku makimbirane yabaye ubwo iyi kipe yatsindwaga na Gasogi United 2-1.
Umukozi wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ushinzwe Itangazamakuru, Kwibuka Eugene, avuga ko ibihingwa n’amatungo bitarabona ubwishingizi bishobora kuzabubona mu gihe abahinzi babyo cyangwa aborozi babisabye, bikagaragara ko ari ngombwa ndetse hatangiye gusuzumwa ubusabe bw’abahinzi b’urutoki.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball mu bagabo, yatsinzwe na Cap-Vert mu mukino wa mbere w’igikombe cya Afurika kiri kubera i cairo mu Misiri
Umujyi wa Kigali watangaje ko wafashe icyemezo cyo gusenya inzu zubatswe mu buryo bunyuranyije n’amategeko z’uwitwa Ndayishimiye Fabien akazubaka iruhande rwa Hoteli yaguze na Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco (ubu yahindutse Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi).
Salum Iddi Nyange cyangwa se Mama Dangote, akaba nyina w’umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzaniya, yavuze ko umuhungu we igihe yemererwa n’amategeko nikigera ashobora kuzafata abana be akabarera cyangwa akazajya amarana na bo igihe ashaka.
Ambasaderi wa Algérie mu Rwanda Mohamed Mellah, yagiranye ibiganiro na Visi perezida w’umutwe w’Abadepite mu Rwanda Mukabalisa Donatille, aho bibanze ku bufatanye bw’ibihugu byombi no gukomeza kwagura umubano w’inteko Ishingamategeko z’ibihugu byombi.
Abatuye Akagari ka Batikoti mu Murenge wa Kabatwa Akarere ka Nyabihu, barasaba kugezwaho umuriro w’amashanyarazi nk’uko byakorewe utugari baturanye.
Komisiyo y’Igihugu Ikorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), isanga igihe kigeze ngo abarimu bashyire imbaraga mu myigishirize y’isomo ry’ubuzima bw’imyororokere mu buryo bunonosoye, kugira ngo abana b’abanyeshuri b’abahungu n’abakobwa basobanukirwe byimbitse imikorere n’imiterere (…)
Mu busanzwe, inyanya zizwiho kuba zituma abantu bahorana akanyamuneza ndetse zikaba n’isoko ya vitamine C, ariko abashakashatsi baje kwemeza n’ubundi bushobozi buri mu nyanya butuma zigira uruhare mu kurwanya ubugumba ku bagabo (infertilité masculine).
Ku wa Kabiri tariki ya 16 Mutarama 2023, nibwo hatanzwe ibihembo by’abakinnyi bitwaye neza muri shampiyona ya ‘Rwanda Premier League/RPL’ mu kwezi k’Ukuboza, ibihembo byatanzwe na ‘Gorilla Games’.
U Rwanda rwizeye kuzagera ku ntego yo kwinjiza Miliyari y’Amadolari ya Amerika (Miliyari 1200 z’Amafaranga y’u Rwanda) avuye mu musaruro w’ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga mu 2023-2024, hagendewe ku buryo kwinjiza amadovize byagiye bizamuka mu myaka iheruka nk’uko byasobanuwe na Bizimana Claude, Umuyobozi w’Ikigo (…)
Kurikira imikino y’Igikombe cy’Afurika guhera tariki 13 Mutarama kugeza tariki 11 Gashyantare 2024 mu Cyongereza no mu Kinyarwanda, mu mashusho ya Full HD imbonankubone kuri Sports Premium, Sports Life na Magic Sports.
Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko umugabane wa Afurika ufite umubare munini w’abantu, bafite imbaraga zo gukora biganjemo urubyiruko, bityo ko bakeneye gushyigikirwa kugira ngo babashe gukemura bimwe mu bibazo by’ingutu Isi ihura nabyo.