Inteko y’umuco yashyize Itongo rya Nyirabiyoro mu hantu ndangamateka
Nyirabiyoro yari atuye mu birwa biri mu Kiyaga cy’Ihema, ahitwa mu Mazinga. Kigeri III Ndabarasa ajya gutera Umubari abaho barabimenye, umwami waho atuma kuri Ndagara ya Ruhinda wategekaga Karagwe amusaba kuzahisha Nyirabiyoro ndetse n’umwana we kugira ngo ingabo za Ndabarasa zitabica.
Kubera ubucuti bari bafitanye, Ndagara yemeye kuzabahisha ndetse ategura ingabo n’intwaro nyinshi byo kurwana n’Abanyarwanda mu gihe baba bakurikiye Nyirabiyoro i Karagwe.
Ingabo za Ndabarasa zimaze kwica Biyoro, Nyirabiyoro yahaye umuja umwana we aramuheka burira igiti kinini cyari ku nkombe z’ikiyaga bakihishamo, abagaragu bakajya babagemurira ibyo kurya no kunywa.
Ariko mbere yo gutera, Ndabarasa yari yararaguje indagu zigaragaza ko hari umwana w’umwami uzahishwa mu giti kandi na we akaba yaragombaga kwicwa kugira ngo Abanyarwanda bigarurire Umubari nta nkomyi.
Ubwo ingabo zarwaniraga mu mato aho muri ibyo birwa byo mu Mazinga, wa muja wari uhetse umwana bari mu giti yabonye amato ageze hafi y’aho bari bari ashaka kurunguruka ngo arebe aho ayo mato yerekeje.
Ingabo za Ndabarasa ziramubona zimurasa umwambi umufata mu mpanga ahubukana n’umwana bombi barapfa. Nyirabiyoro amenye ko umwana yapfuye ahungira i Karagwe yihisha kwa Ndagara ya Ruhinda, aho ingabo zamukurikiranye zikamugarura mu Rwanda akaza kuhagwa yishwe n’Ibigina bya Ndabarasa. Mbere y’urupfu rwe, Nyirabiyoro yahanuye byinshi ku Rwanda, ndetse n’ubu hari Abanyarwanda bemera ko indagu ze zari ukuri.
Itongo rya Nyirabiyoro mu Mubari
Mu Mubari ari ho mu Mazinga ni igice cy’u Rwanda kiri mu Burasirazuba bwarwo, ubu akaba ari mu cyanya cy’Akagera. Umubari wigaruriwe n’u Rwanda ku ngoma ya Cyirima II Rujugira, bikozwe n’umuhungu we Ndabarasa.
Icyo gihe Umubari cyari igihugu kigenga cyategekwaga n’umwami witwaga Biyoro, umugabekazi ari we nyina ari Nyirabiyoro.
Ariko hari n’abavuga ko u Rwanda rwaba rwarigaruriye u Mubari Cyirima Rujugira atakiriho, icyakora bakemeza ko umuhungu we Kigeri III Ndabarasa ari we wawigaruriye koko amaze kuba umwami.
Ndabarasa yigarurira u Mubari yari yatabaranye na Kamari ka Gahurira bafite imitwe itanu y’ingabo. Hamaze kwigarurirwa n’u Rwanda, mu Mubari hagiye huma buhoro buhoro, abaturage na bo bagenda basuhuka, u Rwanda ntirwaba rukihaha agaciro kanini.
Ni yo mpamvu nubwo hari hafashwe na Kigeri III Ndabarasa, Umubari wakomeje kuba impugu yigenga kugeza mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, u Rwanda rwongera kuwutegeka nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose.
Kuki Inteko y’Umuco yahashyize mu hantu ndangamateka
Mu bushakshatsi bwakozwe n’Inteko y’Umuco mu hantu Ndangamateka basanze aha mu Bubari ahahoze hatuye Nyirabiyoro hakwiye kujyamo kuko habumbatiye amateka yo hambere.
Ikindi nuko ari ibintu byabayeho atari inkuru nkabya nkuru cyanga y’igitekerezo nk’uko bigenda bigaragara ahandi hantu hatandukanye.
Ku itongo rya Nyirabiyoro ubu ni ahantu ndangamateka ku buryo bashobora gusurwa n’abakiri bato ndetse na ba mukerarugendo n’abandi bashaka ku menya amateka yo hambere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|