Uganda: Abantu 8 barimo n’Umunyarwanda baguye mu mpanuka ya Jaguar
Kuri iki Cyumweru tariki ya 01 Nzeri 2024 mu Gihugu cya Uganda ahitwa i Masaka-Bugonzi habereye impanuka ikomeye y’imodoka ya Jaguar yaguyemo abantu umunani barimo n’Umunyarwanda abandi 30 barakomereka bikabije.
Amakuru yatangajwe na Polisi ya Uganda avuga ko mu bantu baguye muri iyi mpanuka harimo Umunyarwanda witwa Akariza Aline w’imyaka 28 utuye mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Fumbwe muri santere ya Nyagasambu.
Iyi mpanuka ngo yaturutse ku muvuduko mwinshi wa bisi ya Jaguar yavaga Kampala yerekeza Kigali mu Rwanda yagonganye n’ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso.
Abandi bamenyekanye baguye muri iyi mpanuka ni uwitwa Moses Awinyi, Musa Munyanda, Steven Kayinamura, Edwin Tushabomwe, Liz Akaliza, Teopista Amalia, Evelyn Natukunda, na Acham.
Nk’uko byatangajwe na Sam Musoke wabonye iyi mpanuka iba, avuga ko bisi yibaranguye inshuro nyinshi maze igwa mu kabande. Ati: “Bisi yibiranduye inshuro nyinshi kuva mu muhanda igwa mu kibaya.”
Abaturage, hamwe n’itsinda ry’abagize Umuryango utabara imbabare wa Croix-Rouge ya Uganda n’Abapolisi, bahise bihutira kujyana abakomeretse ku bitaro by’Akarere ka Masaka kugira ngo bitabweho.
Umuvugizi wa Polisi, Twaha Kasirye yavuze ko iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko ukabije no kuba abashoferi bombi batabonaga neza imbere yabo, kubera ko hari umwijima kandi agace barimo gakunda kurangwamo ibihu byinshi.
Ati: “Turakomeza kuburira abatwara ibinyabiziga kwirinda umuvuduko ukabije. Mu byateye iyi mpanuka hashobora kuba harimo ko abashoferi bombi batabonaga neza imbere yabo, kubera ko hari umwijima, muri aka gace kaba karimo n’ibihu byinshi”.
Uyu muyobozi yavuze ko bagira inama abatwara ibinyabiziga kwirinda kugendera ku muvuduko ukabije kuko ushobora gushyira ubuzima bw’abagenzi mu kaga.
Imihanda ya Uganda ikunze kugaragaramo umuvuduko ukabije w’ibinyabiziga, ibigira uruhare mu kongera umubare w’impanuka zihitana benshi. Polisi ivuga ko hagati ya tariki 11 na 17 Kanama, abantu 76 baguye mu mpanuka zo mu muhanda, abandi barenga 360 barakomereka bikomeye.
Iyi mpanuka ibaye mu gihe mu minsi ine ishize, abantu icumi bapfuye ubwo bisi ya sosiyete itwara abagenzi ya Pokopoko, yagonganaga na tagisi itwara abagenzi ya Toyota Hiace.
Ku ya 19 Kanama, abantu batandatu barapfuye abandi 37 barakomereka mu mpanuka ya bisi ya Sosiyete ya Gateway, yagonganye n’ikamyo ya Fuso, ku muhanda wa Masaka- Mbarara. Ababonye iyo mpanuka bavuga ko yaturutse ku mushoferi wa bis washakaga guca kuri mugenzi we wari utwaye bisi ya Jaguar.
Ohereza igitekerezo
|
Nntabwo arimuntu umwe kuko njye nzi abantu3 duturanye hano inyagatare