Dream Taekwondo Club yazamuye mu ntera abakinnyi 40

Ku Cyumweru, tariki ya 1 Nzeri 2024, ikipe ya Dream Taekwondo Club ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Taekwondo mu Rwanda yazamuye abana 40 muri uyu mukino batsindiye imikandara yo mu rwego rwisumbuye.

Abakinnyi 40 ba Dream Taekwondo Club bazamuwe mu ntera
Abakinnyi 40 ba Dream Taekwondo Club bazamuwe mu ntera

Iyi kipe ikorera mu kigo cy’Urubyiruko cya Gatenga, mu Karere ka Kicukiro yabikoze ibinyujije mu kizamini yatanze ku bakinnyi 45 ariko muri bo 40 nibo batsindiye imikandara yo ku rwego rwisumbuyeho barazamurwa.

Muri aba batsinze abavuye ku mukandara w’umweru bakajya k’umukandara w’umuhondo uvanze n’umweru ni barindwi naho icyiciro cyavuye ku mukandara w’umweru bakajya k’umukandara w’umuhondo kigizwe n’abantu 20.

Hari kandi abavuye ku mukandara w’umuhondo bajya ku cyatsi mu cyiciro kirimo abakinnyi batandatu (6) mu gihe abandi bavuye ku mukandara w’icyatsi bajya ku mukandara w’ubururu ari bane (4) naho batatu (3) bakurwa ku mukandara w’ubururu bashyirwa ku mukandara w’umutuku.

Mwarimu NTawangundi Eugene uhagarariye iri Dream Taekwondo Club yashimiye ababyeyi babagiriye icyizere bakabaha abana babo bakaza gukina uyu mukino.

Dream Taekwondo Club imaze kwegukana ibikombe 30 muri rusange, birimo irushanwa mpuzamahanga rya East Africa Championship mu bato, irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi begukanye inshuro eshatu (3) kongeraho shampiyona eshatu mu bato ndetse no mu bakuru batwaye inshuro enye (4) ndetse n’irushanwa rya Korean Ambassadors Cup batwaye inshuro esheshatu (6).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka